Itorero rya Living Faith Fellowship Community Church (LFFCC) ryabatije Abakristo bashya 74 ku nshuro ya mbere iri torero rimaze amezi atatu ritangiye gukora kumugaragaro rikoze iki gikorwa gitagatifu cy’umubatizo.
Ibi byabaye kuri icyi cyumweru taliki 16/07/2024 ku rusengero ruri ku cyicaro cy’iri torero ruherereye i Kabuga, gitangizwa n’Ijambo ry’Imana ndetse n’amasengesho bigamije gusobanura neza umumaro wo kubatizwa umubatizo wo mu mazi menshi.
Rev.Pastor Emmanuel Sitaki Kayinamura umushumba w’itorero rya LFFCC afatanyije na Pastor Theobald nawe wo muri iri torero ku isaha ya saa Moya n’igice nibwo bari batangiye uyu muhango mutagatifu wo kubatiza abari biganjemo urubyiruko n’abakuze.
Uretse kubatizwa mu mazi menshi, bamwe mu babatijwe bujujwe imbaraga z’umwuka wera aho bamwe bavuze mu ndimi nshya ndetse bagaragarwaho ibindi bimenyetso by’imbaraga z’umwuka wera.
Mu kiganiro gito IYOBOKAMANA twagiranye na Rev.Pastor Emmanuel Sitaki Kayinamura umushumba mukuru w’itorero rya LFFCC twamubajije imbamutima ze nk’umushumba kubona hari abantu bashya bakira Yesu bakanemera kubatizwa, yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Imana iri kumwe n’Itorero.
Yagize ati “Ibi ni ibigaragaza ko Imana ituri imbere mu muhamagaro wayo kuri twe mu gutangiza uyu murimo, kandi bigaragara ko warukenewe hano I Kabuga! Turashima Imana rero cyane yo yaduteye iteka yongera abakizwa buri munsi mw’ Itorero Ubuzima bwo Kwizera ( Living Faith Fellowship Community Church)”.
Tumubaza niba hari icyo aba bizera bashya itorero ribateganyiriza kugira ngo bakomeze gukomerera mu byo bizeye yatwemereye ashize amanga agira ati “Yego kandi cyane, dufite gahunda yo gukurikirana cyane cyane aba bakristo bacu bashya, ariko muri rusange dukurikirana abakristo bacu, tubasura aho batuye kuko intego yacu n’ukumenya ingingo z’itorero neza, tukamenya imibereho yabo ya buri munsi, kugirango tubashe gufatanya kwiteza imbere nk’itorero.”
Uyu mushumba yashoje agenera ubutumwa abizera bashya n’abakristo b’itorero rya LFFCC abizeza ko nk’itorero bazakomeza gukurikirana ubuzima bw’ingingo z’itorero haba mu mwuka no mu mubiri.
Yagize ati “Icyo twasabye ababatizwe n’ukumenya ko ari ingingo za Kristo kandi batari bonyine muri uru rugendo, tuzafatanya dushakira ingingo z’itorero imibereho myiza, kandi ibi bizakorwa muri rusange kubirebana n’ubuzima bwo mu Mwuka no mu mibiri bw’Ingingo z’itorero ryacu. Intego yacu, n’ukuvuga ubutumwa mu bikorwa, atari mu magambo gusa”.
Itorero ubuzima bwo Kwizera (Living Faith Fellowship Community Church) ni itorero riherereye mu karere ka Gasabo i Kabuga, aho amwe mu mahame shingiro yaryo harimo kwita ku buzima bw’umwuka bw’abantu ariko bakanita no ku buzima bwo mu mubiri harimo gufashanya kuzamurana bava mu bukene no guteza imbere uburezi dore ko aho urusengero rwubatse hari n’ikigo cy’ishuri cy’iri torero kitwa ERM Hope TVET School, ikigo cy’imyuga gifasha abanyeshuri cyane cyane abanyetorero kwiga imyuga yo kubafasha kwivana mu bukene.
3 Responses
Imana ibahe umugisha mwinshi cyane mwakoze akazi kataboroheye cyane
Urakoze cyane, ariko Cyubahiro n’Icy’Imana rwose! Kuko Ariyo Yabikoze!
Nimutagwa isari muzasarura muri abashumba beza