Mu gihe isi yose Abemera Imana n’ubutatu butagatifu bizihiza Noheli ,Ivuka rya Yesu Kirisitu ,Pastor Jean Baptiste TUYIZERE ukorera umurimo w’Imana mw’itorero rya Zion Temple Celebration Center muri Paruwasi ya Mwurire,yabandikiye ibaruwa ifunguye irimo ubutumwa bukomeye bw’uburyo Noheli abantu badakwiye kuyirebera mu mitako,imyambaro n’ibyo kurya n’imihuro y’imiryango kuko bikomeje gutyo benshi bakwisanga batakaje Intego y’urugendo kubwo kurangazwa n’impamba yarwo.
Iyi Baruwa itangira igira iti : Mukundwa muvandimwe muri kristo Yesu,
Mu gihe twizihiza ibihe bya Noheli, nkwandikiye ubu butumwa buguhamagarira gutuza ugatecyereza ku busobanuro nyakuri bw’iki gihe gitagatifu.
Ubusobanuro nyakuri bwa Noheli ntibubonerwa mu bikorwa by’ubucuruzi cyangwa ibirori n’imigenzo, ahubwo ni ukuri gutangaje k’uburyo Imana yahindutse umuntu ku kuzana agakiza ku nyokomuntu.
Noheli ntishingiye ku myidagaduro, ibitaramo, imihango n’imigenzo, Noheli ni ukwibuka uburyo Imana yigize umuntu igihe yafataga akamero k’umuntu, igashobora ibyamunaniye, kugirango yuzuze ibyasabwaga byose n’igitambo, atamba ubuzima bwe ku bwo gucungura inyokomuntu.
Kwigira umuntu: Imana yambaye umubiri.
Umutima wa Noheli ni ukuri gutangaje ko Imana ubwayo yigize umuntu, mu gihe gikwiye, Imana yohereje umwana wayo, Yesu Kristo, abyarwa n’umwari Mariya mu mujyi w’I betelehemu. Intumwa paul itwibutsa iri yobera rikomeye agira ati: “Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.” (Yohana 1:14).
Uyu muronko ugaragaza inkuru y’ingenzi ya Noheli: Imana, mu bumuntu bwa Yesu Kristo, yinjiye mu isi mu ishusho y’umuntu. Yesu ntiyari umwigisha w’umunyabwenge cyangwa umuyobozi w’imico mbonezabupfura gusa, yari ijambo rihoraho ry’Imana ryambaye kamere y’ubumuntu. Iki gikorwa ntabwo cyari ikimenyetso gusa, cyari ukuri, cyari igikorwa gifatika cy’Imana yamanutse kugera ku rwego rwo kuba nk’icyaremwe cyayo (umuntu) kugirango igicungure.
Noheli ni urwibutso rw’uko Imana ititandukanyije n’umubabaro w’isi; ahubwo, yahisemo kubabarana nayo.
Intego yo kwigira umuntu: igitambo cy’agakiza.
Intego yo kwigira umuntu ku Imana ntabwo ari ugushyiraho ibihe by’ibiruhuko. Ahubwo kwari ugutanga umutekano w’agakiza k’inyokomuntu. Yesu yaje gusohoza umugambi w’Imana wo gucungurwa, kubaho ubuzima budakora icyaha no kwitanga nk’igitambo kidafite inenge. Iki gikorwa cyasohoje ibyateganywaga n’isezerano rya kera, risaba ko imbabazi z’icyaha ziva mu imeneka ry’amaraso (abarewi 17:11).
Umwanditsi w’abaheburayo yasobanuye ko ivuka n’ubuzima bwa Yesu byabaye igisubizo cy’ibitambo by’isezerano rya cyera, bitashoboraga gukuraho ibyaha burundu.
“Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati “Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye umubiri. Ntiwishimiye ibitambo byokeje, Cyangwa ibitambo by’ibyaha. Mperako ndavuga nti ‘Dore ndaje Mana, (Mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye), Nzanywe no gukora ibyo ushaka.’” (abaheburayo10:5-7).
Imana ntiyashimye ibitambo by’imihango ahubwo yahisemo igitambo cy’ukuri kigomba kuba impongano y’icyaha. Yesu, mu kwigira umuntu, yaje gutamba umubiriwe kuba igitambo cy’iteka gikuraho icyaha kandi kikunga inyokomuntu n’Imana.
Yesu yujuje ibyasabwaga ku Gitambo kidafite inenge.Kugirango Yesu abe igitambo kidafite inenge, yagombaga kuba yujuje ibyasabwa byose ku gitambo.
Icyambere, yagombaga kuba ari Imana yuzuye, itamba igitambo cy’iteka gifite agaciro ko gu kuraho ibyaha byose by’inyokomuntu.
Icya kabiri, yagombaga kuba ari umuntu wuzuye uhagarariye inyokomuntu kandi akagerwaho n’ingaruka zose z’icyaha nk’incungu yacu.
Niyo mpamvu kwigira umuntu ku Imana byari ingenzi: Yesu yagombaga kuba Imana kandi akaba umuntu mu kuzuza ibisabwa ku gitambo kidafite inenge.
Intumwa Pahulo yabihamije mu rwandiko yandikiye abafilipi agira ati: “Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.!”(abafilipi 2:6-8).
Binyuze mu kubaha kwe kudafite inenge, urupfu rwo kumusaraba, Yesu yasohoje umugambi w’Imana wo gucungurwa. Ubuzima bwe, urupfu rwe, umuzuko we byabaye igitambo cy’iherezo cyashoboye gukuraho ibyaha by’inyokomuntu rimwe na rizima.
Noheli, nko kwibutsa umugambi w’Imana wo gucungurwa mu gihe twizihiza Noheli, reka twibuke ko Atari igihe cyo guhura kw’imiryago, guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, cyangwa kwizihiza imihango n’imigenzo y’idini.
Noheli ni igihe cyo kwizihiza igikorwa kidasanzwe cy’urukundo rw’Imana mu kwigira umuntu. Ni urwibutso rwimbitse rw’intego y’Imana mu kohereza umwana wayo gucungura inyokomuntu yaguye.
Marayika yabwiye Yozefu ati: “ Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.” (Matayo 1:2) Izina Yesu risobanuye Imana ikiza, intego nyamukuru yo kuza kwe ni ugukemura ikibazo cy’icyaha no guha agakiza inyokomuntu.
Ivuka rye, urupfu rwe, n’izuka ntibishobora gutandukana, byose bigaragaza umwuzuro w’umurimo w’Imana w’agakiza.
Guhamagarira gutekereza ku busobanuro nyakuri kwa Noheli,Muvandimwe, Mu gihe benshi bizihiza noheli mu nzira zitandukanye, biciye mu guhana impano, ibirori by’imiryango, imigenzo y’amadini, ni ibyingenzi kwibanda ku busobanuro nyakuri bw’iki gihe. Noheli si igihe cy’ibiruhuko; ni ukwizihiza igihe Imana yaje ku isi mu ishusho y’umuntu Yesu Kristo, yambara kamere muntu ku ntego y’agakiza.
Kwigira umuntu si ibisanzwe cyangwa imihango gusa, ni intambwe yingenzi mu mugambi w’Imana ku kuzuza ibisabwa n’amategeko ku gitambo kitagira inenge no kuba igitambo cy’iteka ku cyaha.
Nk’abakristo, reka twibuke ko Noheli ari igihe cyo gutecyereza ku rukundo rw’Imana rutagira ikigombero kuri twe, rwerekaniwe mu ivuka rya Yesu. Kwihindura umuntu, byabaye intangiriro y’urugendo rwo kumujyana ku musaraba, aho yagombaga gusohoza ibyo ibitabyo bindi bitari gushobora: imbabazi z’ibyaha no gutanga ubugingo bw’iteka.
Muvandimwe, amahoro y’Imana, n’ibyishimo bituruka ku mwami wacu Yesu Krsito bisabe mu mutima wawe biturutse ku kwizihiza Noheli mu busobanuro bwayo nyakuri, wibuka ko umukiza wacu yaje gukora ibyo utari gushobora gukora ku bwawe.
Reka ibyishimo byacu, bive mu kumenya urukundo rw’Imana rutagira ikigombero kuri twe ariyo mpano y’ukuri ya Noheli.
Mu rukundo rwa Krsito.
Pastor Jean Baptiste TUYIZERE