Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kicukiro:Abanyamadini bashimye Imana ibyo yakoreye u Rwanda n’abanyarwanda mu myaka 30 ishize Jenocide ibaye(Amafoto)

Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) rifatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, ndetse n’abatuye muri uwo Murenge, bateguye igiterane cyo gushimira Imana kubera ibyiza yabagejejeho mu myaka 30 ishize, icyo gitaramo kikaba cyabaye tariki 26 Gicurasi 2024.

Bishop Rose Karasanyi

Bishop Rose Karasanyi, umuyobozi wungirije w’insengero za Deliverence Churches zose zo mu Rwanda, akaba n’umuyobozi w’ihuriro RIC ry’amadini n’amatorero akorera mu Murenge wa Kicukiro, yatangaje ko ibyo bashimira Imana ari byinshi.

Ati “Icya mbere twishimira ni uko dufite Igihugu n’ubuyobozi bwiza. Bamwe twavutse tutagifite. Turabikesha Perezida Paul Kagame n’abo bayoborana bose, ari na yo mpamvu twafatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge buhagarariye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu. Twahuye kugira ngo dutarame tuvuga tuti Mana wakoze, wadukoreye ibikomeye none natwe turishimye.”

Bishop Karasanyi avuga ko mu bindi bishimira nk’ihuriro ry’amadini n’amatorero, harimo umusanzu biyemeje gutanga mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu.

Ati “Abayobora insengero n’imisigiti byo muri uyu Murenge, twaricaye duhuza ibitekerezo n’imbaraga turavuga tuti ntihagire umuturage wa Kicukiro usonza, dutangira mituweli abantu benshi, dufasha imiryango yari mu manegeka, dukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa bya Leta no kwirinda inda zidateganyijwe.”

“Nyuma y’imyaka 30 ishize, twasubije amaso inyuma, turavuga tuti, mureke duhure, dushimire Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza n’Igihugu cyiza.”

Bishop Karasanyi yasabye abayoboke b’amadini n’amatorero kubaha Imana no kubahana hagati yabo kuko ari byo bizatuma barangwa n’imyitwarire myiza.

Avuga ko nka RIC bafashe ingamba zo gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi bw’Igihugu, akangurira abantu kugira umutima ushima iby’u Rwanda rwagezeho kuko byigaragaza mu nzego zitandukanye z’iterambere, byose bikaba bishingira ku mahoro n’umutekano u Rwanda rufite.

Uyu muyobozi ashima ubuyobozi bwiza bwaranze Igihugu mu myaka 30 ishize, akavuga ko ari ngombwa gukomeza kubushyigikira kugira ngo mu myaka yindi iri imbere iterambere riziyongere.

Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) mu Murenge wa Kicukiro rigizwe n’amadini n’amatorero 14. Abayobozi b’ayo madini n’amatorero bahaye impano y’igikombe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, mu rwego rwo kumushimira imikoranire myiza irangwa hagati y’ubuyobozi bwa Leta n’ubw’amadini n’amatorero.

Bishop Rose Karasanyi ashyikiriza igikombe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat

Mu ijambo rye, Mukandahiro yashimiye abamuhaye iyi mpano mu rwego rwo kumushimira, avuga ko atari ishimwe rye ku giti cye, ahubwo ko imikoranire myiza ari umugisha ku Gihugu. Yabijeje ko bazakomeza gukorana neza igihe cyose azaba akiri mu nshingano, baharanira kwita ku iterambere ry’abayoboke b’ayo madini n’amatorero.

Muri iki giterane kandi, abantu batandukanye batanze ubuhamya bugaragaza uko bamwe babaga mu mahanga, badafite uburenganzira n’umutekano kuko bitwaga abanyamahanga, ubu bakaba batekanye mu Rwanda.

Umwe mu batanze ubuhamya

Mu batanze ubuhamya hari n’uwavuze uko yabuze abo mu muryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, we abasha kurokoka ariko abaho mu buzima bugoye. Ashima Igihugu ko cyamufashije mu mibereho, kinamwishyurira amashuri ariga, araminuza, abona akazi, ubu akaba afite icyizere cyo kubaho neza.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Monique Huss wari umushyitsi mukuru, yashimye abateguye iki giterane. Yagaragaje ko ibikorwa byagezweho mu rugendo rw’imyaka 30 ishize ari byinshi, kandi ko amadini n’amatorero yabigizemo uruhare runini.

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Monique Huss, na we yari muri iki giterane

Yasabye ko buri wese yagira uruhare mu gusigasira ibyagezweho, ati “Dukomeze gukora cyane kugira ngo aya mahoro n’umutekano dufite tubihorane, kandi duharanire gushyira mu bikorwa icyo ubutumwa bwiza buvugirwa mu madini n’amatorero budusaba.”

Andi mafoto:

Umuhanzi Mukazayire Emeritha yishimiwe cyane n'abitabiriye iki giterane

Ivomo:kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *