Kuri iki cyumweru Taliki ya 04 Kanama 2024 itorero rya Zion Temple Celebration Center n’abategura igiteterane cy’Afurika Haguruka bizihije isabukuru y’imyaka 25 ibi byombi bimaze bitangiye aho Apostle Dr.Paul Gitwaza yavuze inzira y’umusaraba itorero ryanyuzemo mw’itangira.
Ibi biroli by’imboneka rimwe byabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Batsinda mu kagari ka GIheka (Mon Hermoni) ahari hateraniye imbaga y’abakirisitu bavuye hirya no hino kw’isi cyane cyane ku mugabane w’Afurika ndetse n’abakirisitu ba Zion celeration Center bavuye imihanda y’igihugu bagahurira kuri uyu musozi witwa Hermon.
Ni igiterane cyabimburiwe n’ibirori biri mu ndirimbo zo guhimbaza Imana za Asaph Music International, imbyino gakondo z’Abanyarwanda ndetse n’ingoma zo mu Burundi zikunze gususurutsa abatari bacye.
Iki giterane Afurika Haguruka ku nshuro ya 25 gifite insanganyamatsiko ivuga ngo “se and Build unity among African countries as one nation/ Umubwiriza 4:9-12(Guhaguruka tukubaka ibihugu by’Afrika nk’igihugu kimwe ).
Apostle Dr.Paul Gitwaza nyiri iyerekwa rya Afurika Haguruka
Apostle Dr.Paul Gitwaza ubwo yafunguraga ku mugaragaro iki giterane yatangiye yifuriza abakrisitu isabukuru nziza y’imyaka 25, yifashishije aya magambo agira ati:Nubwo itangiriro ryari rito ariko amaherezo yawe azaba manini yobu 8:7), Zekaria 4:10), ibyari inzozi byabaye impamo (Zaburi1045:3-5) niyo ndirimbo turirimba, imirimo y’Imana itangaje.
Ati :”Twanyuze muri byinshi, ariko gukomera kw’Imana ntibirondoreka, ab’iki gihe bazabibwira ab’ikindi gihe. Tuvuye kure kandi turagana kure cyane, Imana yatubereye iyo kwizerwa ibihe byose ni byo byuzuye amarangamutima, yabanye natwe mu misozi no mu mataba, mu marira no mu byishimo, mu gucishwa bugufi, mu bato no mu bakuru.
Dr Gitwaza yavuze ko urugendo rw’imyaka 25 rwari nk’inzira yo kwikorera umusaraba mpaka i Goligota:
Taliki ya 1 Ukwakira 1995 ni bwo Apostle Dr.Paul Gitwaza yageze mu Rwanda, nta n’umwe ahazi, inyuma gato ya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. Byari bigoye kubwiriza urukundo rw’Imana kubatuye u Rwanda kubera ibyo bari baciyemo, ariko muri icyo gihe nibwo Imana yavuze ko igiye gutura mu Rwanda, ku musozi i Siyoni. Imana yamujyanye muri Israel aho Imana yamuhereye imigisha myishi y’u Rwanda.
Mu mwaka w’i 1999 Ugushyingo ni bwo itorero rya Zion Temple ryatangiye, ritangirira muri Cave, abantu bagenda n’amaguru gushaka Imana, nta tike, inzara ari nyinshi,barahimbazaga batitaye kw’ivumbi ryari mu rusengero, tugasomera bibiriya kuri telephone ya gatoroshi n’amabouji, kugeza ubwo Imana ikoresha ubaha generator.
Apostle Dr.Paul Gitwaza yakomeje agira ati :”Twari bato, nta bumenyi buhambaye, uretse ibyo twigiye ku babyeyi, n’ubwo twasaga n’abadafite ikintu, ariko twari dufite amasengesho na Bibilia. Ubu Zion yarakuze, ifite ama parishes 135,(Zaburi118:23).
Ubutumwa bwiza bwavuzwe mu ngeri zose z’abantu,kandi ubuzima burahinduka, ubu abatangiye icyo gihe bose bamenye icyerecyezo cy’ubuzima bwabo. Intego y’Imana kuri Zion Temple kwari ugukangura umugabane w’Afrika, hamwe no kuyoborwa n’Umwuka w’Imana, igiterane cya mbere cyabaye muri August 6th-12th 2008, nyuma y’igiterane cya’ Heal our Nations’
Afrika haguruka wabaye umwanya wo kwibutsa abantu ko ubukene atari umurage twahawe, gutera imbere kwa Afrika kuzava ku Mana kuko turi abana bayo, habwirijwe abarenga abantu 200 bakomeye kw’isi kandi bazwi, abo bose bahanuriye Afrika, ariko twanahuye nabaturwanya benshi, n’ubu baracyahari, yaratutswe, yaragambaniwe, yasebejwe, ariko abamukunda baramushyigikiye, baramusengeye, ubu arahagaze arakomeye kandi arakomeje.
Mumyaka 25 ishize, uyu munsi hari amashuri, hari Bank, hari amavuriro,TV na Radio O bikurikirwa n’abantu benshi kw’isi, abana bishurirwa amashuri, abatabasha kwivuza baravuwe.
Mumyaka 25 ir’imbere (in 2050) abaturage ba Afrika baziyongera kuri 2.5 kandi beshi bazaba ari urubyiruko, nyuma ya hano Apostle azajya muri Japan, kuko Imana yamubwiye ko igihe kigeze, hariyo abakuze nibo benshi, ni igihugu kitagira abanyamahanga, barimo barashira. Afrika izasigara ari ibyiringiro by’isi yose irabizi niyo mpamvu ihura n’ibibazo byinshi (indwara,ibyorezo).
Rubyiruko rwa Afrika nitwe tugomba kujyana ubutumwa, no kuzamura isi yose bakamenya Imana, hari saterite izamanikwa na Zion izadufasha kuvuga ubutumwa, haracyari ibihanda bigomba kwicwa, imipaka igafungurwa, byinshi bigakira.
David yari muto yica igihanda goliat, Gitwaza yari muto Imana iramukoresha ubu arakomeye agejeje benshi kure. Imana ntirobanura kubutoni, ntakidashobokera uwizera, natwe twitegure,tuve mubyaha, dukore cyane, twige, dukoreshe amahirwe dufite, tuzamure Afrika, n’isi.
Yasoje ashimira abantu bose bagize umumaro muri uyu murimo, ni umurimo wa benshi. Igihugu cyadufashije iteka muri byinshi cyane, abatangiranye n’uyu murimo, abaje ugeze hagati, tukaba twese tukiri kumwe, Imana iduhe umugisha, kandi isabukuru nziza y’imyaka 25.
REA UKO KWIZIHIZA ISABUKURU Y’IMYAKA 25 BYAGENZE MU MASHUSHO:
REBA INDIRIMBO AZAPH MUSIC INTERANATIONAL YAHIMBIYE AFURIKA HAGURUKA 2025: