Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko igiye gusaba Leta ko za kiliziya zifunzwe ariko zamaze kuzuza ibisabwa zafungurwa.
Byavuye mu myanzuro y’Inteko Rusange ya 173 y’inama isanzwe y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateranye iminsi itatu kuva ku wa 11-14 Werurwe 2025.
Ni inama yahuje Abepiskopi batandukanye, iyoborwa na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda. Yitabiriwe kandi n’Abepiskopi b’amadiyosezi icyenda ya Kiliziya Gatolika.
Abo bepiskopi basuzumye ibintu bitandukanye birimo ifungwa rya za kiliziya ziri hirya no hino mu gihugu zafunzwe kuko zitujuje ibisabwa, haganiriwe kandi ku mabwiriza mashya ajyanye n’imiryango ishingiye ku myemerere aheruka gushyirwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB.
Hanaganiriwe kandi ku ivugururwa rya Komisiyo na serivisi z’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda n’izindi ngingo zinyuranye.
Nyuma y’uko Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ifashe umwanya wo kuvugana ku bijyanye na kiliziya zimaze igihe zifunzwe, basanze igihe kimaze kuba kirekire zifunzwe kuko kigeze ku mezi arindwi, banzura kongera gusaba ababishinzwe gufungirira kiliziya zujuje ibisabwa.
Biyemeje kandi kuzakomeza kuganira n’inzego zibishinzwe ku mabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere kugira ngo arusheho kumvikana no gushyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Icyifuzo cyo gufungurirwa kiliziya, Kiliziya Gatolika igihuriyeho n’andi madini n’amatorero akorera mu gihugu, kuko akunze kugaragaza ko yamaze kuzuza ibisabwa agasaba ko insengero, kiliziya n’imisigiti bifunzwe kandi byaramaze kubyuzuza byafungurwa.
Ni icyifuzo kandi Mufti w’u Rwanda akaba na Visi Perezida w’Ihuriro ry’Impuzamiryango Ishingiye ku Myemerere, RIC, Sheikh Mussa Sindayigaya, yagejeje kuri Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwegera abaturage cyabereye muri BK Arena ku Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025.
Sheikh Sindayigaya yagaragarije Umukuru w’Igihugu ko amadini n’amatorero akwiye gusengera ahujuje ibisabwa, asaba ko aho byamaze kuzuzwa bakongera bagafungurirwa bagakora nk’uko byahoze.
Muri Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.
Amatorero n’amadini yinjiranye umuhigo muri 2025 wo guharanira ko insengero zayo zifunzwe zigomba gukora ibishoboka byose zikuzuza ibisabwa zigafungurwa.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yiyemeje gusaba Leta ko za kiliziya zujuje ibisabwa zafungurwa