Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mbabazwa cyane no kubona Pasiteri ukorera Imana ikomeye ariko akaba umukene-Pastor Dr. Ian Tumusiime

Pastor Dr.Ian Tumusiime yavuzeko kubona umukozi w’Imana (Pasiteri) w’umukene bimubabaza cyane bikamushengura umutima bigatuma asenga Imana ngo niba ltuyikorera tukiri mw’isi ikwiye kuduha n’ibyiza byacu tugihari kuko kubaho hari iby’ingenzi bisaba.

Pastor Dr.Ian Tumusiime umushumba mukuru w’itorero rya Revival Palace Nyamata akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa witwa A Light to The Nation muri Africa ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru cyo kuwa 16 Kamena 2024 ubwo yabwirizaga ijambo ry’Imana kubitabiriye amateraniro yo kuri iki cyumweru muri uru rusengero.

Uyu mushumba wigishije ijambo ry’Imana rifite intego ishishikariza abakirisito ko bakwiye gushimikira gusenga Imana ntibarambirwe kugeza igihe ibavugiyeho (Senga kugeza igihe Imana ikuvugiyeho) aho yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 13:2.

Uyu murongo ugira uti:”Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati “Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.”

Aha Pastor Dr.Ian yabwiye abakirisitu ko iyo wihaye intego ugatamba igitambo cy’amasengesho y’uburyo bwose byanze bikunze bitera Imana kuvuga no gukora imirimo n’ibitangaza byayo ariko bisaba ko ibyo byose ubyubakisha umusingi wo kwizera.

Avuga ku bukene bw’abashumba ,uyu mukozi w’Imana yavuzeko ababazwa cyane no kubona abashumba b’abakene kandi bakorera Imana y’inyamaboko n’imbaraga.

Ati:”Ntekereza yuko uko umuntu yizera ariko ari,nkuko ijambo ry’Imana mu gitabo cy’imigani 23 ribivuga.Ibintu byose bihera mu bitekerezo kandi abatuzaniye ivangiri barakoze kuko batumye tumenya Kirisito baranatujijura ariko kuko baje bitwikiriye ivugabutumwa inyuma bafite izindi nyungu bashaka niyo mpamvu bakoze ikosa ryo kutwigisha uburyo duhiriwe kuko turi abakene”.

Ati:Bafashe ubukene babusanisha no gukiranuka aho usanga umuntu akennye ariko akizera ko Imana izamujyana mw’ijuru mbese batwizezako Imana izatujyana mw’ijuru ariko baduhisha ko turamutse twizeye Imana tukanabikorera,tukabihirimbanira ifite ubushobozi bwo kudukura no mubukene.

Pastor Dr.Ian abajijwe na IYOBOKAMANA niba iyo abashumba bakennye ntaruhare abakirisitu baba babigizemo kuko ijambo ry’Imana ryemerera abashumba ko bashobora gutungwa n’ibyacumi n’amaturo by’abakirisitu.

Yasubije agira ati:”Munyumve neza mbabwireko igihe kigeze ngo abantu bahindure imyumvire ,bagure ibitekerezo kugira ngo bivane muri iri curaburindi ry’ubukene kuko abakozi b’Imana bari bakwiriye rwose kureka gucungira gusa ku maturo n’ibyacumi by’intama kuko ntabwo umukozi w’Imana yarakwiye kubera umutwaro abashumbye doreko hari naho usanga amaturo n’ibyacumi bitabasha gukemura ibibazo byose urusengero ruba rufite”.

Ati:”Igihe cyose umushumba yatangiye kubona ko abo ayoboye aribo agomba gucungiraho imibereho ye afata ibyiringiro bye akabikura ku Mana akabishyira kuri babantu bityo njyewe mbona gukena kw’abantu usibye n’abakozi b’Imana kenshi bituruka ku mitekerereze.

Pastor Dr.Ian Tumusiime umushumba mukuru w’itorero rya Revival Palace Nyamata akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa witwa A Light to The Nation muri Africa

IYOBOKAMANA kandi twabajije uyu mukozi w’Imana impamvu tubona amwe mu madini n’amatorero afata nabi abashumba b’abasaza aho umuntu aba yaritangiye umurimo w’Imana ariko agasaza yarajugunywe n’itorero.

Aha yagize ati :”Iki si ikibazo cy’imyemerere cyangwa kiri muri rusange ahubwo iki ni ikibazo cy’imiyoborere kuko iyo ikintu cyagiye muri Leadership kibazwa abari muri iyo miyoborere kugira ngo barebe uko bakemura ibibazo bihari.

Pastor Dr. Ian Tumusiime yanenze uyu muco wo kuba haba hari umuyobozi w’itorero ushyiraho uburyo bwo kwinjiza abantu mu nurimo w’Imana ariko akirengagiza uko uwo mukozi w’Imana azabaho mugihe azaba atagishoboye umurimo kubera izabukuru.

Pastor Dr.Ian Tumusiime n’abo nafatanya bakomeje imyiteguro y’ibiterane bibiri bikomeye umuryango wa A Light to The Nations ayobora muri Afurika bari gutegura mu gihugu cya Uganda.

Ibi biterane bizaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2024 bikaba byaratumiwemo abakozi b’Imana butandukanye barimo abaririmbyi nka Rose Muhando na Mama Pasiteri Grace Ntambara na Judith Orishaba umuririmbyi uri mubagexweho muri Uganda.

Umwigisha w’ijambo ry’Imana akaba ari Evangeliste Dr.Dana Morey uyobora uyu muryango kurwego rw’isi uyu akaba akoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye mu biterane akora hirya no hino muri Afurika.

Uganda igiye kwakira ibiterane bibiri bikomeye by’umuryango wa A Light to The Nations

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *