Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Israel Mbonyi yakoze mu nganzo, asohora indirimbo “Yanitosha’’

Umuramyi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yanitosha” iri mu rurimi rw’Igiswahili, ashima Imana yatanze umwana wayo ngo apfe ku bw’abatuye Isi.

Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi yise “Yanitosha” bisobanuye (Arampagije), yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yasohokanye n’amashusho yayo, uyu muhanzi yakoze mu buryo bugezweho bwa “Live recording”.

Mu butumwa bwe yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Umuramyi Israel Mbonyi yanditse ashima Imana yifashishije amagambo ari muri Bibiliya mu gitabo cy’Abagalatiya 2:20-21 havuga ngo “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira. Simpindura ubusa ubuntu bw’Imana, kuko niba gukiranuka kuzanwa n’amategeko Kristo aba yarapfiriye ubusa.”

Indirimbo “Yanitosha” ya Israel Mbonyi, igiye hanze mu gihe uyu musore yitegura kujya gutaramira abakunzi b’ibihangano bye muri Kenya ku wa 10 Kanama 2024.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano bikunzwe cyane n’abatuye mu bihugu by’Akarere by’umwihariko muri Kenya aho usanga ku mbuga nkoranyambaga bakunda indirimbo ze ziri mu Giswahili.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA ‘YANITOSHA’ YA ISRAEL MBONYI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *