Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Madame Leonille Umutesi yahawe Inkoni y’ubushumba asabwa guhagarara kigabo no kwita kuri gahunda za Leta (Amafoto)

Mu birori bibereye ijisho umuyobozi mukuru wa Minisiteri y’ivugabutumwa yitwa Jehovanis Family Ministries Madame Leonille Umutesi yimikiwe kuba umushumba ahabwa inkoni anasukwaho amavuta anarahirira ko yiyeguriye gukorera Imana n’abantu bayo ndetse ko atazigera yigisha inyigisho z’ubuyobe ahubwo ko muri byose azajya asaba umwuka wera akamushobozi gukora byose mu kuri no mu gukiranuka.

Uyu muhango wabaye kuwa 15 Kanama 2024 ubera i Gahanga ya Kicukiro aho Madame Leonille Mutesi yimitswe n’intumwa y’Imana Dr.Kamuhanda Claude umushumba mukuru w’amatorero ya Blessing Miracle Church wasabye uyu mushumba mushya ko umwanya abonye ari uwo kwicisha bugufi no kwemera umugaragu wabo ashinzwe kuyobora ndetse no kubaha no kubahiriza gahunda za Leta ndetse agahagarara kigabo mu bihe biruhije bigwiriyemo inyigisho z’ubuyobe n’abahanuzi b’ibinyoma .

Uyu muhango wo gusengera ku bushumba uyyu mukozi w’Imana witabiriwe n’abashumba batandukanye n’abavugabutumwa hamwe n’abanyamuryango ba Minisiteri ya Jehovanis Family bose bari bambariye kugaragira uyu mukozi w’Imana warahiriye inshingano akiyemeza gushumba umukumbi w’Imana.

Madame Leonille Umutesi wimikiwe kuba umushumba yahawe impuguro nubutumwa bukomeye:

Apostle Kamuhanda Claude yabwiye uyu mushumba mushya ko uyu mwanya yimikiwe atari uwo mu rusengero gusa ahubwo ari uwo mu migenzereze, aho aba, aho akorera ndetse n’aho agenda mu buzima bwa buri munsi.

Apôtre yavuze ko Yosua yari umuhanuzi ariko ari na ‘General’ mu gisirikare, Mose yari umuhanuzi ariko ari n’umunyapolitiki, Dawidi yari umuhanuzi, umuririmbyi ariko ari n’umwami, Aburahamu ni sogokuruza mu byo kwizera ariko yari umucuruzi.

Apôtre Dr .Kamuhanda Claude yavuze ko ikibazo gikomeye gihari uyu munsi ari uko abantu bitwa abashumba mu rusengero ariko ntibagaragaze impinduka n’ubwami bw’Imana aho bakorera.

Madame Umutesi Leonille yarahiriye imbere y’imbaga y’abakrisitu ayoboye ko azubahiriza inshingano yahawe neza. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yavuze ko kwitwa umushumba atari ikintu cyoroshye ko ndetse umuntu wese ufite izo nshingano agomba kugerageza kwitwararika muri byose akanaharanira kwagura ubwami bw’Imana.

Rev.Pasiteri Leonille Umutesi yabwiye IYOBOKAMANA ko yishimiye inshingano nshya yahawe kuko bitamutunguye Imana yari yarabimuteguje cyera kandi ayemerera kuyikorera n’umutima we wose .

Ati “Ncishijwe bugufi imbere y’Imana n’abantu guhabwa inshingano zo kuba umushumba w’Imana n’abantu. Ni umurimo ukomeye ariko ibyo Imana inshakaho nari mfite isezerano mu myaka itambutse ryo kuzayobora ubwoko bw’Imana. None uyu munsi birasohoye ; gusigwa bizana izindi mbaraga; nciye bugufi izo mbaraga zizankoreremo kugira ngo nkore ibyo Imana ishaka muri iki gihe.’’

Uyu muhango wakozwe na Apotre Dr.Kamuhanda Claude aho yabwiye Rev.Pastor Umutesi Leonille ko agomba guharanira kuzuza inshingano ze kandi akabikora mu gukiranuka no kwemera kuba umugaragu wabo ashinzwe kuyobora.

Yagize ati “Uyu mwanya ubonye ni uwo kwicisha bugufi ukamenya kuba umugaragu wabo ushinzwe kandi ugafatanya n’abo usanze mu buyobozi gushyira mu bikorwa gahunda z’Iterambere ry’Itorero na gahunda zose za Leta.

Reba Ibindi muri iyi Video:

Abantu b’ingeri zitandukanye bari bitabiriye uyu muhango wo kwimika umushumba mukuru wa Jehovanis Family Ministries
Rev.Pastor Leonille Umutesi yarahiriye kuba umushumba ,asukwaho amavuta,ahabwa inkoni anambikwa umwambaro wa gitambyi
Apostle Dr.Kamuhanda Claude umushumba mukuru w’amatorero ya Blessing Miracle Church niwe wimitse uyu mukozi w’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *