Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nelly wahoze ari umugore wa Bull Dogg yinjiye mu ivugabutumwa,nyuma yo kurambikwaho ibiganza

Rudatsikira Nelly wahoze ari umugore wa Bull Dogg yinjiye mu ivugabutumwa, nyuma yo kurambikwaho ibiganza n’umushumba Lea Gahindo wo mu itorero yari asanzwe asengeramo ‘Goshen Ministry’ rikorera i Nyamirambo.

Ku wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2024 nibwo Rudatsikira Nelly yarambitsweho ibiganza n’umushumba Lea Gahindo wo mu itorero yari asanzwe asengeramo ‘Goshen Ministry’ rikorera i Nyamirambo arasengerwa, ahabwa inshingano zo kwigisha ijambo ry’Imana.

Ni amakuru Nelly ubwe atatinye guhamya avuga ko aribyo yamaze kugirwa Reverand, icyakora yirinda kugira byinshi agarukaho.

Umwe mu nshuti ze waganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru waduhamirije aya makuru yavuze ko Nelly yatangiye urugendo rwo gukizwa muri Mutarama 2023, abisabwe n’inshuti ye yifuzaga ko amuherekeza mu materaniro ajyayo atabishaka ariko birangira agiyeyo.

Ati “Ndabyibuka Nelly yari kumwe n’inshuti ye, avuye gusenga yatashye avuga ko yabikunze kuko ari ibintu biruhura mu mutwe, nyuma y’igihe nibwo yatangiye kujya yijyana gusenga birangira afashijwe.”

Nyuma y’umwaka urenga Rudatsikira Nelly atangiye amasengesho, yamaze kurambikwaho ibiganza n’umushumba we amuha inshingano z’ivugabutumwa.

Rudatsikira Nelly wahoze ari umugore wa Bull Dogg yinjiye mu ivugabutumwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *