Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nageze mu Rwanda mbona ni u Burayi bwa Afurika-Umunyabitangaza Apostle Francis Musili (Amafoto)

Intumwa y’Imana Francis Musili ufite izina rikomeye muri Kenya yageze mu Rwanda atungurwa n’isuku yahabonye aho yavuzeko u Rwanda ari I Burayi ho muri Afurika.

Uyu mukozi w’Imana wageze mu Rwanda kw’isaha ya saa tatu za mugitondo yitabiriye igiterane cyitwa Humura Yesu arakiza yatumiwemo n’itorero rya Zeraphath Holly Church riyoborwa na Bishop Harerimana Jean Bosco Umunyabitangaza mugenzi we.

Uyu mushumba uri mubafite izina rikomeye mu gihugu cya Kenya kubera imirimo ikomeye n’ibitangaza Imana imukoresha.Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Apostle Francis Musili yavuzeko intego y’ubutumwa bwiza avuga ari uguhindurira abantu kuri Kristo nkuko Kristo yabivuze ngo mugende mu mahanga yose mubwirize ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo abemera muzababatize mw’izina rya Yesu Kristo.

Apostle Francis Musiri yavuzeko ari ku nshuro ya mbere ageze mu Rwanda ndetse ko isuku yahabonye yamutangaje cyane kuko yahabonye nk’iburayi bw’Afurika.

Iki giterane k’iminsi 7 kiri butangire ku munsi w’ejo kuwa 24 Mata 2024 kikazarangira kuwa 01 Gicuransi 2024 kikaba kizajya gitangira ku masaha y’umugoroba ,kikazabera i Kanombe hafi yahahoze ari kwa Habyarimana ahaherereye urusengero rwa Zeraphath Holy Church i Kigali.

By’umwihariko muri iki giterane gikomeye hateguwemo umugoroba w’umusangiro (Connect Conference Dinner) uzaba kuwa gatandatu wo kuwa 27 Mata 2024 ukazabera  muri PARK INN HOTEL mu KIYOVU aho ba rwiyemezamirimo bo mu gihugu cya Kenya bazanye n’intumwa y’Imana Francis Musili bazaba baganira na bagenzi babo ba  hano mu Rwanda kugirango basangizanye amahirwe ndetse n’amakuru ku bijyanye n’imikorere y’ubucuruzi  muri ibi bihugu byombi.

Uyu musangiro utumiwemo ba rwiyemezamirimo bo mu ngeri zose aho kwiyandikisha ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000 Frws) akaba akubiyemo byose harimo no kwiyakirira muri iyo Hotel bazahuriramo

Kuri iki gukorwa Apostle Francis Musili yabwiye abanyamakuru ko abacuruzi bo mu Rwanda icyo bazungukiramo aruko bazamenya uburyo bwo kubyaza itaranto nkeya umusaruro zikaba nyinshi.

Ati:Kuba Umukristo si ukajya Kure ya Busness kuko na YESU ubwe yavuzeko iby’Imana bigomba guhabwa Imana maze ibya Cayisali bigahabwa Kayisali bityo rero umukristo mwiza ni ukura amaboko mu mufuka agakora kuko nanjye nubwo ndi Intumwa y’Imana ariko nkora na Busness zitandukanye.

Ati:Nanjye nkora business zo gucuruza ibikomoka kuri Petrole ndetse mfite n’imodoka z’ubwikorezi Kandi byose mbifatanya no gushumba itorero ry’Imana.

Yavuzeko icyo azaniye abanyarwanda ari ibitangaza bya Yesu Kristo kandi bazabibona mu buryo bubiri harimo ibitangaza byo kwakira Yesu kristo kubataramwakira ndetse no gukira indwara kubarwayi nkuko Imana isanzwe ibimukoresha.

Apostle Francis Musili ufite Microphone yashimye ubuyobozi bw’u Rwamda

Apostle Francis Musili yavuzeko amaze Imyaka 40 ari mu muhamagaro w’Imana kandi ko yamukoresheje ibitangaza bikomeye.

Ati:”Nasengeye abatabona barareba,nasengeye abatagenda baragenda,nasengeye abapfuye barazuka ariko muri ibi bitangaza byose nakoreshejwe n’Imana igikomeye kuruta ibindi ni ukubona mbwiriza ubutumwa bwiza abantu bakihana “.

Apostle Francis Musili yabajijwe n’itangazamakuru niba ajya yumva amateka y’u Rwanda arimo na Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’Ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bagezeho.

Yego amateka y’u Rwanda ndayumva cyane kandi arimo isomo ryuko ntakidashoboka abantu bishyize hamwe.

Ati:”Ikintu cya mbere ni ugushimira ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bwahagaritse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 maze na nyuma yayo bugatuma abanyarwanda bababarirana,biyubaka ndetse n’igihugu kigatera imbere rwose nukuri Imana ihe umugisha ubuyobozi bw’u Rwanda kuko bakoze igikorwa cy’ubu Mana mu banyarwanda.

Bishop Harerimana Jean Bosco yabwiye itangazamakuru ko umumaro uva mu biterane ngarukamwaka byitwa Humura Yesu arakiza harimo ko abantu bakira ibyaha n’indwara ndetse bakava kurwego rumwe bajya kurundi 

Ati:Uyu mwaka twatumiye Apostle Francis Musili kuko afite ikirere cyo guhuza abantu bafite ubuhanuzi no gusohora kwabwo nkuko Moises yarameze kuko Imana yamusabye kujya gukura ubwoko bwa Israel mu buretwa bwo kwa Phalaon.

Apostle Francis Musili yakiriwe mu cyubahiro gikomeye I Kigali

Apostle Francis Musili avuye ku kibuga cy’indege cya Kanombe yahitiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri Lemigo Hotel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *