Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mbere yo kwitaba Imana Dorimbogo yasabye imbabazi abo yahemukiye

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka Dorimbogo, yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi, ubwo yari azanwe mu bitaro bikuru bya Kibuye kunyuzwa mu cyuma.

Aya makuru y’inshamugongo yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024.

Uyu mukobwa wari warabaye kimenyabose ku mbugankoranyamba yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ku isaha y’i saa kumi z’umugoroba.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya BWIZA bav7gako Umukozi wo mu bitaro bya Kibuye yababwiye ko nyakwigendera yazanwe kuri ibi bitaro n’imodoka yigenga, akagezwa mu mbuga zabyo arimo gusamba, bakagerageza kureba uko bamugarura mu buzima bikananirana.

Dorimbogo wari umaze iminsi arwariyemu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, yari yaratashye murugo bamusaba kuzajya guca mu cyuma, akaba yapfuye ubwo yari agiye ku kinyuzwamo.

Mu minsi 10 ishize nibwo byamenyekanye ko Dorimbogo ari mu bitaro aho yatangaje ko arembye.

Icyo gihe mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Urugendo TV, Dorimbogo wumvikanaga ari mu buribwe, yatangaje ko arwaye igifu ndetse n’umutwe byamurembeje akaba atabasha kweguka aho aryamye mu bitaro.

Yavuze ko agifatwa n’ubu burwayi, yari mu mujyi wa Kigali, gusa yagiye kwiviriza mu bitaro byaho (kwa Nyirinkwaya mu Biryogo) asanga bimuhenda cyane ahitamo kujya ku bitaro bikuru bya Kibogora biri hafi y’iwabo kugira ngo byorohere ab’iwabo kumusura.

Ndetse kandi Dorimbogo yashimiye abakomeje kumwitaho, bamusengera ndetse n’abamwohererezaga ingemu.

Muri icyo kiganiro kandi niho yaboneyeho gusaba imbabazi abantu bose yaba yarahemukiye, aho yagize ati: ” Nintagaruka i Kigali, muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka, muzansezere neza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *