Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mulryne wakiniraga Man United yiyeguriye Imana aba Padiri

Philip Mulryne wakiniye Manchester United n’andi makipe yo mu Bwongereza nk’umukinnyi wo mu kibuga hagati, yiyemeje kuba umupadiri nyuma yo gusanga ibyo yakuraga muri ruhago bitamuha kwisanzura guhagije.

Uyu Munya-Ireland yatangiye kwiha Imana ahereye ku buhereza muri Kiliziya Gatorika ubwo yari mu Ikipe y’Igihugu ndetse anakinira Norwich City FC na Cardiff City.

Agisezera muri uyu mukino yaretse ibyo abandi bakunze gukora birimo kuba abatoza, abasesenguzi cyangwa ibindi bifite aho bihuriye na ruhago, yigira mu bihaye Imana.

Ku myaka 31, ni bwo yihaye Imana, urukundo rwa ruhago rutangira kugabanuka kuko atabonaga neza aho ubuzima buri kwerekeza nubwo yagize ibihe byo guhembwa amafaranga menshi.

Yavuze ko ari umwanzuro wari ukomeye ariko yagombaga gufata, ati “Biragoye gushyira hasi ibihe nk’ibi. Navuga ko mu mwaka wa nyuma ndi muri Norwich aribwo byanjemo nubwo ntabyitagaho gusa narabibonaga ko ntishimiye imibereho nari mfite.”

“Hari igihe nabayeho nta hantu mfite ho kuba. Bintera kuba mu masengesho kenshi, ntangira gusenga bihoraho mbona ko ariwo mutuzo nari nkeneye. Mu mupira ugera ku gasongero nubwo hari igihe uba uri hasi ariko aho ndi ndatuje.”

Padiri Philip Mulryne w’imyaka 46 yahawe inshingano zo kuyobora St. Mary’s Priory Church mu 2017.

Mulryne yakuriye ndetse anatangirira umupira w’amaguru muri Manchester United y’abato mbere yo kujya mu nkuru atamazemo igihe kinini ahita yerekeza muri Norwich City mu 1999 ahawe ibihumbi 500£ ku mwaka.

Mu gihe cyose yamaze muri iyi kipe ikinira kuri Carrow Road Stadium, yagaragaye mu mikino 150.

Umupira w’amaguru ntiwahiriye Philip Mulryne wahindutse uwihaye Imana yarakiniye Manchester United

Philip Mulryne yatangiye kwiha Imana nyuma yo gusezera ruhago

Philip Mulryne wakiniye Manchester United yavuze ko umutuzo wa mbere yawusanze mu gukorera Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress