Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Israel Mbonyi yashimye Imana yabanye nawe murugendo rwerekeza mu bubirigi

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, yatangaje ko yageze mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles aho afite igitaramo ku itariki 8 Kamena.

Israel Mbonyi yageze mu Bubiligi aho agiye gutaramira

Abinyujije ku rubuga rwa X, Israel Mbonyi yavuze ko yageze mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles kandi yiteguye kuhataramira.

Yagize ati: ”Ubu ngubu ndi muri Bruxelles, ntegereje gutaramana namwe, tariki 08 kuri uyu wa Gatandatu.” Ndashima Imana tabanye natwe murugendo.

Yatangaje ko yahageze n’itsinda ryose bazafatanya kandi biteguye kuramya Imana muri iki gitaramo.

Mu minsi ishize yatangaje ko bazataramira ahantu hagari kuko abantu baguraga amatike ku bwinshi. Ibyo byatumye bareka gukorera muri Birmingham Palace, bikimurira muri Docks ‘Dome Events Hall’ kuko ari hanini ugereranije naho barigukorera.

Mbonyi yavuze ko ubwo yaherukaga mu Bubiligi muri Kamena 2023, hari abantu babuze uko binjira kubera ko imyanya yari yashize, bityo birinda ko byakongera kubaho.

Mbere y’uko uyu muhanzi ava i Kigali, amatike ya VIP yari yashize hasigaye ay’ahasanzwe nabwo ari 10%. Uretse iki gitaramo, hateganijwe ko azajya gutaramira muri Uganda no muri Kenya muri Kanama 2024.

Israel Mbonyi yageze mu Bubiligi ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi be 

Israel Mbonyi yakiriwe n’abamutumiye mu gitaramo agiye gukorera mu Bubiligi, aha yaramutsaga Justin Karekezi ukuriye Team Production

Byari ibyishimo kuri Israel Mbonyi ugiye kongera gutaramira mu Bubiligi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *