Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nyuma y’imyaka 15 Mani Martin yongeye kugaragara ku ruhimbi aririmba murusengero

Nk’uko yari yabiteguje abakunzi be, Mani Martin yongeye gutaramira mu rusengero nyuma y’imyaka 15 yari ishize atabikora nubwo yamenyekanye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mani Martin wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma akaza gutangira gukora umuziki usanzwe, mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Kamena 2024 yataramiye mu rusengero rwitwa ‘Westover Hills Church’ ruherereye mu Mujyi wa Austin ho muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo yamamazaga igitaramo cye, Mani Martin yasabye abakunzi be kucyitabira bakongera kubana mu bitaramo bye byo mu rusengero cyane ko yari amaze imyaka 15 atahataramira.

Mani Martin ubwo yamamazaga igitaramo cye yagize ati “Imyaka yari ibaye 15 ntaririmbira mu rusengero, noneho ubu ngubu ngiye gutaramira muri ‘Westover Hills Church’ ntuzabure kuza.”

Ni igitaramo Mani Martin yakoze nyuma y’iminsi abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Iserukiramuco ‘Freedom Celebrations’ ritegurwa n’umunyarwenya Ramjaane Joshua binyuze mu muryango yashinze, Ramjaane Joshua Foundation. Yataramiye mu mujyi wa Austin mu ijoro ryo ku wa 29-30 Kamena 2024.

Iki gitaramo cyari cyahuje abantu batandukanye barimo abimukira n’impunzi zifashwa cyangwa abafashijwe na Ramjaane Joshua Foundation, ndetse n’abafatanyabikorwa b’uyu muryango.

Ni igitaramo cyabanjirijwe no gusangira amafunguro, aho hari hateguwe ayo muri Amerika, Afurika n’ahandi henshi ku Isi.

Nyuma yo gusangira hakurikiyeho igitaramo nyirizina cyatangijwe n’abana bo muri ‘Westover International Kids’ ubundi hakurikiraho ibirori ndangamuco by’ibihugu bitandukanye byo ku migabane inyuranye byaranzwe n’imbyino gakondo zabyo.
Igitaramo cyasojwe na Mani Martin, aho yaganirije kandi asusurutsa abitabiriye iri serukiramuco mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo izo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’izisanzwe cyane ko ari umwe mu bahanzi bakoze nyinshi zizwi.

Byari ibyishimo ku bitabiriye iri serukiramuco

Mbere yo gutaramana babanje gusangira

Ramjaane Joshua, Umunyarwenya wavuyemo umukozi w’Imana ari nawe washinze umuryango Ramjaane Joshua Fountation wateguye iki gikorwa

Abana bo muri ‘Westover International Kids’ basusurukije abari bitabiriye iri serukiramuco

Mani Martin yataramiye abitabiriye Iserukiramuco ‘Freedom Celebration’ ritegurwa na Ramjaane Joshua Foundation

Mu ndirimbo ze zinyuranye, Mani Martin yatanze ibyishimo i Texas

Byari ibyishimo bikomeye ku bitabiriye iri serukiramuco

Ivomo:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *