Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ni mugendera mu umugambi W’Imana muri 2025 muzarindwa murye ibyiza byo mu gihugu-Bishop Innocent Gakanuye

Bishop Innocent Gakanuye umushumba mukuru w’itorero rya Hope in Jesus Church yabwiye abakirisitu ko umwaka wa 2025 ari uwo kurushaho kugendera mu mugambi w’Imana,asengera u Rwanda na Perezida wa Repubulika Paul Kagame,ashinganisha imipaka y’u Rwanda.

Nkuko bimenyerewe, iyo umwaka ugeze ku musozo twinjira mu mushya ,Abashumba b’amatorero n’amadini atandukanye batanga ubutumwa bwihariye bwo kwinjiza Abakristo mu mwaka mushya.

Ni Nako byagenze mw’ijoro risoza umwaka wa 2024 ryambukiranya mu mushya wa 2025 aho Bishop Innocent Gakanuye yabwiye abikirisitu bari bitabiriye n’abandi bakurikiraga aya materaniro yabo ku mbuga nkoranyambaga nka youtube ko bakwiye kuba mu buzima bwo kwizera Imana kuko muri byinshi Imana ikiza umuntu abizi burya ibyinshi nibyo isuzugura ikabikuraho itiriwe ibimenyesha umuntu.

Prophet Bishop Innocent Gakanuye umushumba mukuru w’itorero rya Hope in Jesus yatuye amagambo akomeye ku gihugu

Yagize ati:”Kubera umugambi w’Imana uri muri wowe ugire ibintu usuzugura muri uyu mwaka wa 2025 maze byabindi wabonaga nk’ibikomeye ubirebe nkibidahari nurangiza uhagarare kucyo Imana yavuganye nawe ukomezwe n’ijambo Imana yaguhaye kuko iryo jambo riruta ibyo ucamo,riruta ibyo ureba kandi rikaruta ibyo uhura nabyo.

Uyu mushumba yabwiye abakirisitu ko iyo Imana ishaka gutabara umuntu wayo iteza impamvu aho atatekerezaga nkuko byagenze kuri Yozefu.

Ati:”Kugira ngo umugambi w’Imana usohore kuri Yosefu ,Farawo yarose inzozi aziburira ubusobanuro n’abahanga barananirwa bituma Yosefu wari munzu y’imbohe azanwa kuzisobanura nuko umugambi w’Imana wo kuba umutware muri Egiputa usohora gutyo kuri Yosefu.

Yakomeje agira ati:”Ukurikiye iyi nkuru ya Yosefu usanga inzozi arizo zamuteje ikibazo aho yarose maze benese bakamurwanya bakamuta murwobo kubera umugambi w’Imana bamukuramo baramugurisha maze ikibazo cyatewe n’inzozi yarose gikemurwa n’inzozi za Farawo yarotoye.

Bishop Innocent Gakanuye yafashe umwanya uhagije wo gusengera abantu no kubahanurira aho yavuzeko uko basoje umwaka wa 2024 bari munzu y’Imana ari nako bazasoza umwaka wa 2025 mu byishimo ku banyarwanda n’abakirisitu muri rusange.

Ati:”Muri 2025 mugiye kubona abantu barengeje imyaka 45 Imana ibakorera ubukwe bwiza ,abazaba mu mugambi w’Imana bazarindirwa muriwo,bazakomerera muriwo,ubuzima bwabo buzarindwa indwara n’ibizazane kubwo umugambi w’Imana uzakomerera kandi ugasohorera mu bantu bayo.

Yakomeje avugako uyu mwaka wa 2025 hazaba imbaraga z’Imana kubantu bayo ,hari umuriri w’Imana uzamanuka  kandi abantu bazabona umucyo wa Yesu kandi abantu ubwabo n’ibyabo bazarindwa ingunzu,ubukene,indwara,abagambanyi,ababagenza,abababeshyera ,abanzi babo bazabarwanya banyuze munzira imwe Uwiteka Imana ibatatanirize mu nzira 7.

Bishop Innocent yasenze isengesho ryo gushinganisha abakirisitu n’abanyarwanda muri rusange,ashinganisha igihugu cy’u Rwanda aho yavuzeko hashize imyaka 30 igihugu kivuye mu mwijima w’icuraburindi rya Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ariko Imana ikaba yaragishyize mu mucyo ikoresheje ubuyobozi bwiza yahaye u Rwanda bityo turasengera gakondo y’abanyarwanda ngo Imana ikomeze isukemo amahoro,ubumwe,iterambere,icyubahiro no gukomeza gukomera muruhando rw’amahanga,utwikirize u Rwanda umutaka wawe.

Yakomeje asengera umuryango wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  ngo Imana ibarinde ibibi,ibarinde indwara kandi ibahe imbaraga, ibahe amavuta mashya,ibahe guhanurira kureba kure aho iki gihugu kigana mu myaka 100 iri imbere kandi agakiza k’Imana kamunuke muri iki gihugu mu ngo z’Abanyarwanda    umwuka wera agende akore kandi inzengo zose z’ubuyobozi n’imipaka y’u Rwanda birindwe  n’Imana.

Bishop yasoje ukwinginga Imana kwe asabira itorero ry’Imana agira ati”Mana tukweretse itorero ryawe risengera mu kuri no mu mwuka wacunguje amaraso y’igiciro ,warariruhiye ,urarirwanira kandi uraritsindira ndakwinginze ngo uburinzi bwawe bukomeze kuribaho kuko wariteguye nk’umugeni wawe .

Bishop yasabye abakirisitu kugira intego yo kugendera mu mugambi w’Imana muri uyu mwaka 2025 kuko hamwe n’Imana abantu bayo bazakoreshwa kandi bazakora iby’ubutwari kandi ineza yayo izaguma kubantu batazatezuka ngo nyure izindi nzira zibusanya n’umugambi w’Imana.

KURIKIRA UKO BYARI BYIFASHE MW’ITORERO RYA HOPE IN JESUS CHURCH MU GUSOZA NO KWINJIRA MU MWAKA MUSHYA:

Bishop Innocent Gakanuye umushumba mukuru w’itorero rya Hope in Jesus Church yafashe umwanya wo gusengera u Rwanda, abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu anashinganisha imipaka y’u Rwanda
Bishop Innocent Gakanuye n’umufasha we Pastor Judith umubereye inkingi ya mwamba mu murimo w’Imana aho bafatanya muri byose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress