Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mu birori bibereye ijisho Musenyeri Nshimyimana Christophe yimitswe nk’umushumba wa EAR- Butare-Amafoto

Musenyeri Nshimyimana Christophe yimitswe nk’Umwepisipoki mushya wa EAR Diyosezi ya Butare mu muhango wabereye mu Karere ka Huye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023.

Ni umuhango wari witabiriwe n’imbaga y’abakirisitu benshi ba Diyosezi ya EAR Butare, abayobozi, abaturutse mu zindi Diyosezi n’abandi.

Arkipisikopi wa EAR-Diyosezi ya Kigali akaba n’Umukuru w’Itorero rya EAR mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, ni we wari umaze imyaka irenga ibiri ayobora Butare ayifatanya n’iya Kigali, kuko uwayiyoboraga Musenyeri Nathan Gasatura yari yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Mbanda yifurije imirimo myiza Nshimyimana anamwereka amahirwe ahari akwiye kubakiraho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yifurije ishya n’ihirwe Musenyeri Nshimyimana mu mirimo mishya yinjiyemo, anamusaba kurushaho kwita ku bakristu n’Abanyarwanda bose bo muri Diyosezi ahawe kuyobora kugira ngo batere imbere.

Yakomeje avuga ko Leta imaze igihe yifuza ko ahantu hose hari Paruwasi cyangwa urundi rwego rw’idini, hahinduka isoko y’iterambere ry’abaturage bahatuye, maze inshingano zo kwita ku baturage Leta ikazisangira n’amatorero.

Yagize ati “Abakirisitu banyu, ni n’abaturage bacu, turabashinzwe twembi. Ntabwo inshingano zo kubitaho zatandukana,tuzafatanye byose.”

Musenyeri mushya Nshyimyimana Christophe yavuze ko mu migambi ye ashyize imbere ivugabutumwa no gukuza abakirisitu.

Yanavuze ko azashyira imbaraga mu guhugura abapasiteri bakagenda n’aho isi igeze,ndetse no gufasha mu kubaka umuryango utekanye bibanda ku burezi bw’abana mu mashuri.

Yavuze ko ko azita cyane ku muryango kuko ari nawo nshingiro ry’itorero, arwanya ibiyobyabwenge n’inda zitifuzwa.

Ati “Tuzita ku kubaka ingo za gikirisitu kandi zubaha Imana, zirera abana neza kandi hanitabwe ku rubyiruko kandi twita no ku mibereho myiza y’umuryango muri rusange kugira aho bigeza mu iterambere.”

Bamwe mu baturage bo muri EAR-Diyosezi ya Butare yaragijwe Musenyeri Nshimyimana Christophe, babwiye IGIHE ko bamukeneyeho kubafasha kuvugurura insengero zikajyana n’igihe ndetse no kubayobora mu bijyanye no guhanga umurimo bagahangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Nyiracumi Nice wo muri EAR Paruwasi Gikonko yagize ati “T urifuza ko Umushumba wacu amanuka akadufasha kubaka insengero zikajyana n’igihe ndetse akanadufasha mu kujya inama no kuzamura umurimo kuko hanze aha ibiciro bikomeje kuzamuka. Kutagira icyo winjiza mu mufuka ni ikibazo,ariko abakirisitu baganirijwe ku murimo byagira icyo byongera.”

Musenyeri Nshimyimana Christophe aje asimbura Gasatura Nathan wayoboye kuva 2009-2021. Na we yari yasimbuye Mutiganda Venuste wabaye umushumba kuva 1995-2007,ni mu gihe bose bari barabanjirijwe na Musenyeri Ndandari Justin wayoboye kuva muri 1975-1995.

Musenyeri Nshimyimana Christophe yavutse mu 1978 akaba afite umugore n’abana batatu.

Ahawe ubushumba bwo kuyobora EAR Diyosezi ya Butare,ya kabiri mu bukure muri Diyosezi zose nyuma ya Kigali, ikaba ifite abakirisitu basaga ibihumbi ijana.

Ni umuhango wari witabiriwe n’Abasenyeri benshi baje gushyigikira no kwakira Musenyeri mushya

Musenyeri Nshimiyimana(hagati) mbere yo gushyikirizwa inkoni y’ubushumba

Nyuma yo gushyikirizwa inkoni y’ubushumba yanicajwe mu ntebe ye y’ubushumba.

Musenyeri mushya Nshimyimana Christophe asuhuza imbaga y’abakirisitu aragijwe kuyobora

Musenyeri mushya yambikwa ingofero y’ubusenyeri

Abakirisitu ibyishimo byari byose bakira umwepisikopi wabo mushya.

Icyicaro cya EAR Diyosezi ya Butare, Musenyeri mushya Nshimyimana Christophe agiye kuyobora

Musenyeri mushya yahawe icyemezo cy’ubushumba

Ubuyobozi bwite bwa Leta bwari bwaje kumushyikira

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude, yasabye EAR kukorana na Leta mu guteza imbere abaturage


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *