Bishop Prof. Fidele Masengo,Umushumba mukuru w’amatorero ya Forsquere Gospel Church mu Rwanda umwe mu bakozi b’Imana bazwiho kugira ishyaka mu cyafasha intama aho mu kazi kenshi katoroshye aba afite bitamubuzako buri gitondo azinduka afata umwuko agacumba umutsima maze akuwutanga nk’impamba y’umunsi abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga n’iz’itorero.
Uyu munsi kuwa 15 Nzeri 2024 Uyu Mushumba yageneye abamukurikira ijambo ry’Imana rivuga ngo “YESU ABASHA GUTABARA “.
Yifashishike ijambo ry’Imana ryanditse mu rwandiko Pauwulo yandikiye Abaheburayo 2:18 “Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.”
Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati:” Iyo twahuye n’ibibazo ntabwo duhita twibuka ko n’abandi byigeze kubabaho. Ndetse twibagirwa ko na Yesu yahuye n’ibibazo.
Ati” Ntekereza kuri iri jambo, nibutse ko Yesu yanyuze mu bihe bikomeye byamubabaje. Yararenganye, yarabambwe, yarakubiswe, yambitswe ubusa, yarashinyaguriwe.
Kubera ubuzima yabayeho mu isi, Yesu ni we gusa ushobora guhumuriza ababaye:
1) Ibyo unyuramo byamubayeho. Yapfushije inshuti, azi neza amarira kuko nawe yararize.
2) Ibiguteye ubwoba nawe yahuye nabyo. Ibitero by’abagambanyi, abitwaje amacumu, abababaza umubiri, abawica urubozo, …ariko yarabinesheje ku bwawe no ku bwanjye;
3) Yarahungabanye. Yapfuwe ubwanwa, yamburwa imyenda ku ka rubanda imbere y’ababyeyi, inshuti n’abaturanyi. Ariko nyuma yo kubabazwa yahawe inshingano zo guhumuriza abababaye nawe urimo.
Aha nibutse amagambo yamuvuzweho:
“Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye (…) Yesaya 61:3.
Kubera ibyo yanyuzemo n’ibyo yakoze ku musaraba, ibihe byose urimo kunyuramo ndakumenyesha ko Yesu ashobora ku guhumuriza.
Wowe usoma iyi nyigisho ndagusaba gusengera umuntu waba uzi wahungabanye.
Mugire amateraniro meza.
Mwakire ijambo ry’Imana!