Korali Horebu ya ADEPR Paroisse ya Kimihurura itorero rya Kimihurura yakusanije ibyo Imana yakoze bituma yuzura amashimwe maze itegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana batumiramo amakorali Akunzwe nka Siloam ya Kumukenke,Abatoranijwe ya ADEPR Kimisagara n’umwigisha w’ijambo ry’Imana Bwana Rev.Pastor Binyonyo Jeremie n’andi makorali akorera unurimo w’Imana kuri ADEPR Kimihurura. O
Iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba kuva kuwa gatandatu taliki ya 22 kugera ku cyumweru taliki ya 23 Werurwe 2025 kikazabera kuri ADEPR itorero rya Kimihurura aho kuwagatatu kizatangira kuva kw’isaha ya saa saba kugera saa moya z’umugoroba(13h00-19h00) naho kucyumweru gitangirane n’amateraniro ya saaa mbiri za nugitondo gisoze kumugoroba saa kumi n’ebyiri(8h00-18h00).
Korali Horebu iteguye iki giterane mu gihe imaze iminsi mike inshyize hanze indirimbo nshya aho basubiyemo muburyo bwa gihanga indirimbo yo mu gitabo ya 338 yitwa Tuganira Imana bakoze mu buryo bwa Live Recoding ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibohumbi bitanu mu gihe kitarenze umunsi umwe imaze igiye hanze.
Umuyobozi wa Korali Horebu, Madame Batamuliza Consolée, aganira na IYOBOKAMANA yavuze ko bateguye iki giterane mu ntego yo gushima Imana kuko bakusanije ibyo Imana yakoze yaba ibyo yakoreye Korali,Ab’itorero ,Abanyarwanda muri rusange maze bategura iki giterane cy’iminsi ibiri ngo bayihimbaze kandi bayishimire ibyo yakoze byose .
Yagize ati:”Tuzaba turirimba tugira tuti :”Imirimo wakoze Mana tuyikusanirije hamwe tukuramburiye amaboko ishimwe n’iryawe”.
Uyu muyobozi yakomeje avugako abazitabira iki giterane bazabona ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana kuko batumiyemo amakorali akunzwe nka Siloam ya Kumukenke, Abatoranijwe ya ADEPR Kimisagara n’andi makorali atandukanye nka Faradja,Mariah Choir na Ebenezer Light Choir zo kuri ADEPR Kimihurura ndetse n’umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana Bwana Rev.Pastor Binyonyo Jeremie umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gasave.
Avuga ku ndirimbo nshya uyu muyobozi yavuzeko usibye iyi bashyize hanze hari n’izindi zigiye kuyikurikira kandi bizeye ko zizakora ivugabutumwa ryuzuye ryo guhindurira abantu kuri Kristo Yesu, guhumuriza abababaye no gukumbuza abantu Ijuru.
Ati:”Muri iyi minsi turimo tugenda dushyira hanze indirimbo zigize Album yacu nshya aha twavuga nka Urukundo rw’Imana, Amashimwe, Ubuntu nagiriwe,Tunganira Imana n’izindi ziri inyuma zose zigamije kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kirisitu.
Korali Horebu yabayeho kuva mu mwaka 1988 aho imaze gukora indirimbo 26 z’amajwi muri zo izisaga 10 zikaba ziri gutunganywa ngo hasohoke amashusho yazo. Iyi Korali ubu igizwe n’abaririmbyi 106 bose bakorera Imana babyiyumvamo nta we ubahase.
Uretse umuyoboro wa YouTube wa Korali Horebu, ibikorwa byayo binanyuzwa ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, X yahoze ari Twitter na Facebook.
Reba indirimbo Nshya “Tunganira Imana ” ya Horebu Choir ADEPR Kimihurura:
Korali Horebu ya ADEPR Kimihurura irakataje w’ivugabutumwa
Reba Izindi ndirimbo za Korali Horebu ya ADEPR Kimihurura: