Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kigali:Bwa mbere hateguwe igiterane kizamara icyumweru kibera muri Nibature-Tanga ibyifuzo ku buntu

Iyo uvuze amasengesho ya Nibature bihita byumvikana y’amasengesho umuntu asenga yiyibye ibitotsi akabyuka agafata umwanya wo kwihererana n’Imana kuburyo hari abakristo benshi usanga buri gitondo badashobora gusiba aya masengesho kuko Imana ubwayo isaba abantu ko bakwiriye kuza bonyine bakihererana nayo.

NIBATURE kandi ni ijambo rizwi mu bakristo cyane cyane abanyeshuri n’abanyamasengesho. Ni gahunda umukristo abyuka kare hagati ya saa cyenda z’igitondo bitarenze saa kumi n’imwe akagira umwanya uhagije wo gusenga no gusabana n’Imana yamuremye.

Ni muri urwo rwego Itorero Manifest Fellowship Rwanda ryateguye nibature izahera kuri noheri taliki 25 Ukuboza 2023 kugeza ku I taliki 30 Ukuboza 2023 kuri Nazarene I Remera mu giporoso. Ikazaba ari umwanya abantu bazaba basengamo bitegura kwinjira mu mwaka mushya bari mu busabane n’Imana, basenga bayishimira uburinzi bwayo yashyize ku bantu bayo umwaka ukaba urimo usoza no kuyiragiza umwaka mushya w’i 2023 abantu bazaba bari kwitegura kwinjiramo batanibagiwe gusengera ibyifuzo by’abantu yaba abazaba bahari mu buryo bw’imbonankubone n’abazabikurikira Live kuri Social Media z’iri torero.

Apostle Patrick Rugira Umushumba mukuru w’itorero rya Manifest Fellowship Rwanda

Apostle Patrick Rugira Umushumba mukuru w’iri torero riteguye aya masengesho aganira na IYOBOKAMANA yatubwiye ko azaba ari umwanya wo gusengera hamwe nk’igihugu, nk’itorero, nk’umuryango, nk’ikigo, n’abo tubana, abo dukorana ndetse nk’umurimo.

Iyi gahunda Nibature, izajya ihera saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza I saa moya (5AM-7AM) ikazajya iba imbonankubone aho abantu baza gusenga kuri Nazarene aho izajya Ibera hanyuma ku badashoboye kuhagera bakaba bakurikirana aya masengesho ku mbuga nkoranyambaga za Manifest Fellowship Rwanda arizo Facebook na youtube.

By’umwihariko Ku i taliki 30, hazaba umunsi wo guhura mu gusoza iyi gahunda aho hazaba umwanya uhagije wo gusenga, kuramya no guhimbaza Imana no kumva ijambo ry’Imana. Kuri uyu munsi, nta nibature izabaho ahubwo abantu bazaterana guhera I saa tatu za mu gitondo kugera kumasaha ya Nimunsi.

Ku muntu wese ufite icyifuzo cyangwa ibyifuzo, hari umurongo ngendanwa wateganijwe babyoherezaho ariwo 0790599999 bakaba bahamagara cyangwa se bagakoresha ubutumwa bugufi busanzwe kuri iyi Telephone ndetse n’ubwa whatsapp kuri iyi numero.

Iri torero riramenyesha abakoresha uwo murongo ko mu gihe batanga ibyifuzo cyangwa hari icyo baba bifuza kumenya icyo aricyo cyose ko nta kiguzi cyangwa amafaranga baka abantu cyangwa ngo babe babahamagara bayabaka bityo uwahura n’iki kibazo uwo ariwe wese ko yabibamenyesha.

Link ya facebook:https://www.facebook.com/ManifestRwanda?mibextid=ZbWKwL

Link ya youtube:https://youtube.com/@manifestrwanda?si=dZK-5EoTSqS96nIN

Menya byinshi kuri iki giterane kizabera muri NIBATURE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *