Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ku nshuro ya 2, Korali Christus Regnat igarukanye igitaramo Bweranganzo

Chorale Christus Regnat yo kuri Paruwasi Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali yongeye gutegura igitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana, zirata umuco n’amahoro bya muntu bise ‘i Bweranganzo’. Igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya Kabiri, biteganyijwe ko kizaba tariki ya 3 Ugushyingo 2024 guhera Saa kumi n’ebyiri (18H00) z’umugoroba kuri Lemigo Hotel.

Korali itangaza ko imaze amezi asaga 6 itegura iki igitaramo. Icy’uyu mwaka kizaba kirimo indirimbo zinyuranye zikubiye mu ndimi zitandukanye zituma abazacyitabira batazicwa n’irungu kuva mu ntangiriro kugera gisoje.

Ubuyobozi bwa Korali bugira buti: “Aha twavuga ururimi rwacu kavukire rw’Ikinyarwanda kuko benshi mu bakunzi bacu ari abanyarwanda ariko ntitwibagirwa ko n’abatumva ikinyarwanda na bo badukunda bityo rero nabo tukaba twarabashyize igorora kuko mu ndirimbo zizaririmbwa harimo n’izikubiye mu ndimi z’amahanga; Icyongereza, Igifaransa, Ikiratini n’izindi…..”

Bukomeza bugira buti: “Nyuma y’uko indirimbo zizaririmbwa muri iki gitaramo zizaba zikubiye mu ndimi zinyuranye ndetse zizaba ziri no mu njyana ndengamipaka, bituma ntawe uzipfumbata muri icyo gitaramo kuko abakunda amajwi agera mu gisenge (Classical Music) bazayumva kandi abaryohere; abakunda gucinya umudiho mu njyana Nyarwanda/Gakondo nabo twarabazirikanye n’abakunda kwidagadura mu zindi njyana nabo barahishiwe.”

Aha ni ho ubuyobozi bwa Korali Christus Regnat buhera bushishikariza abakunzi bayo ndetse n’abakunzi ba Muzika muri rusange kugura amatike hakiri kare kugira ngo imyanya itazabashirana.

Kugura amatike birakorerwa ku rubuga: www.event.christusregnat.rw ariko hagakurikizwa amabwiriza. Amatike yashyizwe mu byiciro Bibiri; hari agura 20,000 frw ndetse n’’itike ya ‘agura 10,000 frw.

Intego ya Korali Christus Regnat ni ugukomeza gusigasira no guteza imbere umuziki uririmbye neza kandi ufasha abantu kuruhuka no gusabana.

Intego y’isumbuye muri iki gitaramo izaba ari ugufasha abana bava mu miryango itishoboye.

Korali Christus Regnat yamenyekanye cyane mu ndirimbo zo gusingiza Imana nka Kuzwa Iteka, Twarakuyobotse ndetse n’izindi nk’ Igipimo cy’Urukundo na Mama Shenge.

Chorale Christus Regnat imaze kugira imizingo 7 y’indirimbo. Mu 2019, Kolari Christus Regnat yahimbiye indirimbo Cardinal Antoine Kambanda yise “Intambwe y’intore” Ruhamyantego! 

Ni mu gihe indirimbo “Ishema ry’umushumba’ yahimbwe inaririmbwa na Chorale Christus Regnat ubwo Cardinal Antoine Kambanda yagirwaga Umwepisikopi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *