Umuramyi Ndayishimiye Christophe uvuka mu Burundi ubu utuye mu Rwanda, yakoze igitaramo cye cya mbere aca amarenga ko ari umuhanzi wo kwitega mu minsi iri imbere, muri iki gitaramo kandi yafashe amashusho y’indirimbo umunani harimo izo yakoranye n’abahanzi nka Bosco Nshuti, Prosper Nkomezi ndetse na Irimbere Christian.
Nk’uko yari amaze iminsi abyitegura, Christophe Ndayishimiye yakoze igitaramo gikomeye yateguye mu gihe kitageze ku kwezi kandi akaba ari cyo gitaramo cye cya mbere kuva yatangira urugendo rwe rwo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni igitaramo cyabereye kuri New Life Bible Church Kicukiro kuri iki cyumweru akaba yifashishije abahanzi barimo Bosco Nshuti, Jean Christian Irimbere na Prosper Nkomezi bose bakoranye indirimbo kuri album ye ya mbere.
Ndayishimiye Christophe yaririmbye mu byiciro bibiri aho mu gice cya mbere yaririmbye indirimbo; Ijambo ryawe, Uwambambiwe ni uwo kwizerwa, Nta yindi Mana nkeneye ndetse n’indirimbo I Praise you Lord iri mu rurimi rw’icyongereza yakoranye na Christian Irimbere.
Nyuma y’ijambo ry’Imana ndetse no kwitanga kugira ngo Christophe Ndayishimiye ashyigikirwe ku murimo wo kwamamaza ijambo ry’Imana yatangiye, yagarutse mu gice cya kabiri cy’igitaramo cye aririmba indirimbo 4 arizo Ndashima isezerano, Uri uwera yakoranye na Nkomezi Prosper, Yesu niryo zina yakoranye na Bosco Nshuti ndetse n’indi ndirimbo Ulimwengu wote iri mu rurimi rw’igiswahili.
Muri iki gitaramo, Ndayshimiye Christophe yashimiwe umuhate n’imbaraga ashyira ku murimo w’Imana abantu baritanga mu rwego rwo kumutera ingabo mu bitugu. Abarimo umuhanzikazi Tonzi n’abandi bashumba mu matorero atandukanye bari baje kumushyigikira bitanze arenga miliyoni enye.
Christophe yahaye isezerano abakirisitu bose mu Rwanda ndetse n’abandi bose bafashwa n’indirimbo zahimbiwe guhimbaza no kuramya umukiza ko atazigera acika intege ku murimo w’Imana ndetse ko azakora ibishoboka byose izina ry’Imana rikamamara.
Yashimiye abarimo sebukwe na nyirabukwe, umugore we, abamufashije gutegura iki gitaramo mu gihe yatanze ubuhamya avuga ko atangira gutegura iki gitaramo nta mafaranga yari afite ariko kubera ko ryari ijambo ry’Imana yaragiteguye kandi kigenda neza.