Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mu cyumweru cy’isabukuru y’imyaka 18 ya Comfort My People iterambere ry’umuturage ryaje kw’isonga,Roho zihindurwa nziza zinatuzwa mu mubiri muzima-Amafoto

Kora ndebe iruta cyane vuga numve kandi Roho nziza itura mu mubiri muzima.Izi nizo ntego bikaba inyikirizo y’umuryango wa Comfort My People International ushyira imbere cyane iterambere ry’umuturage ubayeho mu buzima butameze neza no guharanira ko abantu bakira agakiza ariko bakanahugurwa ko Imana itajya ishyigikira umuntu udakora ahubwo ko iha umugisha imirimo iva mu maboko ye nkuko Pastor Willy Rumenera umuyobozi mukuru w’uyu muryango adahwema kubyitsaho.

Umuryango wa Comfort My People International wakoze ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye mu cyumweru cyahariwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 18 umaze ushinzwe.

Mu rwego rwo gukomeza gushimangira indangagaciro zawo zo gufasha abatishoboye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, uyu muryango wakoze icyumweru kirimo ibikorwa by’ubugiraneza nko kuryamisha abantu neza babaha matera, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abantu amafaranga y’ibitaro,guhugura aba Pasitori no kubatiza abari barabaswe n’ibiyobyabwenge dore ko uyu muryango ari uwa Gikirisitu.

Ibi bikorwa by’umuryango wa Comfort My People byabereye mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Kigali mu karere Kicukiro, Intara y’Amajyaruguru mu turere twa Gicumbi na Burera.

CMPI yakoze amahugurwa y’aba Pasitori bayoboye amatorero n’amadini anyuranye.

Comfort My People International ibinyujije mucyo bise ‘One Calling Training’ hahuguwe aba Pasitori, abashumba ndetse n’abavugabutumwa batandukanye hagamijwe kurushaho kuzamura ubwami bw’Imana.

Aya mahugurwa yaragamije kwereka abantu bari mu murimo w’Imana ko imibabaro n’izindi nzira zikomeye umuntu acamo ari bumwe mu buryo Imana iba itegurira umuntu kuzakoreshwa n’Imana ibikomeye. Bityo abantu badakwiye kuva ku Mana mu gihe bahuye n’ibibazo ahubwo bakwiye kurushaho kwegera Imana no kugira umutima ubabarira abantu.

Aya mahugurwa yabereye mu turere twa Kicukiro, Gicumbi na Burera yatanzwe na Pastor Walt Roberson na Madame we Britt Roberson bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika aba bakaba ari n’abaterankunga ba CMPI bakomeye.

Izi nyigisho zasize abazitabiriye hari intambwe nini bateye mu rugendo rwo guhangana n’ibikomere no kubikira nkuko mu buhamya bwatanzwe na bamwe muri bo babyivugiye.

CMPI yatanze Matera 70 ku batishoboye bo mu karere ka Burera n’abafite ubumuga bo mu karere ka Kicukiro.

Comfort My People International iri kumwe n’abaterankunga bayo Pastor Walt Roberson na Britt Roberson kuwa mbere taliki 21 Ukwakira 2024 batanze Matera 40 ku miryango 40 yo mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika naho taliki 25 Ugushyingo 2024 batanga Matera 30 ku bafite ubumuga bibumbiye mu itsinda ryiswe ‘urunana’ bo mu karere ka Kicukiro.

Mu majwi yuzuyemo ikiniga cy’ibyishimo Muhawenimana Beatrice na Mukandekezi Seraphine bo mu Karere ka Burera bagaragaje ibyishimo batewe no guhabwa Matera dore ko ari n’ubwambere bari bagiye kuziryamaho.

Muhawenimana Beatrice umubyeyi w’abana batandatu yagize ati “Byandenze rwose, ubusanzwe twaryamaga ku byatsi by’ibishyimbo byumye bikanadutera indwara, none ubu tugiye kujya turyama neza.[…].

Bwana Sebagabo Prince umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika yavuze ko mu izina rye n’iry’umurenge ndetse n’Akarere muri rusange bashimiye Comfort My People International ku gikorwa cyiza cyo kuryamisha abaturage neza dore ko biri no mu ngamba za Leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Turabashimira ku gikorwa cyiza mwakoze cyo gufasha abaturage bacu mukabaha ibiryamirwa,[…] aba bantu bahawe izi matera ni abantu batishoboye kuko iki ni ikibazo kiri mu murenge wacu ariko dukomeje turwana na cyo ngo tukikuremo”

Uretse aba bo mu murenge wa Cyanika, abafite ubumuga bo muri Kicukiro mu murenge wa Gatenga n’abo bagaragaje akanyamuneza batewe n’ibikorwa CMPI isanzwe ibakorera harimo n’icya matera.

Kayitesi Jeanine uyoboye itsinda urunana ry’abafite ubumuga yagize ati “Imana ibahe umugisha kuba muduhaye isaso ni igikorwa cy’urukundo ni no kutwereka ko mwifatanyije natwe.”

Yakomeje agira ati “Turashimira umuryango wa Humuriza abantu banjye cyane kuko uretse izi matera baduhaye basanzwe batuba hafi buri munsi kuko hari na mugenzi wacu wacitse akaguru bamugurira akagare ubu abasha gukora akiteza imbere.”

Hatanzwe Ubwisungane mu Kwivuza n’amafaranga yo kwishyura Ibitaro ku batishoboye

Kuwa 22 Ugushyingo 2024 mu kigo nderabuzima cya Cyanika uyu muryango wahatanze inkunga y’ubwisungane mu Kwivuza ku bantu Ijana ndetse unishyurira abantu Mirongo itandatu amafaranga yo kwishyura ibitaro.

Imanashimwa Denyse umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Cyanika yavuze ko nk’Ibitaro bishimira cyane iyi nkunga ya Comfort My Pople ndetse ko ibi ari ugutanga umusanzu ukomeye ku mibereho myiza y’abaturage.

Habatijwe abanyeshuri bo muri Porogaramu ya Teen Challenge Rwanda.

Teen Challenge ni gahunda ifasha abana bo ku muhanda, ababaswe n’ibiyobyabwenge, ubujura n’izindi ngeso mbi zinyuranye hagamijwe kubagarura mu buzima busanzwe hifashishijwe Ijambo ry’Imana no kubigisha imyuga itandukanye.

Abanyeshuri batanu bashoje amasomo muri santere ya Teen challenge Rwanda iri mu karere ka Kamonyi barabwirijwe, bakira Yesu babatizwa mu mazi menshi na Pastor Walt na Britt Roberson. Ibi byabaye taliki 24 Ugushyingo 2024.

Aba banyeshuri bose bagaragaje imbamutima zabo kuri iki gikorwa gitagatifu bakorewe.

Uwitwa Ismael wari Umu Islam yavuze ko mbere yo kuza muri Teen Challenge yanywaga ibiyobyabwenge, ari umusambanyi ndetse anywa n’itabi ryinshi ariko ubu akaba yumva yarabohotse ndetse aniteguye kubera abandi bameze nk’uko yari ameze umusemburo w’ibyiza.

Ati “Ndashimira Teen Challenge ko nagezemo bakanyigisha gusenga no gusoma Ijambo ry’Imana, aho mfatiye icyi cyemezo cyo kubatizwa ndumva ubu mbohotse.”

Mu kiganiro Iyobokamana twagiranye n’umuyobozi washinze Comfort My People International Pastor Willy Rumenera yavuze ko nka Comfort My People bishimira intambwe bateye mu myaka 18 ishize ariko avuga ko iyo hataba Imana bo nk’abantu ntacyo bari gushobora.

Yakomeje agira ati “Ibyo twagiye tubona Imana ikora muri iyi Minisiteri byarenze ubwenge bwacu kandi ntitwari tuzi ko twabigeraho[…] Turashimira abafatanyabikorwa, abaterankunga bacu, abadusengeye ndetse n’igihugu cyacu kiduha gukorera mu mudendezo”.

Uyu muyobozi yashoje avuga ko ibyabaye muri iki cyumweru cyo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 18 byose byaturutse mu mugambi w’Imana ndetse ko banyuzwe cyane n’Uburyo abapasitori babashije gutahana impamba yo kubafasha mu bihe bigoye bacamo.

Pastor Walt Roberson na Madame we Britt Roberson bavuze ko banejejwe n’ibihe byiza bagiriye mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 14 bahamaze byaba iby’amahugurwa, gutanga Matera ndetse no kubatiza abemeye guhindukirira Yesu.

Comfort My People imaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye amazu arenga 100, gutanga ibyo kurya miryango inyuranye, gushyigikira uburezi bishyurira abana amafaranga y’ishuri n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Pastor Willy Rumenera Umuyobozi wa Comfort My People International akaba n’Umuyobozi wa Teen Challenge muri EAC avuga ko hamwe n’Imana indi myaka iri imbere nayo izarushaho kugenda neza
Abitabiriye amahugurwa y’Abapasitori ‘One Calling Training’ bavuga ko bahakuye inkomezi bazagendana mu minsi iri imbere
Pastor Walt na Madame we Britt Roberson banyuzagamo bagataramira abitabiriye amahugurwa binyuze mu bihimbano by’Umwuka
Ababatijwe bari kumwe n’abarimu babo, Pastor Walt na Britt ndetse na Pastor Willy Rumenera
Pastor Walt na Britt Roberson babatiza abanyeshuri ba Teen Challenge
Nyuma y’umubatizo Pastor Walt yaganirije izi ngingo nshya muri Kristo ibijyanye n’urugendo rushya batangiye ababwira ko Imana ihora yiteguye kwakira buri wese uza ayigana ndetse ari inyembabazi.
Britt Roberson ashyikirizwa inyemezabwishyu na Denyse umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Cyanika
Britt Roberson yishimiye kwifatanya n’ababyeyi bo mu kigo nderabuzima cya Cyanika
Byari ibyishimo bidasanzwe ku bahawe Matera

AMAFOTO:Nziyavuze Israel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress