Bombori bombori,induru n’impuruza bikomeje kwiyongera mu karere ka Nyamasheke mw’itorero rya Methodiste Libre Rwanda bituruka ku kibazo cya Kaminuza ya Kibogora Polythechinic itorero ryita iryayo mu gihe hari ihuriro ry’ababyeyi ryibumbiye mukitwa APMLPE((Association des Parents Methodistes Libres pour la Promotion de l’Education) rivugako aribo bashinze iyi Kaminuza ahubwo nyuma bagatungurwa n’uburyo itorero ritinyuka kuyita iyaryo.
Kuva mu mwaka w’i 2011 akarere ka Nyamasheke na Rusizi(Conference ya Kinyaga) byungutse Kaminuza ya Kibogora Polythechinic bivugwa ko yashinzwe ku bufatanye n’ihuriro ry’ababyeyi bibumbiye mucyo bise APMLPE(Association des Parents Methodistes Libres pour la Promotion de l’Education) ifatanije n’itorero rya Methodiste Libre Rwanda ariko impaka n’ibibazo bituruka ku kumenya ngo iyi Kaminuza ni iyande hagati y’itorero n’aba babyeyi zikomeje kwiyongera kuko aba babyeyi bavugako batungurwa no kumva itorero rivuga ko ariryo ryashinze iyi Kaminuza .
Iki kibazo kimaze imyaka itari mike ndetse cyagiye gifata intera ndende uko imyaka yagiye ishira nubwo bitabujije ko iyi Kaminuza yagiye itera imbere mu buryo bugaragara ari nako ikomeza gushyira kw’isoko ry’umurimo abayirangijemo dore ko uku guterana amagambo no kutumvikana hagati y’itorero n’aba babyeyi bitadindije imikorere ya Kaminuza ngo amasomo n’ibindi byose bibure gutangwa ubwo ni aka wamugani w’abanyarwanda ngo zikamirwa mu nduru.
Iri huriro ry’ababyeyi baturuka mu madini n’amatorero atandukanye yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke n’utundi two mu ntara y’Iburengerazuba cyane cyane abasengera mw’itorero rya Methodiste Libre rivugako mu mwaka w’I 2011 bagize igitekerezo cyo gushinga Kaminuza yo kunganira uburezi muri utu turere maze buri mu nyamuryango asabwa gutanga umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi Magana atanu (500.000Frws) aya baje kuyasabiraho inguzanyo muri Bank maze bumvikana n’itorero rya Methodiste Libre i Kibogora ko ryabatiza aho batangirira gukorera bahabwa amazu yahoze ari ishuri ry’itorero rya Instutue John Weslay de Kibogora(IJW) maze iyi nguzanyo iza gutuma basana izi nzu n’ibindi bikorwa byose byasabwaga ngo iyi Kaminuza itangire .
Ikibazo cyatijwe umurindi niki ? Kuki itorero rya Methodiste Libre ryiyitirira iyi Kaminuza ya Kibogora Polythechnic ?
Igitekerezo cyo gutangira iyi Kaminuza cyazanywe n’abasore 4 ari nabo bagiye bashaka abandi bantu bakibagezaho ndetse bacyakira neza ihuriro rigenda rikura gutyo maze umunsi wa mbere baterana ari abantu 14 ari nabo bahanye ibitekerezo bitandukanye
Aba babyeyi bavuga ko ubwo igitekerezo cyo gutangira iyi Kaminuza cyazaga maze abakigize bagatira itorero rya Methodiste Libre inyubako zo gutangiriramo byatumye itorero ribasaba ko kubera izaba ikorera mu mazu y’itorero naryo rigomba kujyamo nk’umunyamuryango ari nacyo cyatumye iri huriro ryitwa Association des Parents Methodistes Libres pour la Promotion de l’Education aha kwari ukugira ngo itorero ryiyumvemo nkuko ryari ryabisabye.
Mbere aba babyeyi bari bafite andi mazina nka OPENYA (Organisation pour Promotion de l’Education a Nyamasheke) byaje guhinduka bitwa APMLPE kugira ngo itorero rya Methodiste Libre ryiyumvemo nkuko ryari ribibasabye kugira ngo batizwe amazu yaryo bayakodeshe maze bayatangiriremo iyi Kaminuza ya Kibogora Polythechinic.
Uburyo bwo gukodesha aya mazu y’itorero ngo aba babyeyi bumvikanye naryo ko bagiye kuyasanura maze ikiguzi cyo kuyasanura kigahura n’igikodeshanyo k’imyaka 15 nkuko biri mu masezerano bafitiye inyandiko.
Bamwe mu banyamuryango b’ihuriro rya APMELPE bavugako bashinze iyi Kaminuza bakanishimira ko yarushijeho gutera imbere ariko bakaba batiyumvisha uburyo bujyanye no kudaha agaciro aba babyeyi bashinze iyi Kaminuza ahubwo itorero rigashaka uburyo bwo kubakuramo burundu ishuri rikaba iry’itorero kuko icyabiberetse ni uburyo batangiye kwimwa aho bakorera inama ndetse ntibanatumirwemo bityo bakavugako itorero ridakwiye gukomeza kubirengagiza kandi bakareka kwiyitirira iri shuri .
Iyo urebye amasezerano ari hagati yaba babyeyi n’itorero rya Methodiste Libre usanga itorero ari umunyamuryango mu buryo buziguye n’ubutaziguye kuko mu bwumvikane bakoranye n’itorero ko bazabaha isambu izagurirwamo Kaminuza noneho agaciro kubwo butaka akaba ariwo mu gabane w’itorero nk’umunyamuryango wa APMLPE ndetse risaba na bimwe mu bigo byaryo nk’ibitaro by’i Kibogora n’ibindi gutanga wa mugabane w’ibihumbi Magana atanu ashobora no kurenga bitewe n’imigabane abantu bashatse kugiramo kugira ngo babe abanyamuryango b’iri huriro ry’ababyeyi.
Uko imyaka yagiye ishira niko Kaminuza yagukaga ndetse biza kugera naho ubuzima gatozi bw’ihuriro rya APMELPE burangira bituma Kaminuza ya Kibogora Palythechinic iragizwa umwe mubanyamuryango b’iri huriro banzurako bayiragiza itorero rya Methodiste bakaba bacunga ishuri mu gihe bari gushaka ibyangombwa bijyanye n’amategeko ya Leta nk’ihuriro rya Association des Parents Methodistes Libres pour la Promotion de l’education.
Aba babyeyi baje gutungurwa no kubwirwa ko habaye inama rusange yegurira burundu Kaminuza ya Kibogora Polythechinic itorero rya Methodist Libre maze ibi biteza ikibazo gikomeye kuko bose nk’abanyamuryango batari babihuriyeho ikibazo cy’ababyeyi bashinze iyi kaminuza n’itorero rya Methodiste Libre gitangira utyo kugeza magingo aya.
Aba babyeyi bakomeza bavuga ko ikindi cyaberetse ko itorero rya Methodiste Libre riri kubakuramo burundu ari imbwirwaruhame zimwe na zimwe Musenyeri Mukuru w’itorero Bishop Samuel Kayinamura yagiye avugira mu biroli byo gutanga impamyabumenyi aho hari naho yavuzeko itorero ryatangiye iri shuri mu bitoroshye aha ntavuge aba babyeyi bazanye igitekerezo ari nabo ba nyiri shuri.
Iri huriro ry’aba babyeyi ryasabye itorero kureka kwirengagiza nkana amasezerano bafitanye ngo bashake gufata Kaminuza baruhiye ngo bayitirire itorero rya Methodiste Libre mu gihe bazi ukuri.
Bamwe mu babyeyi kugeza ubu ntibiyumvisha uburyo itorero rishingiye ku mahame ya Gikirisitu bashaka gukora uburiganya bukomeye bene aka kageni ngo biyitirire ishuri ryavuye mu byuya ry’ababyeyi bishyize hamwe .
Iyi Kaminuza yaje gukomeza yaguka inatera imbere mu buryo bufatika ndetse iza no kwaguka ubu ikaba yarafunguye ishami mu karere ka Rusizi ndetse ikaba iri no kubaka mw’ityazo inyubako zizatwara Miliyari 4 mu rwego rwo kwagura Kaminuza.
Ese ikibazo kiyi Kaminuza ya Kibogora Polythechinic gihuriye he n’ihagarikwa rya Pastor Habiyambere Celestin wayoboraga Conference ya Kinyaga ?
Ku wa 15 Gashyantare 2025 Pasiteri Habiyambere Celestin usanzwe ari umuyobozi wa Conference ya Kinyaga yandikiwe ibaruwa imubwirako ahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’ubuyobozi bwa EMLR/Konferensi ya Kinyaga.
kuwa gatandatu 15 Werurwe 2025 i Nyamasheke niho Musenyeri Kayinamura yakoresheje inana y’abashumba muri Conference ya Kinyaga ababwira ko umuyobozi wa Conference ya Kinyaga yahagaritswe byagateganyo azira gukoresha nabi umutungo wa Conference mu gihe nta Audit yakorewe ngo ibigaragaze ndetse no mw’ibaruwa IYOBOKAMANA ifitiye Copy ihagarika uyu mushumba bikaba ntabirimo ko aricyo yahagarikiwe ,ibi bikaba byateye benshi urujijo rwo kwibaza impamvu yabyo.
Ngiyi ibaruwa yandikiwe Pastor Habiyambere Celestin uyobora Conference ya Kinyaga
Ngaya amagambo ayigize:
EGLISE METHODISTE LIBRE AU RWANDA (E.M.L.R.)
EVECHE ET REPRESENTATION LEGALE
N/Réf: 685 RL/07.2/2025
Kuwa 15/02/2025
Rev. Sirentanda wa EMLR/Komferansi Kinyaga,
Impamvu: Guhagarikwa by’agateganyo ku mwanya w’ubuyobozi bwa EMLR/Komferansi Kinyaga.
Rev. Sirentanda,
Ndagusuhuje mu Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.
Nshingiye ku nama nagiye nkugira nk’uko biteganywa n’Igitabo cy’Imitegekere ya EMLR, mu ngingo ya 600, ku myitwarire n’imikorere yawe ukanga kumvira;
Nshingiye ku bubasha n’inshingano by’inama ihuza Umwepiskopi n’aba Sirentanda, nk’uko biteganywa n’Igitabo cy’Imitegekere ya EMLR, mu ngingo ya 413, c.2, aho wagiye ugirwa inama ku myitwarire n’imikorere yawe mu bihe bitandukanye, ntuzumvire;
Nshingiye ku nama wagiriwe n’Inama itunganya ya EMLR/Komferansi Kinyaga yo kuwa 15/02/2025 ku myitwarire n’imikorere yawe ntuzumvire;
Nshingiye ku bubasha bw’Umwepiskopi nk’uko biteganywa n’Igitabo cy’Imitegekere ya EMLR, mu ngingo ya 417, agaka ka 9.
Nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’ubuyobozi bwa EMLR/Komferansi Kinyaga, uhereye kuwa 15/02/2025 kugeza igihe Inama Nyobozi y’Inama y’Ikirenga ya EMLR izateranira.
Mboneyeho kugusaba gutegura ihererekanyabubasha hagati yawe n’uhagarariye Umwepiskopi hamwe n’Inama itunganya ya EMLR/Komferansi Kinyaga, kuwa 18/02/2025 i saa yine (10:00) za mu gitondo ku biro bya EMLR Komferansi Kinyaga.
Ugire amahoro y’Imana.
Mgr. Samuel KAYINAMURA
Umwepiskopi n’Umuvugizi wa EMLR
Bimenyeshejwe:
Inama Nyobozi y’Inama y’Ikirenga
Sirentanda wa Komferansi (Bose)
Inama itunganya ya EMLR/Komferansi Kinyaga.
Amakuru agera kuri IYOBOKAMANA avugako uyu mushumba impamvu zo guhagarikwa zifite cyane aho zihuriye n’iki kibazo cya Kaminuza ya Kibogora Polytechnic kuko azwiho kugira ukuri no kuguharanira noneho bikavugwako hari ibyemezo bimwe we atemeraga ndetse nibyo asabwe ntabikore nkuko byifuzwaga n’ubuyobozi bukuru bw’itorero bituma amakimbirane no gushaka kumwikiza bikomeza kwiyongera kugeza ubwo ubu yahagaritswe bivugwako akekwaho kunyereza umutungo wa Conference ya Kinyaga mu gihe nta Audit yigeze iba ngo ibyemeze.
Mu gihe twakoraga iyi nkuru twahamagaye Musenyeri wa Methodiste Libre mu Rwanda Bwana Samuel Kayinamura ngo twumve icyo avuga kuri ibi ndetse n’ubutumwa bugufi duherutse kumwandikira yatubwiyeko muri iyi minsi atari kuboneka.
Ese iki kibazo cya Methodiste Libre n’ihuriro ry’APMELPE (Association des Parents Methodistes Libres pour la Promotion de l’Education ) kizakemurwa nande ?
Kugeza ubu akarere ka Nyamasheke iyi Kaminuza iherereyemo kagiye kagerageza uburyo bwo gukemura iki kibazo ariko ntikigere aho kirangira .Ibi bivuzeko izindi nzengo zirimo nka Minisiteri y’uburenzi,RGB ndetse n’urwego rw’amakaminuza nabo badakwiye kuba ba ntibindeba.
Byakomeza kunanirana ubwo kikazamuka mubuyobozi bukuru bw’igihugu wa mugani waya mvugo nshya y’Abanyarwanda bavuga ngo ibyananiranye byose bitegereza Imana na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame .
IYOBOKAMANA turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru ndetse ibindi byinshi tuzabigarukaho mu nkuru y’amashusho izatambuka ku muyoboro wacu wa Youtube wa IYOBOKAMANA TV ONLINE.
Izindi nkuru wasoma:
Méthodiste Libre mu Rwanda yahagaritse Umushumba waryo muri Rusizi na Nyamasheke(Kinyaga Conference)
8 Responses
EEEEE Ndabona bikaze kabisa Amadini yamenyereye kwiha no kurenganya rubanda Iyobokamana.rw murakoze kuvuga uku kuri kabisa
Pstor Celestin yarambabaje ukuntu ari Imfura ariko akazira kwanga amanyanga ya Musenyeri Samuel Kayinamura .
Waaaaa iyobokamana.rw mukoze inkuru nziza rwose irimo ubunyamwuga kandi mwavuze ukuri peeee birumvikana ko amakuru muyafite rwose
Iri shuli nanjye ndi umwe mu babyeyi baritanzemo umugabane 500k, none ngo église méthodiste irashaka kuritwara?
Ego ko!! Jye ndi umunyamuryango utari no mu idini rya méthodiste! Bibaho se ko abatwigisha kubeshya, guhuguza,..ari ibyaha bo babikora?
Baturenganure!
Musenyeri Kayinamura Samuel nawe ni Umunyagitugu nka Musenyeri Dr.Laurent Mbanda wa Anglicani .Uburyo yarenganije uyu Mushumba wa Conference ya Kinyaga bimeze neza neza nkibyo Mbanda yakoreye Musenyeri Dr.Mugisha Samuel wa Dioseze ya Shyira. Aba bamusenyeri bombi icyo bapfa nabashumba bo hasi nuko baba bari kubangamira inyungu zabo mu madioseze bashaka kwigarurira.Naha ikibogora Kayinamura yashatse kuhagira akarima ke
Amafaranga yacu twatanze Kaminuza tukayiharanira twiyushya akuya none itorero ngo ni iyabo .Cyokoze RGB ifite akazi katoroshye peee kuko abanyamadini nibisambo byibisha bibiriya n’iterabwoba .Musenyeri Kayinamura nareke iterabwoba n’ubujura yemere Kaminuza ko Atari iyabo.Rwose Pastor Celestin yarenganye cysne kandi ntakindi kibazo afite arazira guha ukuri Musenyeri .
Waaaaa IYOBOKAMANA mwakoze cyane ku nkuru nziza .mwadukoreye ubuvugizi rwose kandi ibintu mwavuze ni ukuri kuzuye ntanakimwe mwabeshye.
Ariko kuki abayobozi b’amadini bafata amatorero bagashaka kuyagira uturima twabo koko .Kuki Leta nkibi itabyinjiramo ngo itabare abaturage kweri