Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Israel Mbonyi yizihije isabukuru y’amavuko mu kanyamuneza kenshi

Tariki ya 20 Gicurasi 1992 ni bwo Isi yahawe umugisha. Ni wo munsi Umuhanzi w’indirimbo ziramya, zikanahimbaza Imana Israel Mbonyicyambu yabonye izuba.

Uyu muhanzi yavukiye mu gace ka Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kwishimira imyaka 32 yujuje, Israel Mbonyi yifashishije Zaburi ya 71 ashima Imana ikimurinze, ayizeza kuzahora ayiramya ubuzima bwe bwose.

Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda ndetse igikundiro cye cyambutse imipaka kigera no muri Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana, bitewe n’uburyo azikoramo, mu ndimi zirimo Igiswahili, cyumvwa n’abatari bake.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Umuramyi Israel Mbonyi yashimye Imana yamurinze kuva avutse, maze ayisezeranya kuzahora ayishima ubuzima bwe bwose, yifashishije Zaburi ya 71:6-8.

Yagize ati “Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye. Ni wowe wankuye mu nda ya mama, nzajya ngushima iminsi yose. Nabereye benshi inzira itangaje, ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye. Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe n’icyubahiro cyawe umunsi wire.”

Amakuru IYOBOKAMANA ifite ni uko uyu muhanzi ku isabukuru ye yateguye igitaramo cyabereye muri New Life Bible Church, aho yahakoreye amashusho y’indirimbo ze nshya yitegura gushyira hanze mu minsi mike. Iki gitaramo kikaba cyitabiriwe n’abantu be ba hafi yahaye ubutumire.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze bitewe n’ibihangano bye. Uyu musore wize ibigendanye n’ubuvuzi mu Buhinde, yahisemo gukora umuziki uhimbaza Imana nk’akazi ka buri munsi.

Israel Mbonyi amaze kubaka izina mu muziki uhimbaza Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *