Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Shalom,Papy Clever&Dorcas na Ntora Worship Team bakajije imyiteguro ya Hoziana Gospel Celebration

Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge, yateguye igitaramo cy’iminsi itatu cyiswe ‘Hoziana Gospel Celebration – Tugumane 2024’, kizaba gifite umwihariko wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo bukagera kuri benshi.

Ni igiterane cyatumiwemo abaramyi Papy Clever na Dorcas hamwe na Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge na Ntora Worship Team bose bahamije ko biteguye neza kwitabira iri vugabutumwa kandi bakaba bari gusenga kugira ngo Imana iziyerekane .

Ni igitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyo bakoze mu 2023, kikizamara iminsi itatu kuva ku wa Gatanu tariki ya 22 kugeza ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024, kikazabera aho Korali Hoziana ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge.

Umuyobozi wa Korali Hoziana, Lea Mukandangizi, yavuze ko iki gitaramo bifuza ko kigomba kuba ngarukamwaka nubwo hari byinshi bajyaga bakora mbere ariko bifuza ko kuva umwaka ushize bagomba kujya bagitegura ndetse bakanakimenyekanisha kugira ngo ubutumwa bwiza bugera kuri benshi.

Yagize ati, “Imyaka yashize twagiye tugira ibiterane, rimwe mu mwaka cyangwa kabiri gusa ntabwo twabimenyakanishaga, ariko twari dusanzwe tubikora.”

Yakomeje agira ati, “Nk’uko twabikoze umwaka ushize dutangira gukora igitaramo Tugumane, ubu turifuza kubigira ngarukamwaka kugira ngo ubutumwa bwiza bwa Kristu, tubwagure tubugeze kure, abantu benshi babimenya ko turi kwamamaza ubutumwa bwiza, turifuza ko ubutumwa bwiza Imana yashyize muri hoziana budapfukiranwa.”

Lea yavuze ko nk’abandi Banyarwanda, Jenosode yakorewe Abatutsi yabagizeho ingaruka kuko yabatwaye benshi mu baririmbyi ba Korali Hoziana ndetse bagasigarana impfubyi n’abapfakazi, ariko bakiyemeza ko umurimo Imana yabahamagariye bagomba kuwukomeza.

Yavuze ko mu rugendo rwo kwiyubaka, bagiye bagira uruhare mu kwita kuri izo mpfubyi n’abapfakazi kandi ko ari ibikorwa bakora buri mwaka, ati: “Korali biri mu nshingano, dufite abo dufasha kandi biba buri mwaka, hari abo dufasha tubarihira amashuri, tugafsaha n’abapfakazi kugira ngo bose bakomeze kugira imibereho myiza.”

Ntabwo bita ku mibereho myiza y’abo muri Korali gusa, kuko bajya no hanze yaya cyane cyane aho bakoze ibitaramo bakifatanya n’imiryango itishoboye mu bikorwa bafatanya na Leta mu mibereho y’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Korali Hoziana, Lea Mukandangizi

Lea yagize ati, “Aho tujya kuririmba, hari ubwo tubaza ubuyobozi icyo twafasha, tukareba ibuye fatizo twaheraho, hari ubwo twubakira abatishoboye tugafatanya n’ubuyobozi mu bikorwa by’imibereho myiza.”

Iyi Korali ivuga ko mu rugendo rw’imyaka 30 nayo itasigaye mu kwiyubaka kuko hari byinshi mu bikorwa yagezeho, haba mu buryo bw’imiririmbire yagiye, ikora album zigera kuri 6, yunguka abaririmbyi, aho uyu munsi igeze ku bagera ku 130 ndetse n’ababarizwa muri Krali z’abato.

Iki gitaramo kiri mu mujyo wo kwishimia imyaka 56 Korali Hoziana imaze yamamaza ubutumwa bwiza, barateganya ko mu bihe biri imbere uko kizagenda cyaguka n’abantu barushaho kukitabira, bazakivana mu rusengero kigakorerwa hanze mu nyubako yakwakira bantu benshi kuko bigaragara ko kigenda cyaguka.

Korali Hoziana izafatanya na Korali Shalom na yo ibarizwa kuri ADEPR Nyarugenge, hazaba hari kandi Ntora Worship Team ndetse na Papy Clever na Dorcas.

Papi Clever uzitabira iki gitaramo afatanyije n’umugore we, avuga ko ari ibintu bishimishije kuri bo kwifatanya na Korali Hoziana nyuma kuko ari ababyeyi babo, kuko igihe yatangiriye bari bataravuka ahubwo ikababera icyitegererezo.

Ubuyobozi bwa Korali Hoziyana, buvuga ko kuba baritiriye iki gitaramo indirimbo yabo ‘Tugumane’, byatewe no kuba yarakomeje kuguma mu mitima ya benshi, kuko ari indirimbo imaze imyaka irenga 39, yagiye isubirwamo na benshi, ndetse ko nta gitaramo bajyamo ntibayibasabe, kubera ubuhamya abantu benshi bayifiteho.

Iyi ndirimbo kubera uburyo yakunzwe, ubu iri no gutegurwa gushyirwa mu zindi ndimi.

Muri iki gitaramo hazafatirwamo amashusho azashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, hazabaho n’umwanya wo kumurika imishinga itandukanye igamije imibereho myiza.

Igitaramo cy’uyu mwaka gifite insanganyamatsiko iri mu Byakozwe n’Intumwa 3:19, aho abantu bahamagarirwa kwihana no kugarukira Imana.

Iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu guhera saa kumi, na ho ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kikazatangira saa munani z’amanywa kuri ADEPR Nyarugenge, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Amateka ya Korali Hoziana

Korali Hoziana yavutse mu mwaka wa 1967, itangirira ahitwa i Gasave ku Gisozi bigizwemo uruhare na Rev. Kayihura Jacob.

Mu 1978, Korali Hoziana yakomeje kwaguka, bigeze aho igabanywamo amatsinda abiri: abo ku Gisozi bitwa Korali Gasave na ho abagiye gukorera umurimo w’Imana i Nyarugenge bitwa Korali ya Kigali.

Iri tsinda rya Nyarugenge ryakomeje gukura, hanyuma mu mwaka wa 1980 rihindura izina ryitwa Korali Hoziana.

Reba Indirimbo ya Shalom iherutse gufatira amashusho muri BK Arena mugitaramo cy’imbaturamugabo yahakoreye:

Reba indirimbo Korali Hoziana yitiriye iki giterane Ngarukamwaka:

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yatumiwe na Korali Hoziana basengera hamwe mu giterane ngarukamwaka
Korali Hoziana yatangaje ko imyiteguro yose yarangiye
Papy Clever&Dorcas bagiye kwitabira igiterane batumiwemo na Hoziana bita ababyeyi babo nyuma yuko baherutse kuzuza Intare Arena mu gitaramo gikomeye bahakoreye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress