Pastor akaba n’umuhanuzi Museveni Jean Claude Umushumba w’itorero rya Siloam Miracle Center afasha abantu mu buryo bw’ijambo ry’Imana aho buri gitondo atanga umutsima nk’impamba y’umunsi .
Abinyujije muri gahunda yise Impamba y’umunsi ,Pastor Prophet Museveni Jean Claude yabwiye abakirisitu ko bagomba kumenya ihame ryuko kwizera Imana aribyo umuntu akuramo imbaraga zo kuyumvira.
Yifashishije ijambo ry’Imana, uyu mukozi w’Imana yasomye mu gitabo cy’itangiriro 22:12:Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”
Byaba bimeze bite Imana ije kureba ko uyizera by’ukuri? Ubundi kwizera ni imbaraga zituma duha Imana igitambo gishyitse ari cyo: kuyumvira. Hari igihe twumva ahari byoroshye ariko cyari ikizami gikomeye kuri Aburahamu gutamba Isaka babonye mu zabukuru. Kandi urebye muri urwo rugendo, Imana yararindiriye Aburahamu agera ahegera ku munota wa nyuma: “Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we.”
Imana imaze kubona ko amaramaje kumvira iramubwira iti “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu”. Ko bikomeye cyane disi we … Hari igihe Imana ijya ibabara ibonye twari twagerageje ariko ku munota wa nyuma tugatezuka, tukabivamo. Ukifata ku munota wa nyuma ugasambana ngo kuko mwavuye mu murenge, n’ubundi ni uwawe, n’izindi ngero z’ibisa n’ibyo abantu dukora.
Isaka yabajije Aburahamu ikibazo cyari gutuma abivamo, yaramubajije ngo “Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?” Iki kibazo cyari gutuma Aburahamu ahindura ibitekerezo, ibyo kumvira akabivamo, ariko ntiyabivamo ahubwo arahamya ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.”
Imana iguhe kwizera nk’uku kwa Aburahamu ukomeze kwizera Imana nubwo waba ufite impamvu nyinshi zatuma usubira inyuma. Kumvira Imana bijye biba imbaraga zigutera gukomeza nubwo inzira yaba isa n’inyura mu gikuta. Ku iherezo Imana izagutangira ubuhamya kandi uzishima bihebuje umaze kunesha ibigeragezo.
Yakobo 1:12 akavuga ngo “Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.”