Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Israel Mbonyi mu bitaramo Canada,Kenya na BK Arena

Israel Mbonyi yateguje abakunzi be ibitaramo bizenguruka Canada ateganya kuhakorera umwaka utaha wa 2025, bikazaba ari ubwa kabiri nyuma y’ibyo yahakoreye mu 2022.

Uyu muhanzi ategerejwe mu bitaramo bine, birimo icyo azakorera mu Mujyi wa Toronto, Ottawa, Montreal na Edmonton mu gihe amatariki y’ibi bitaramo yo bateganya kuyashyira hanze mu minsi ya vuba.

Ibi bitaramo bizabanzirizwa n’icyo Israel Mbonyi azakorera muri Kenya ku wa 31 Ukuboza 2024, ni mu gihe uyu muhanzi azabanza gutaramira i Kigali ku wa 25 Ukuboza 2024.

Iki gitaramo Israel Mbonyi ateganta gukorera muri BK Arena, amatike yacyo yamaze kujya hanze ndetse abakunzi b’umuziki bakomeje kuyagura ku bwinshi.

Mu bitaramo Israel Mbonyi aherutse gukorera muri Canada Vancouver,Montreal, Calgary ndetse na Ottawa ahakoraniye abakunzi b’umuziki we.

Israel Mbonyi uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda azwi cyane mu ndirimbo nka Nina Siri, Nitaamini, Sikiliza, Yaratwimanye, Hari ubuzima n’izindi nyinshi.

Israel Mbonyi yasohoye amatike y’igitaramo cye cy’i Kigali

Israel Mbonyi azasoreza umwaka muri Kenya

Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo muri Canada

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress