Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Leta ntiyarwana n’imihanda n’ibikorwa remezo ngo inarwane no gukura abanyarwanda mubukene yonyine duhari-Pastor Pr.John Nkubana

Asoza inama y’iminsi ibiri yiswe Empowerment Summit 2024 , umuyobozi mukuru wa compassion International Rwanda yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuri gahunda zitandukanye n’ingamba Leta yashize ho zo kwita ku miryango , gushyigikira abashaka kwiteza imbere biciye muri gahunda zitandukanye zirimo na VUP umurenge, girinka munyarwa nizindi.

Pastor Pr. John Nkubana yashimiye Kandi inzego za Leta zitandukanye zitabiriye iyi nama zirimo RGB,Loda,Minaloc, ndetse n’abahagarariye imiryango ya Gikristo mu Rwanda ndetse n’Abayobozi Bakururu bahagarariye imiryango mpuzamahanga ya Gikristo nka World Vision, World Relief,Hope International FearFund, Urwego Finance, Peace Plan ndetse ashimira cyane ababozi b’amatorero bitabiriye iyi nama kuva igihe yatangiye Kuwa 5 kugeza Kuwa 6 Ugushyingo 2024.

Iyi nama yiswe Empowerment Summit 2024 yari ifite insanganyamatsiko igira iti ” Uruhare rw’Itorero mu Iterambere ry’imiryango (Church-Led Household Transformation)

n’Imana yibanze ku mpamvu ki Itorere rikwiriye gutanga imisanzu waryo mu kuzahura imiryango ikiri munsi y’akarongo kubukene .

Pastor Pr.John Nkubana umuyobozi mukuru wa compassion International Rwanda

Yagize ati” Mwabibonye guhera ku munsi wejo umushinga wa EAR Karuganda ndetse nuwa ADEPR mbugangari -Rubavu , ibikorwa bagezeho , ibi byavuye mu mbaraga zadufashe hafi imyaka ibiri turi kubafasha guhindura imyumvire (Mind change)”.

Yashimiye imigenzekere y’Inama ndetse avuga ko yaba imyanzuro yafatiwe muriyi nama buri rwego rwayitabiriye rufite inshingano mu kuyishyira mu bikorwa.

Uyu Muyobozi Mukuru wa compassion International yashimiye Kandi abafatanyije gutegura iyi nama ,abatanze Ibiganiro bitandukanye barimo Madame Nyinawagaga Claudine umuyobozi mukuru wa LODA, Madame KANZAYIRE JUDUTH uhagarariye Sosiyete sivile, amadini n’amatorero ndetse n’imiryango inshingiye ku myemerere muri RGB, Ashimira Kandi Christine BAYINGANA umuyobozi w’Urwego Finance .

Abandi yagimiye ni umuvugizi wa ADEPR, n’Abayobozi bimishimga batanze Ibiganiro

Ku munsi wejo Kandi mu batanze Ibiganiro bitandukanye harimo abakozi ba Compassion International Rwanda nka Bwana Edouard Musoni wasangije abitabiriye iyi nama kuri Gahunda yiswe SAGAMBA, ndetse na Bwana Emanuel Murangira Umuyobozi Mukuru wa Tearfund watanze ikiganiro kuri porigaramu yiswe , ” Itorero rihindutse rigahindura aho ribarizwa. (Church Community Transformation)

Iyi nama kandi yageguwe mu buryo bwiza ku buryo ntagitekerezo cyahejwe ahubwo irangira abayitabiye basabye ko yajya iba ngaruka mwaka.

Compassion International Rwanda ni umuryango wa Gikristo washinzwe 1952 muri Korea y’amajyepfo , n’ umuryango ufite icyicaro ku Itorero ndetse ugafatanya n’itorero gufasha abana baturaka mu miryango ikenye , amahame yawe ashingiye kuri Kristo nk’ indiba yibyo bakora ndetse no guhitamo wana nta vangura iryo ariryo ryose . Compassion International ikorera mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda, aho imaze imyaka 40 ihakorera ndetse ubu ikaba ikorana n’amatorero 444 , ibikorwa byayo bikaba bimaze kugera ku miryango irenga ibihumbi 16 yo mu Rwanda.

Abayobozi mu nzego za Leta n’Abayobozi b’amadini bitabiriye iyi nama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress