Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kimisagara: Yitwikiye mu nzu nyuma yo guhanurirwa ko umwana arera atari uwe

Umugabo witwa Habaguhirwa Boaz utuye mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge yashatse kwiyambura ubuzima nyuma yo kubwirwa n’abanyamasengesho ko umwana umugore we yibarutse atari uwe.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere, aho Habaguhirwa Boaz n’umufasha we ngo baramutse batongana, bapfa ibyo uyu mugabo yabwiwe n’abanyamasengesho ko umwana baherutse kwibaruka atari uwe.

Amakuru dukesha BTN TV avuga ko uyu mugabo yafashe umugore n’umwana abashyira mu nzu, ashaka kubambura ubuzima, akoresheje gaz.

Abatutage batabaye, babwiye iki kinyamakuru ko, bahise bahamagara inzego z’umutekano zirimo na Polisi ishinzwe kuzimya Inkongi, ihagera batarashya na yo izimya umuriro, ibasohoramo bose.

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mugabo yabwiwe kenshi ko umwana umugore we amaze iminsi yibarutse atari uwe, na we afata umwanzuro wo gushaka kubambura ubuzima bombi.

Bati “Babanje kurwana mu nzu, hinjiramo undi mugabo w’umuturanyi asohora uwo mugabo (Boaz), umugabo aranga, undi ahera ko akuramo urufunguzo, maze Boaz akubitaho urugi ashaka kwica umugore n’umwana, akoresheje gaz.”

Umunyamabanga w’Akagari ka Tabaro, Mukansanga Agnes, yavuze ko mu miryango bari bafite itumvikana.
Habaguhirwa yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse rwatangiye iperereza rw’icyihishe inyuma y’ibi bikorwa.

Habaguhirwa Boaz, avuga ko, umugore we yamuciye inyuma akbyarana n’undi mugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *