Madame NYIRARWANGO Fauste akaba yari umufasha wa Rev.Pastor Rugomoka Theophile Hashize iminsi 3 yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kanombe azize indwara ya Cancer.
Uyu mubyeyi imirimo ye myiza yamurangaga iri gukora ivugabutumwa rikomeye mu migoroba yo kwizihiza ubuzima bwe iri kubera mu murenge wa Kamembe aho nyakwigendera yari atuye.
Taliki ya 16 Kamena 2024 niho Madame NYIRARWANGO Fauste yitabye Imana Ku myaka 60 ndetse muri iyi myaka yaramaze abonye izuba 41 muriyo yarayimaze ari umufasha wa Pasiteri Rugomoka Theophile kuko bashyingiranywe mu mwaka w’i 1983.
Ibigwi birimo kurangwa n’urukundo,ubugwaneza,kwicisha bugufi no kubaha bose tutaretse no gufasha bose yita kubatishoboye atarobanuye kubutoni ndetse no kuba yarashyigikiye bikomeye umutware we mw’ivugabutumwa byatumye abari kwitabira imigoroba yo kwizihiza ubuzima bwa Nyakwigendera banyurwa n’inkuru nziza asize imusozi ndetse abigisha b’ijambo ry’Imana n’amakorali atandukanye bibutsa abantu ko buri wese ari inzira agomba kunyuramo bityo ko dukwiye guhora twiteguye.
Pastor Alexis wabwirije ijambo ry’Imana ku mugoroba w’umunsi w’ejo hashize yavuzeko urupfu rubi kandi rukomeye ari ukubura ubugingo buhoraho naho ku muntu waharaniye ubugingo kandi agakorera Imana agihumeka ntabwo apfa ahubwo arasinzira.
Yagize ati:”Ndababwiza ukuri yuko urupfu nta muntu rwishe ahubwo rwishe uwiyishe.Ni ukuvugako nta mukiranutsi upfa ahubwo asinzira kandi niyo habayeho icyo twe abantu twita gupfa haba hari ibyiringiro yuko azongera akabaho bityo nuyu Mama Pasiteri wasinziriye ni muhumure tuzamubona.
Ibi kandi byashimangiwe na Rev.Pastor Uwambaje Emmanuel umushumba wa ADEPR uyobora ururembo rwa Rubavu wabwirije ijambo ry’Imana kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 aho yibukije abitabiriye uyu mugoroba ko Imana itajya ibura ibisubizo byo gusubiza abari mu bibazo ndetse n’ubutabazi bwayo buhora hafi y’abafite ibibazo.
Ati:”Twese iyi nzira tuzayinyuramo niyo mpamvu dukwiye gutabarana kuko ntawucura undi ibyago kimwe nuko ntawucura undi imigisha Imana itanga.
Pastor Uwambaje Emmanuel yabwiye abakirisitu ko iyo habonetse ibintu bitatu ntakabuza umuntu ava mu mubiri.
Ati:”Iyo Igare ryawe rihari ndetse ukanagera aho Imana yateganije ko uzagwa bigahura nuko n’igihe kigeze uratabaruka rwose bityo rero tujye duhora turi maso kuko ntawumenya igihe ibi bintu uko ari 3 bibonekera ngo umuntu atahe.
Pastor Uwambaje Emmanuel yasoje kwigisha ashishikariza abantu ko bakwiriye kwiyunga n’Imana kandi buri wese abikore uko abyumva kuko ntaho agakiza k’Imana kadasanga umuntu kuko na Baraba yagaherewe ku musaraba arara muri Paradizo.
Rev.Pastor Rugomoka Theophile mu buhamya yagejeje ku bitabiriye imigoroba yo kwizihiza ubuzima bw’umufasha we yavuzo urupfu rwe rutamutunguye kuko Imana yaramusuye mu buryo bumwe n’ubundi.
Pastor Rugomoka Theophile yavuze ubuhamya bw’umufasha we Bukumbuza benshi ijuru
Ati:”Njyewe ubwanjye Imana yanyisuriye 3 mu nzozi aho narotaga mbona umwami yaje antwara umugore ndetse nawe ubwe ubwo twari muri Kenya yavugiye ku mupasiteri twari twasuyeko yumva Imana imaze gusohoza ibyo yamubwiye byose ko ishaka yasezerera umukozi wayo bityo murimvako Imana rwose yaduteguye ko tugiye gushyingira ijuru.
Uyu mushumba yakomeje avugako yatabarutse mu gihe bari bari gutegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 41 bari bamaranye murushako kuko itariki bashyingiweho niyo mu kwezi kwa Mata 1983 ariko ngo bakaba bari babicumye ngo bazabihuze na 20 Nyakanga 2024 kuko ariho Pastor Rugomoka Theophile yizihizaho isabukuru ye y’amavuko.
Ati:”Atabarutse rero tutayizihije ariko byose bifatinyiriza hamwe kutuzanira ibyiza kandi ndahamya ndashidikanya ko twashyingiye ijuru kuko imirimo Nyakwigendera yakoze igiye imuherekeje.
NGUKU UKO GAHUNDA YO KUMUHEREKEZA BWA NYUMA ITEYE:
Madame NYIRARWANGO Fauste arashyingurwa kuri uyu wa kane Taliki ya 20 Kamena 2024 aho kw’isaha ya saa mbiri (8h00) za mugitondo ari ukugera ku burihukiro(Morgue) ku bitaro bya Gihundwe,Saa tatu (9h00) hakaba gusezera kuri Nyakwigendera i Kamembe aho yaratuye,Kw’isaha ya saa yine (10h00) akaba ari umuhango wo gusezera murusengero rwa ADEPR Gihundwe noneho saa saba agashyingurwa mw’irimbi rya Gihundwe aho bazava bagaruka gukaraba kurusengero i Gihundwe n’ubundi.
MENYA IBY’INGENZI K’UBUZIMA BWA NYIRARWANGO Fauste:
Madame NYIRARWANGO Fauste Yavutse Kuwa 15 Ukuboza 1964 avukira mu murenge wa Nyabitekeri, mu karere ka Nyamasheke.
-Yize amashuri abanza ku bigo bya Bunyangurube na Bunyenga.
-Yize amashuri yisumbuye muri Section Familiale i Shangi mu mwaka w’amashuri 1978-1979 kugeza 1980-1981.
-Yatangiye akazi mu burezi mashuri abanza muri Nzeri 1981 ku bigo bya:
Ruhamagariro
Bunyenga
Bunyangurube
Cyamuti
Buhokoro
Ibi by’uburezi yabikoze mu gihe cy’Imyaka 20.
-Yakiriye Yesu mu mwaka w’i 1982 abwirijwe ubutumwa bwiza na RUGOMOKA Theophile mu mwaka w’i 1983.
UBUZIMA yakoreye itorero rya ADEPR yakirijwemo akaba atabarutse ari naho abarizwa:
Madame NYIRARWANGO Fauste yabaye umu Diakonikazi.
-Umuririmbyi.
-Umufasha w’Umushumba kuva 20/10/1996.
-Umuyobozi w’Abagore muri Paruwasi ya Mukoma.
UBUZIMA MBONERA GIHUGU:
-Yabaye mu nyangamugayo za Gacaca.
-Umuyobozi wa CNF mu Murenge wa Nyabitekeri.
-Umuyobozi wa Cooperative y’Abarobyi mu Karere Ka Nyamasheke.
-Yari umwe mu bayobozi b’Uruganda rw’ Ikawa rwa Gasumo.-Yatangije amatsinda yo kwizigama mu Murenge wa Nyabitekeri afatanyije na World relief.
Nyakwigendera atabarutse kuya 16 Kamena 2024 afite imyaka 60 akaba yarabyaranye na Pastor Rugomoka abana batanu hakaba ubu hariho 4 n’abuzukuru 8.
Wifuza kuvugisha Pastor Rugomoka Theophile wamuhamagara kuri Telephone ye ariyo +250788488679.
Korali Bethel ya ADEPR Kamembe ku munsi w’ejo yasusurukije abitabiriye igitaramo cya nimugoroba
Abashumba bamwe baba bayoboye gahunda abandi bagakora imirimo itandukanye n‘abakirisitu bitabira ku bwinshi
Abana asize n’abuzukuru be batangiye kumusezera bagira bati utubanjirijeyo tuzahurira mw’ijuru ntituzibagirwa ineza yawe
IYOBOKAMANA MEDIA GROUP IZABAGEZAHO UMUHANGO WO GUSEZERA BWA NYUMA KURI NYAKWIGENDERA