Itorero rya ADEPR rishyize imbere gahunda yo kwita kw’ireme ry’uburezi mu bigo 316 iri torero rifite hirya no hino mu gihugu nkuko byagarutsweho na Rev.Pastor Eugene Rutagarama,Umushumba mukuru wungirije w’iri torero
Kuri ubu ADEPR ifite ibigo 316 birimo amashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu kandi bigira uruhare runini mu kugeza uburezi ku bana b’u Rwanda.
Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène, yagaragaje ko muri iki gihe Itorero rishaka guhagurukira itezwa imbere ry’ireme ry’uburezi mu mashuri ashamikiye kuri ryo ngo abana bayigamo bahavome ubumenyi bwuzuye.
Yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubufatanye hagati yabwo n’Itorero mu rugendo rwaryo rwo guhindura imibereho y’abanyarwanda.
Yagize ati “Itorero riri gukora ibishoboka byose ngo habeho impinduka zuzuye ndetse hanabeho ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri 316. Uko murushaho kubona ibikorwa remezo, nk’ubu muhawe amacumbi. Murasabwa gutanga uburere bufite ireme, abana bagatsinda neza kandi nta rwitwazo mufite.
Yabigarutseho ubwo ku wa 5 Kamena 2024 iri torero ryatahaga amacumbi y’abarimu yubatswe mu Karere ka Rusizi, yatwaye arenga miliyoni 79 Frw mu gufasha abarimu gutanga ubumenyi bufite ireme yubatswe ku bufatanye n’Umuryango Field of Life.
Ni ibyumba byubatswe ku ishuri ribanza rya EP Ruhimbi riherereye mu Murenge wa Kamembe mu Kagali ka Ruganda akazafasha abarimu gutura hafi y’akazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre, yagaragaje ko nubwo ari ibintu bitamenyerewe ko abarimu bo mu mashuri abanza bubakirwa amacumbi, bizafasha mu kuborohereza kugera ku mashuri no gutanga ubumenyi ku banyeshuri bayobora.
Yashimangiye ko icyerekezo cy’u Rwanda ari ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, bityo ko bigomba kugerwaho ari uko umwana yateguwe akiri muto agahabwa ubumenyi bumutegurira ejo hazaza.
Itorero ADEPR rimaze imyaka 76 ritangije ibikorwa by’uburezi mu Rwanda ryishimira intambwe imaze guterwa ari nayo mpamvu ryihaye umukoro wo gusubiza ku murongo mwiza ibigo by’amashuri rifite mu nshingano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye yashimye uruhare rwa ADEPR mu guteza imbere uburezi
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Field Of Rife muri Afurika y’Iburasirazuba yashimye uruhare rwa ADEPR mu guteza imbere impinduka zuzuye mu banyarwanda
Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène, yagaragaje ko itorero ryahagurukiye ireme ry’uburezi mu mashuri arishamikiyeho
Ubwo hatahwaga amacumbi yagenewe abarimu
Inzu zubakiwe abarimu zizajya zinaturwamo n’imiryango
Amacumbi yubakiwe abarimu yubatswe ku buryo bugezweho
ADEPR yagaragaje ko ishaka guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri yayo