Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Niba mushaka ko duhangana turiteguye-Perezida Kagame abwira abanyamadini kubyo gufunga insengero

Perezida Paul Kagame yasabye abanyamadini bamaze igihe banenga icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa gucisha make cyangwa nawe agahangana nabo, cyane ko ibyo Leta ikora biri mu nyungu z’Abanyarwanda.

Mu minsi ishize, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwakoze ubugenzuzi ku nsengero zisaga ibihumbi 14, bigaragara ko 70% byazo zitujuje ibisabwa bityo zirafungwa.

Izo nsengero zafunzwe hari izo byagaragaraga ko zibura ibintu bike by’ibanze bishobora guhita biboneka ariko hakaba n’izisabwa ibintu bigari zakabaye zifite.

Hari kandi izindi zafunzwe zasanzwe zikora ariko zidafite uburenganzira bwo gukora aho wasangaga nk’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda barafunguye ahantu ndetse bakanashyiraho ibyapa, ariko badafite ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda.

Perezida Kagame yongeye kugaruka kuri iki cyemezo kuri iki Cyumweru ubwo yari yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast.

Yagaragaje ko atumva uburyo Abanyarwanda bongeye kwisanga muri iki kibazo, ku buryo byageze aho hafatwa icyemezo cyo gufunga insengero.

Ati “Ibintu biheruka bijyanye no gufunga insengero byarangiye bijya hanze biba nk’icyateye u Rwanda. Ndibuka igihe twigeze kugira inzige zigatera u Rwanda abantu tugashaka uko turwana n’inzige zangije imyaka, nabyo byarazamutse biba nk’aho u Rwanda twatewe n’inzige, kubera iki?”

Yongeye kugaragaza ko bitumvikana uburyo ibintu bicika kuri uru rwego nyamara hariho abayobozi bakabaye bashinzwe kubikurikirana.

Ati “Abayobozi b’igihugu muri politike, ibintu nk’ibi bibaho bikagera kuri ruriya rwego uriho, uyobora abantu? Cyangwa ni izina wikoreye gusa ridafite icyo rivuze? Kandi ibi byigeze kuba n’ikindi gihe ndetse turabiganira bisa nk’aho bigiye gushyirwa mu buryo, ngira ngo byarangiriye aho twabiganiriye […] birangije abayobozi turiryamira, ntabwo ari abayobozi ba politike gusa mvuga, ndavuga n’abayobozi b’amadini turi hano.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ikibabaje ari uko hari abanyamadini bashatse guhangana n’iki cyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa. Yabasabye gucisha make kuko adashobora kubemerera gutoba u Rwanda no kugaragura Abanyarwanda.

Ati “Mucishe make mukore ibintu bizima bizwi abantu bazima bakora igihugu gishaka kwiyubaka gikora, Sosiyete Nyarwanda ntabwo mwayihindura ikintu mutoba, mujya aho mukagaragura. Oya, twaragaraguwe bihagije, nta kundi kugaragurwa dushaka. Abanyarwanda baragaraguwe bihagije, ibiba ahandi mu bindi bihugu haba ibisa n’ibyo cyangwa ibiri hanyuma y’ibyo ibyo birabareba njye ntimuzabinzaneho. Ba nyiri ibyo ngibyo mubibarekere, murumva? Cyangwa niba mushaka guhangana muri ibyo mube mwiteguye njye nditeguye.”

Reba Video Hano:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *