Igitarane cy’iminsi itatu cyiswe “Mahama Revival and Miracles” cyabereye mu nkambi ya Mahama, cyatanze umusaruro ushyitse kuko abarenga ibihumbi 10 bakiriye agakiza.
Iki giterane cy’Ububyutse n’Ibitangaza cyateguwe na Baho Global Mission yashinzwe ndetse ikaba iyoborwa na Rev. Baho Isaie, cyatangiye kuwa Gatanu tariki 26 Nyakanga kugera ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024, kibera mu nkambi y’impunzi z’aba Kongomani n’Abarundi iherereye i Mahama mu Karere ka Kirehe.
Ni ubwa mbere muri Mahama hari habereye igiterane kiri kuri uru rwego. Cyaranzwe n’ubwitabire buhambaye dore ko abarenga ibihumbi 20 bagaragaje inyota nyinshi yo kumva ijambo ry’Imana no gutaramana n’abahanzi, bityo bagasiga ibyabo bakitabira. Benshi barahembutse mu buryo bw’Umwuka ndetse abarenga ibihumbi 10 bakira agakiza.
Ku munsi wa mbere w’igiterane, habaye umupira w’amaguru wahuje amakipe abiri akomeye mu nkambi ya Mahama ariyo Eagle Vert na Force Nouvelle. Byaje kurangira Eagle Vert itsinze Force Nouvelle ibitego bibiri kimwe, iyitwara igikombe ndetse ihabwa imipira yo gukina n’ibihasha irimo amafaranga y’ishimwe nubwo niyi yabaye iya kabiri itakuriwemo aho.
Abitabiriye iki giterane bahimbaje Imana mu ndirimbo za Thacien Titus wari waherekejwe n’umugore we Mukamana Christine, wishimiwe cyane mu ndirimbo “Mpisha mu mababa”, na Theo Bosebabireba weretswe urukundo rwinshi dore ko n’iyonka imuzi kandi yaririmbaga yikirizwa n’abantu hafi ya bose bitabiriye. Indirimbo ze zanditse ku nkingi z’imitima yabo!.
Hari n’abari bitwaje ibyapa byanditseho ko bakunda cyane Theo Bosebabireba, ibintu byakoze ku mutima w’uyu muhanzi, afata icyapa kimwe muri byo, akijyana iwe i Kigali. Imodoka yatwaraga Bosebabireba aho igiterane cyabereye, abo yanyuragaho bose bagarazaga ko bafite amashyushyu yo kumubona, bati ‘Mbonye Theo’; ‘Theo Theo’.
Theo Bosebabireba yanyuze bikomeye impunzi z’Abarundi n’Abakongomani bacumbitse i Mahama
Ku munsi wa nyuma y’iki giterane byari akarusho kuko baramwishimiye cyane. Mu nkambi ya Mahama bakunda by’akaraboneka Theo Bosebabireba. Ni mu gihe nawe yabahaye ibyishimo bisendereye kuko yahumurije imitima yabo dore ko impunzi zicumbikiwe muri iyi nkambi bataye ibyabo baza kuba impunzi mu Rwanda, ibyumvikana ko bakeneye guhumurizwa!
Ni ko byagenze, ntabwo Theo Bosebabireba yabatengushye. Yabaririmbiye indirimbo zirangajwe imbere na “Kubita Utababarira” aririmbamo ngo “Ibigeragezo biri mu Isi, akarengane kari mu isi, kuburara ukabwirirwa, ugashakisha ugashoberwa, abandi barya bagasigaza, birababaje Mana we!, kubita utababarira”. Barayiririmbye, ivumbi riratumuka.
Abitabiriye banuriwe kandi n’Ijambo ry’Imana ryagabuwe n’abakozi b’Imana bakunzwe cyane ari bo Bishop Mugasa Joseph, Pastor Zigirinshuti Michel na Rev Baho Isaie & Francine. Rev Baho Isaie mu isengesho ry’ubuhanuzi yaragize ati “Uhereye aka kanya, mwakire amahoro yo mu mutima, mwakire umunezero, ibyishimo, umwijima uhunge, umucyo umurike.”.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Rev Baho Isaie yashimye Imana yamushoboje muri iki giterane cya mbere akoze ku giti cye kuko ibyabanje mu myaka yashize yabaga afatanyije n’abavugabutumwa bo muri Amerika. Yavuze ko ibyo yari yiteze byose muri iki giterane cyamaze iminsi itatu byagezweho uhereye kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru.
Yavuze ko abagera ku bihumbi 11 bakiriye agakiza. Ati “Biragoye kumenya umubare wuzuye ariko uhereye ku munsi wa mbere haba umupira, abantu barenga ibihumbi bibiri bazamuye amaboko, umunsi wa kabiri naho bararenga ibihumbi, umunsi wa gatatu bararenga ibihumbi bitanu. Ariko abashoboye kugewaho no guhabwa udutabo ni ibihumbi umunani”.
Rev Baho Isaie wa Baho Global Mission yateguye iki giterane cy’ububyutse n’ibitangaza
Rev Baho Isaie yashimye Imana “yadushoboje”, amatsinda yose bafatanyije na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) kuba yarabemereye gukora ibiterane. Yashimiye inzego z’umutekano ndetse n’abaturage ba Mahama cyane cyane abo mu Nkambi. Ati “Turasaba ngo umusaruro wavuyemo ntuzasigare ahubwo uzabe umusarro ukomerezaho”.
Ati “Twasabye abantu bahafite amatorero atandukanye kugira ngo bakurikirane abo bantu kuko bamwe bakeneye ubufasha/inama. Nk’umuntu ufite ikintu cyamubase akeneye abamufasha bamuba hafi. Twarabasabye kugira ngo biyandikishe kugira ngo abapasteri babo babafashe babagire inama, babasengere, babakomeze, kugeza igihe nabo bakomeje abandi, turizera ko bizagerwaho”.
Umuyobozi wa Komite y’Inkambi ya Mahama, Rev. Pastor Jean Bosco Ukwibishatse, yashimiye Rev Baho witanze agakora igiterane gikomeye mu nkambi ya Mahama, benshi bagahembuka. Yasabye n’abandi bakozi b’Imana gutekereza ku ivugabutumwa ryo hanze y’insengero kuko haba hari abantu benshi banyotewe n’Ijambo ry’Imana.
Yavuze ko iki giterane “gishimishije cyane” aho cyatangiranye n’igikorwa cy’umuganda rusange witabiriwe n’amatorero anyuranye akorera mu nkambi. Yanyuzwe kandi n’impuguro zatanzwe ku rubyiruko ndetse n’abashakanye ku buryo igiterane cyarangiye “abantu bakishimye”. Ati “Abantu mu nkambi bishimye”.
Iki giterane cya “Mahama Revival Miracle Crusade” [Ububyutse n’Ibitangaza i Mahama] cyateguwe n’Umuryango w’ivugabutumwa ‘Baho Global Mission’ ku bufatanye n’amadini n’amatorero akorerera mu Murenge wa Mahama, mu karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba. Kizakurikirwa n’ikindi kizabera mu gihugu cya Uganda.
Rev Baho Isaie wateguye iki giterane, azwiho gutegura ibiterane byitabirwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi, akaba akorana cyane na A Light to the Nations [ALN] ikora ibiterane nk’ibi hirya no hino ku Isi. Uretse ibyo, ni umuramyi wamenyekanye mu ndirimbo “Ni Nde Uhwanye Nawe”, “Ibendea”, “Amasezerano”, “Ntabwo Nzongera Kurira”, “Inzira”, “Igwe” n’izindi.
Abiganjemo urubyiruko bitabiriye ku bwinshi igiterane cya Baho Global Mission
Rev Baho Isaie hamwe n’umufasha we Pastor Francine Uwimana
Abiganjemo urubyiruko bitabiriye ku bwinshi igiterane cya Baho Global Mission
Rev Baho Isaie hamwe n’umufasha we Pastor Francine Uwimana
Theo Bosebabireba yishimiwe cyane mu ndirimbo zirimo “Kubita Utababarira”
Thacien Titus yishimiwe cyane mu ndirimbo zirimo “Mpisha mu mababa”
Bishop Mugasa Joseph ni umwe mu bagabuye Ijambo ry’Imana muri iki giterane
Pastor Michel Zigirinshuti yahembuye imitima ya benshi i Mahama