Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Jehovah Jireh yakiriye barumuna bayo, ibugururira imiryango mishya y’ivugabutumwa

Korali Jehovah Jireh Post Cepien yubatse izina mu matsinda y’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana, yahaye ikaze abaririmbyi bakibarizwa ku ntebe y’ishuri bazwi nka Jehovah Jireh Junior, nyuma yo kumara igihe kinini batangaje ko nta bandi bazakira.

Iyi korali yamenyekanye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali ‘ULK’ mu ndirimbo zirimo ‘Gumamo’ n’izindi, iririmbwamo n’abize muri iyi kaminuza gusa, nyuma yo kuhasoreza amasomo yabo.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri mu kiganiro bagiranye n’ushinzwe gutanga amakuru ku rubuga rwabo rwa YouTube, Ubuyobozi bwa Korali Jehovah Jireh Post Cepien burangajwe imbere na Perezida wayo Aloys Bikorimana, bahaye uburenganzira buhoraho Korali Jehovah Jireh Junior irimo abakiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza gukora mu izina ryabo ndetse no kuzaririmbana na bo.

Mu gushyira ku mugaragaro Korali Jehovah Jireh Junior igizwe n’abakiri bato muri iyi Korali banasanzwe bari ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza ya ULK, Perezida wa Korali Jehovah Jireh, Aloys Bikorimana yavuze ko we na bagenzi be bashima Imana yashoboje barumuna babo kugeza ubwo bagize iki gitekerezo.

Ati “Turashima Imana ku bw’aba bana, ndashimira aba barumuna bacu, na bo ntabwo ari bo badusimbuye kuko bafite abandi bahasanze, bahise bakomerezaho, bakomeza Jehovah Jireh. Twe duhita tuba Post Cepien baduha na Paruwasi tubarizwaho. Turashima Imana yashoboje barumuna bacu, bagahagarara mu murimo Kandi bakawuhagararamo neza.”

Perezida wa Korali Jehovah Jireh y’abasoje amasomo, Aloys Bikorimana, yavuze ko bitari byoroshye ubwo basozaga Kaminuza, bitewe n’uko abenshi baririmbanaga basoreje rimwe, bityo ko hari amahirwe menshi yo gutatana bagatandukana ntibakomeze umurimo.

Yagize ati “Mbere ya byose ntibyari byoroshye, ubwo twasaga n’abasohotse muri Kaminuza ya ULK, ndavuga Korali Jehovah Jireh Post Cepien, kubera ko twese twasaga nk’aho turi muri ‘Promotion’ imwe (mu mwaka umwe w’amashuri). Abenshi buriya mutubona Twasohokeye rimwe.”

Yongeyeho ko “Ntabwo byari byoroshye gukomeza umurimo w’Imana. Ariko ndashima Imana mu by’ukuri ni yo nyir’umurimo kandi ntijya ibura uko ibigenza. Twajyaga twicara tugatekereza, tukavuga ngo mu murimo bizagenda gute? Kuko iyo turangije kwiga tujya mu buzima busanzwe twese gusa byarakunze.”

Umuyobozi wa Korali Jehovah Jireh Junior ibarizwa muri ULK, Niyigena Valentin, yavuze ko we na bagenzi be bari muri iyi Korali bakiri ku ntebe y’ishuri basanze bakuru babo barabateguriye amazi meza adatobye, na bo bayanwaho bakomeza umurimo.

Ati “Turashima abakuru ku bw’umurimo bakoze, ibiturimo ni isooko yanyu, twaje dusanga hari Umurongo mugari hari ibyo mwakoze, ibikorwa mwakoze, natwe tubigenderaho. Ku bw’ibyo turabashimiye. Ntabwo twaje dusanga hari amazi yatobwe ahubwo twasanze ameza natwe tuyanwaho dukomerezaho. Ni ishema kuri twe kugira bakuru bacu batuba hafi.”

Umuyobozi wa Korali Jehovah Jireh Junior yanavuze ko iyi IKorali iri kwitegura gushyira hanze imishinga itandukanye, irimo indirimbo nshya zikurikira ‘Imana iracyakora ndetse’ baherutse gushyira hanze mu cyumweru gishize.

By’Umwihariko Korali Jehovah Jireh Post Cepien imaze kubaka izina, ibarizwa mu Itorero ADEPR Gasave. Kuri ubu abazajya basoza amasomo yabo muri Kaminuza ya ULK bari muri Jehovah Jireh y’abato, bazajya baba bemerewe kwinjira muri Jehovah Jireh Post Cepien.

Indirimbo nshya ya Jehova Jireh Jinior bise ‘Imana iracyakora’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *