Itorero rya Jehovanis Prayer Family (J.P.S) / Beloya Church, ryateguye umuhango wo kwimika abakozi b’Imana, akaba ari ni umunsi iri torero rizataha urusengero ku mugaragaro n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo kubatiza abizera bashya hamwe no gutaha ishuri ryigisha imyuga itandukanye.
Ni ibikorwa biteganijwe ko bizaba ku munsi wo ku wa gatandatu, taliki 20 Nyakanga, bikazatangira ku isaha ya saa tatu za mu gitondo.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’iri torero bwagiranye ni itangazamakuru bwadutangarije ko uyu munsi azaba ari ibirori, kubera ko uteganijweho ibikorwa byinshi kandi byiza.
Subugabo Felicien umunyamabanga mukuru w’itorero Jehovanis Prayer Family (J.P.S)/Beloya church yadutangarije ko uyu munsi uzarangwa ni ibikorwa bitandukanye birimo kuzabatiza abizera bashya, gusengera abakozi b’Imana ku nshingano zitandukanye zo mu murimo w’Imana, akaba ari umuhango umuhango uzayonorwa na Dr.Fidelle Masengo Umushumba w’amatotero ya City Light Gospel church mu Rwanda.
Uyu muyobozi yakomeje atubwira ko mu bindi bikorwa biteganijwe kuri uwo munsi harimo gutaha urusengero rw’iri torero ku mu garagaro, ndetse no gufungura ishuri ry’imyuga ry’iri torero ku mugaragaro.
Yasoje asaba abantu kuzitabira ibi bikorwa byose, kuko bazahembuka yaba mu isi y’umwuka ndetse n’isi y’ibifatika.
Itorero Jehovanis Prayer Family (J.P.S)/ Beloya church ni itorero riherereye mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kimironko, ahazwi nko mu izindiro.
Ni itorero rimaze kugira abayoboke basaga 400, rikaba intego yabo nyamukuru ari ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza, bagahindukira bagakutikira Kristo, kugira ngo nagaruka gutwara itorero azasange abantu biteguye.
Mu bindi bikorwa iri torero rikora harimo gufasha abatishoboye, nko kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye.
Reba ikiganiro cyose ubuyobozi bwitorero bwagiranye n’itangazamakuru: