Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kwibohora 30:Zion Temple bashimye abagize uruhare ngo u Rwanda rubone umudendezo n’amahoro

Kuri iyi Taliki ya 04 Nyakanga buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ni ukuvugako muri uyu mwaka wa 2024 ari ku nshuro ya 30 uyu munsi wizihizwa.Urebye uko u Rwanda rwari rumeze mbere y’iyi myaka ukanareba uko rumeze magimgo aya uhita ubona iterambere,ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi byinshi byatuma buri wese ashima Imana ibyo yakoreye igihugu n’abagituye.

Mu byiciro byateye imbere umuntu ntiyakwirengagiza mugice cy’iyobokamana kuko nk’urugero muri iyi myaka 30 habayeho ubwiyongere bw’amadini n’amatorero ,hubatswe insengero zijyanye n’igihe kandi ku bwinshi,Amatorero n’amadini amwe yubatse amahoteli ,amavuriro,amashuri yaba ay’inshuke,abanza n’ayisumbuye ndetse naya Kaminuza ,abashumba benshi bize amashuri ajyanye na Teowlogiya nkuko RGB ibisaba n’ibindi byinshi umuntu atarondora byateye imbere mu gisata nyobokamana.

Ni muri ubwo buryo ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bagiye batanga ubutumwa bugaragaza imbamutima zabo ku mashimwe bafite kuri uyu munsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 30.

Umuryango wa Authentic World Ministries na Zion Temple Celebrations Center bahagarariwe n’intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza umushumba mukuru wabyo batanze ubutumwa bwabo kuri uyu munsi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebookn’izindi ,Apostle Dr.Paul Gitwaza yagize ati:”Shalom,Jye n’umuryango wanjye na AWM/ZTCC tubifurije Umunsi mwiza wo Kwibohora ku nshuro ya 30.

Uyu munsi mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, turizihiza imyaka 30 yo kwibohora. Turashima Imana kubw’umudendezo yaduhaye, tugashima abagabo n’abagore b’intwari bahagurukiye kwitangira amahoro n’umudendezo w’igihugu cyacu.

Icyuya cyabo, amaraso yabo ndetse n’ubuzima bwabo ntibyabaye impfabusa. Tuzahora tuzirikana ibitambo batanze ndetse tunubahisha ubuzima bwabo.

Nka bakristo, kwibihora bitwibutsa igitambo gikomeye cya Yesu Kristo, waje muri iyi Isi kudukura mu ngoyi ya Satani. None ubu dufite umudendezo wuzuye muri Yesu Kristo.

«Nuko Umwana nababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri.»Yohana‬ ‭8‬:‭36‬.

Nawe mugabane wacu mwiza, Afurika, Imana iguhagurukirize abarinzi na bubatsi dufatanye twese hamwe gusana no kurinda inkike z’umugabane watwibarutse . Hamwe na Yesu bizashoboka.

Uwiteka ahe umugisha u Rwanda na Afrika muri rusange.

Umunsi Mwiza wo Kwibohora.

Nkuko twatangiye tubivuga hejuru,Imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, yaranzwe n’iterambere mu ngeri zinyuranye.

Urugero nko mu 1994, amafaranga Umunyarwanda yinjizaga ku mwaka yari amadolari 146 [hafi ibihumbi 150 Frw]. umwaka ku wundi yagiye yiyongera.

Nko mu 2001 yari 201$; 2003 aba 342$; 2011 aba 627$; 2014 agera kuri 718$. Mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari amaze kugera kuri 774 $, mu 2018 yari 788$. Ubu mu 2024, yageze ku 1.040$ [asaga miliyoni 1,3 Frw] avuye ku 1.005$ [asaga miliyoni 1,2 Frw] mu mwaka wabanje.

Kugera mu 2000, muri Kigali nk’Umurwa Mukuru, 38,7% by’abari bayituye bakoreshaga peteroli mu gucana kuko nta mashanyarazi bari bafite. Mu gihugu hose, 59,2% by’abaturage bakoreshaga itara ry’ikirahure ryajyagamo peteroli mu gucana mu masaha y’ijoro, 20,1% bakamurikisha ibishirira, 13,0% nabo bagakoresha itara rya mazutu mu gihe 5,1% aribo bacanaga amashanyarazi ya Electrogaz.

Ubu abafite amashanyarazi mu Rwanda ingo 74% zifite amashanyarazi. Ni imibare yavuye kure cyane kuko mu 2005 bari 4,3%, mu 2010 bagera kuri 10,8% bigera mu 2013 ari 19,8%.

Iterambere u Rwanda rwagezeho muri iyi myaka yose, ryagezweho ku bufatanye bw’abaturage n’inzego za leta. Nyuma yo guhagarika Jenoside, Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu rugendo rw’iterambere.

Muri iyi myaka 30 ishize, Ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Abaturage bahawe amashanyarazi ni 107.563 , amashuri yubatswe ni 32, abagejejweho amazi meza ni 80.536, abahawe serivisi z’ubuvuzi ni 651.973, abatishoboye n’abarokotse Jenoside bacumbikiwe ni 88.925.

Ibyumba by’amashuri byubatswe n’ibyasanwe ni 1.380, abagejejwejo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ni 1.173.455 naho imidugudu y’icyitegererezo yubatswe ni 84.

Ku rukuta rwa Facebook rw’Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza bashyizeho ubutumwa bujyanye n’umunsi mukuru wo kwibohora 30

Apostle Dr.Paul Gitwaza Umuyobozi wa Authantic World Ministries akaba n’umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center yatanze ubutumwa bujyanye no kwibohora 30

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *