Mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mahama hakomeje kubera igiterane cy’ububyutse cyatangiye hakorwa umuganda rusange mu rwego rwo kwita kw’isuku ndetse hanakinwe umupira w’amaguru mu ntego yo kwiyegereza urubyiruko ngo rubwirizwe ubutumwa bwiza hanaba amahugurwa y’urubyiruko n’abagore.
Iki giterane cyateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa wa Baho Global Mission ku bufatanye na mpuzamatorero y’amadini n’amatorero akorera mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe mu ntego yo gushakira Yesu iminyago ndetse no guhumuriza abihebye nkuko ijambo ry’Imana rivuga ngo mumuaranishe imibabaro kubwirana amagambo yururutsa imitima.
Iki giterane cy’iminsi 3 cyatangiye kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 kizarangira ku cyumweru taliki ya 28 Nyakanga 2024 kikaba giteganijwemo ibikorwa bitandukanye nk’ibi byabaye ku munsi wa mbere ndetse ku munsi wa kabiri ni ukuvuga kuri uyu wa gatandatu bikaba biteganijwe ko mu gitondo hari bube amahugurwa y’aba Pasiteri n’abafasha babo noneho nyuma ya saasita kuva kw’isaha ya saa munani hakaba igiterane cy’ububyutse kiri kubera ku kibuga cya Plan hafi y’inkambi y’impunzi ya Mahama.
Iki giterane kiri kuririmbamo abahanzi batandukanye barimo Theo Bosebabireba na Thacien Titus hamwe n’abakozi b’Imana batandukanye nka Pastor Zigirinshuti Michel ,Bishop Joseph Mugasa na Pastor Isaie Baho ari nawe nyiri Baho Global Mission yateguye iki giterane ifatanije na mpuzamatorero yo muri aka gace kari kuberamo iki giterane.
Pastor Isaie Baho umuyobozi wa Baho Global Mission akaba n’umuhuzabikorwa w’iki giterane yabwiye IYOBOKAMANA ko buzuye amashimwe ku Mana kuko iri kubafasha muri iki giterane kuko cyatangiye neza kandi abantu batangira gusobanukirwa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Yagize ati:”Ejo kuwa gatanu ubwo iki giterane cyatangiraga twazindutse dukora umuganda rusange mu rwego rwo kwita kw’isuku kuko Roho nziza igomba gutura mu mubiri muzima.
Uyu muyobozi yakomeje Avugako barangije umuganda habayeho umupira w’amaguru aho ikibuga cyari cyuzuye abantu baje gufana amakipe yabo ari nayo ntego twari dufite kugira ngo tubabone tubabwirize ubutumwa bwiza kandi twarabikoze haboneka benshi bakira agakiza noneho umupira urangiye haba ibiterane by’amahugurwa y’abagore n’urubyiruko nabyo bungukiyemo cyane mu nyigisho bahawe kandi bigaragara ko byari bikenewe rwose “.
Uyu mupira w’amaguru wahuje amakipe abiri akomeye akorera mu nkambi ya Mahama ariyo Eagle Vert na Force Nouvelle aho byaje kurangira Eagle Vert itisinze Force Nouvelle ibitego bibiri kimwe iyitwara igikombe ndetse ihabwa imipira yo gukina n’ibihasha irimo amafaranga y’ishimwe nubwo niyi yabaye iya kabiri itakuriwemo aho.
Iki giterane kirakomeje kuri uyu wa gatandatu aho mu gitondo hari bube igiterane cy’abashumba n’abafasha babo maze nyuma ya saa sita hakaba igiterane rusange cy’ububyutse .
Amafoto:rodbo_only