Pastor Dr.Vivant Vincent de Paul umushumba mukuru wa Power of Change Ministries yageneye abakirisitu ubutumwa bubashishikariza Kugira ubushake bwo gutera intambwe iva mu bikomere.
Uyu mushumba ni umwe mumpuguke mw’ijambo ry’Imana u Rwanda n’isi bifite kuko ukurikiye neza ibyigisho bye atambutsa ku mbuga nkoranyambaga usangamo ubuhanga n’impuguro zikomeye.
Yatangiye iyi nyigisho agira ati:”Umuntu wese aho ava akagera anezezwa no kuba mu mudendezo nk’uwo yaremanwe, ariko si igihe cyose awubona kuko ataba ku isi ya wenyine, iyo umudendezo yawambuwe ari nabyo kenshi bizana ibikomere, arabyumva ko abangamiwe ariko iyo ubushake bwo kuva muri ibi bikomere butarushije imbaraga ibikomere ubwabyo, uwakomeretse abirambiramo bikarushaho kumwangiza.
Ubushake mvuga hano burenze kugira icyifuzo gusa,ahubwo ni ukugira icyo ukora ngo uve mu bituma ubuzima bwawe butaryoherwa.
Ndavuga gutera intambwe uhereye mu bitekerezo byawe ukumva ko bishoboka kongera kubaho utuje kandi wuzuye.
Kenshi iyo igikomere kikiri kibisi uwakomeretse abona abantu bose batamwitayeho, ariko hari umugabo witwa Yesu wababajwe n’abo yaje kugirira neza, uyu ntashobora kwirengagiza ubabaye wese.
Ni byiza igihe igikomere kigishyushye ukumva ntawe wagisangiza, cg utangiye kugenzura aho wakomerekeye ukumva bibaye bishya muri wowe kwibuka ko Yesu ahari. Ntuzuyaze gutera intambwe mu mwuka yo kumubwira byose. Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose. Heb2:8
Iyo umukristo yibutse ko n’Umwami we yababajwe ariko nyuma akabona umunezero uri hejuru y’indi yose bimuha icyizere ko nawe nyuma yo gukomereka hakiri umunezero umutegereje. Ibi nibyo intumwa Pawulo yabwiye ab’i Korinto.Agira ati: Nkuko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo.2 Kor 1:5
Igihe cyose warangije gutera iyi ntambwe mu bitekerezo byawe, utangira kubona ko ubuzima bwo gukomereka atari ryo herezo kandi ko atari umurage w’Abana b’Imana.
Iyo warangije kwakira ko impinduka nziza zishoboka,urugendo n’ubwo rwaba rurerure rwo kuzigeraho, ntabwo ucika intege kuko uba warangije kuzibamo mu buryo bw’Umwuka mbere yuko zibaho mu isi y’ibifatika.
Erega ibigaragara byose byakuwe mubitagaragara!
Icyemezo cyo kwitekerezaho ibyiza gituma ibyiza nabyo bitangira kugutekerezaho