Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ngiyi impamvu Abahanuzi ba kera bari biringirwaga ko ubuhanuzi bahanuye ari amagambo y’Imana ubwayo Rev.Dr Silas Kanyabigega

MOSE asubiramo inshuro zirenga mirongo itanu mu gitabo kimwe gusa cy’Abalewi, interuro ivuga ngo: “Uwiteka ahamagara Mose aramubwira ati: “Bwira abana b’Israeli, ubabwire uti…” uretse imirongo igeze kuri cumi n’ibiri ku bice 10 na 24, igitabo cy’abalewi cyemeza ko kigizwe m’amagambo y’Imana, yashyizwe mu nyandiko na Mose, ayandikira Ubwoko bwe.

DAWIDI nkuko tumaze kubibona nawe yavuze yeruye ati: “Umwuka w’Uwiteka avugira muri jye, kandi Ijambo rye riri ku rurimi rwanjye” 2Samweli 23: 2.

YEREMIYA akoresha kenshi imvugo imeze itya: “Ijambo ry’Imana rinzaho, riti…”, “Uwiteka arambwira ati…”, “Uwiteka aravuga ati….”

PAULO ntagingimiranya iyo avuga ati: “Ijambo ry’Imana twabahaye mwararyakiriye, ntimwaryemeye nkaho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’Ijambo ry’Imana, nkuko riri koko” Abatesaloniki 2: 13. YOHANA aratangaza yeruye .

Ati : “Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma Malayika we nawe akabimenyesha imbata ye Yohana, uhamya ibyo yabonye byose, ko ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.», “wandikire Malayika w’itorero ry’i Tuwatira uti : umwana w’Imana, ufite amaso asa n’ibirimi by’umuriro, n’ibirenge bigasa n’umuringa w’umuteke, aravuga aya magambo ati…”, “Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero”, arambwira ati : “andika uti, hahirwa abatorewe ubukwe bw’umwana w’intama. Kandi ati: ayo ni amagambo y’ukuri kw’Imana. Ibyahishuwe 1 :1-2; 2: 18, 29; 19 :9.

Rev.Dr.Silas Kanyabigega aragusobanurira impamvu abahanuzi ba kera ubuhanuzi bwabo bwizerwaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *