Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Jacky uherutse gutabwa muri yombi azira ibikorwa by’urukozasoni yabatijwe(Amafoto)

Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, uheruka gutabwa muri yombi kubera gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame; yabatijwe.

Uyu mukobwa wakurikiranyweho ibindi byaha birimo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, akaba ari nawe wamurambitseho ibiganza.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025.

Jacky yabatijwe nyuma y’igihe yari amaze ahabwa amasomo ajyanye n’inyigisho z’umubatizo. Yari yaherekejwe n’abarimo Kamaro ndetse na Buri Kantu na Buri Nguni.

Mu magambo ye yavuze ko abohotse kandi akaba yishimiye kwinjira mu itorero, ashimangira ko yahoranye mu mutima we Imana.

Ati “Muri njyewe ndabohotse. Twahuye na byinshi na n’ubu ndacyabinyuramo ariko ndishimye cyane kuba mfite itorero nk’iri. Ndibaza ngiye kubona n’ababyeyi bashya mu mwuka kuko ndabyifuza. Ndi umwe mu bakobwa b’Abanyarwandakazi batewe amabuye menshi bitewe n’ubuzima. Ntibiba byoroshye. Ariko, mu mutima wanjye nari mfitemo kirisito.”

“Naremeye nijandika mu byaha kugira ngo mbinyuremo, ariko ndanemeye kugira ngo mbivemo. Hari ibyo niyemeje kureka. Hari ibyo niyambuye kugira ngo nzabe umuhamya w’ejo. Ntabwo biba byoroshye ariko ndifuza ko urundi rubyiruko rutera intambwe nk’iyo nateye. Ibyinshi byanjye murabizi, ariko ubu ndi kumwe na Kirisito.”

Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe yahise nawe aza imbere, abwira uyu mukobwa ko yashimye intambwe yateye, amuha ababyeyi mu itorero bazajya bamukurikirana. Uyu muvugabutumwa yasabye uyu mukobwa kureka imikino yo ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Niba ari inzara iri torero ni rigari tuzagufasha. Ntabwo dushaka kongera kubona muri za ‘Prank’. Dushaka ko uba umukobwa wubaha Imana kandi niba ari n’ishuri yacikirije ababyeyi bawe mu mwuka babikurikirane bagire icyo bakora. Kandi nanjye ndahari.”

Jacky yamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yatambukagaho, avuga amagambo yiganjemo ateye isoni no gutukana, ndetse mu Ukuboza umwaka ushize yari yabifungiwe ariko aza kurekurwa.

Uyu mukobwa yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo, gusa nyuma yo kuganirizwa yaje gufungurwa yiyemeza kwisubiraho.

Prophet Nyirindekwe Ernest wamubatije ubusanzwe ni umwe mu bavuga ko ari abakozi b’Imana bazwi cyane mu Rwanda.

Jacky yamaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza

Bamwe batunguwe no kubona Jacky ari kubatizwa

Jacky yabatijwe mu mazi menshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress