Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mgr Laurent Mbanda yavuze ku cyatumye Umuryango GAFCON ayoboye utitabira inama yimakaza ‘ubutinganyi’ i Roma

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana ‘GAFCON’ ku Isi, Musenyeri Laurent Mbanda, yatangaje ko umuryango ayoboye witandukanyije n’ibyavuye mu nama yabereye i Roma, yateguwe n’Umuryango w’Itorero Angilikani ku Isi wa Canterbury batavuga rumwe.

Umuryango wa GAFCON ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, washyizweho mu mwaka ushize wa 2023, witandukanyije n’uwa Canterbury uba mu Bwongereza, wo wemeye gusezeranya ababana bahuje ibitsina, abakunze kwitwa abatinganyi.

Mu itangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo ku wa Mbere, Umuryango GAFCON ku Isi uyoborwa na Musenyeri Laurent Mbanda rivuga ko bahawe ubutumire na Musenyeri wa Canterbury bwo kwitabira inama yagombaga kubera i Roma ndetse bari banatumiyemo Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yagombaga kubemeza ibigendanye n’uburenganzira bwa muntu ku bakristo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abagize Umuryango wa Canterbury utavuga rumwe na GAFCON, bagaragarije Papa Francis aho bahagaze mu bijyanye no gusezeranya no guha uburenganzira abaryamana bahuje ibitsina, ibyo GAFCON itemera.

Umuyobozi wa GAFCON ku Isi, Musenyeri Laurent Mbanda, yavuze ko kutitabira ubutumire bwa bagenzi babo bo mu muryango wa Canterbury byari ubushake bitari impanuka, bityo ko banitandukanyije na bo mu buryo bweruye mu 2023 mu nama y’uyu muryango yabereye i Kigali.

GAFCON yashinzwe mu 2008 igamije guteza imbere Ijambo ry’Imana mu batuye Isi no kwamaganira kure ibihabanye na byo birimo ubutinganyi n’ibindi bisa nka byo.

Guhera mu 2008, Umuryango wa GAFCON washingwa, wakunze kumvikanisha ko ugendera ku nkingi zitandukanye zirimo gushingira ku Mwana w’Imana, gushingira ibyo bakora byose ku Ijambo ry’Imana no kwimiriza imbere gahunda y’itorero yo kwamamaza ubutumwa bwiza ku Isi.

Abagize uyu muryango bavuga ko mu gihe ayo matorero yemera ubutinganyi ataremera kwihana akagaruka ku cyo Ijambo ry’Imana rivuga, batakiri kumwe na bo ahubwo biyunze n’abo mu Ihuriro rizwi nka Global South Fellowship of Anglican Churches (GSFA) rihuza intara 14 muri 25 za Angilikani ziri muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo.

Mu 2023, ni bwo Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa GAFCON asimbuye Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani rya Amerika y’Amajyaruguru, Musenyeri Foley Thomas Beach.

Musenyeri Laurent Mbanda yahawe izo nshingano muri manda y’imyaka itanu, kugeza mu 2028.

Musenyeri Laurent Mbanda, umuyobozi mukuru wa GAFCON ihuriyemo n’amatorero ari mu bihugu 52 ku isi

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *