Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Isengesho rishyitse abiga mu Ishuri ryo kwa Apôtre Dr. Gitwaza baturiye mu Nteko y’u Rwanda(Amafoto)

Abanyeshuri biga muri Authentic International Academy Kicukiro basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uru rugendo bagiriye mu Nteko ku wa Gatatu, tariki ya 15 Gicurasi 2024, rwari rugamije gutyaza ubumenyi no kumenya imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Authentic International Academy Kicukiro, Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste, ubwo bari basoje urugendoshuri bahagiriye, yahasengeye isengesho ry’amateka aho yasabye Imana gutanga umwuka wayo mu nzego zose z’igihugu zigakora zishyira icy’ubahiro cyayo n’abenegihugu imbere.

Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, n’abo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni bo basuye Inteko basobanurirwa imikorere yayo ya buri munsi.

Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste yavuze ari ku nshuro ya karindwi basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ati “Uru ni urugendoshuri ruba rufite intego yo guhuza ibyo abana biga mu masomo mu ishuri n’ubuzima bwa buri munsi. Rufasha abana gusobanukirwa imikorere y’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu, by’umwihariko inkomoko y’amategeko akoreshwa mu Rwanda. Ikindi uru rugendo ruremamo abana icyizere cy’uko ari bo bayobozi b’ejo hazaza, rukanabaha inshingano ku burere mboneragihugu.”

Depite Uwiringiyimana Philbert na Ahishakiye Médiatrice bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Mutwe w’Abadepite ni bo baganirije aba banyeshuri ku mateka y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imikorere yayo, icyo bisaba ngo umuntu atorerwe kuyinjiramo, uburyo itegeko ritorwa n’ibindi.

Abanyeshuri babajije ibibazo byibanze mu kumenya impamvu umubare w’abagore ari wo munini mu Nteko, ubudahangarwa bw’abayigize, itandukaniro riri hagati y’Umutwe w’Abadepite n’uwa Sena, itandukaniro ry’Inteko y’uyu munsi n’iyarir iriho mbere ya Jenoside n’ibindi.

Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste uyobora Authentic International Academy Kicukiro yabwiye abanyeshuri ko ari bo bayobozi b’Igihugu b’ahazaza kandi kubigeraho bizabasaba gushyira Imana imbere, bakayikunda kandi bakayubaha n’umutima wose, bakiga cyane kugira ngo bagire ubumenyi buhagije, bakarangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda, bakamenya kuvuga no kwandika neza indimi zitandukanye ariko by’umwihariko Ikinyarwanda kandi bakirinda ubunebwe bagakora cyane.

Yagize ati “Izi ntebe mwicayemo none muri abanyeshuri ni mwe muzazicaramo ejo muri abayobozi, abashingamategeko, abagize guverinoma, abacamanza. Kugira ngo mubigereho birabasaba kubaha Imana, kurangwa n’ikinyabupfura, kwiga cyane no gukunda igihugu mwirinda imico mvamahaga itari myiza. n’ibindi.”

Abanyeshuri bagaragaje ibyishimo kandi batangaza ko bungukiye byinshi muri uru rugendoshuri ndetse ko ibyo babonye mu Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside byabahaye umukoro ukomeye wo gukunda igihugu no kukirinda.

Batangaje ko buri gice kiyigize cyabateraga gufata ingamba nshya, kugira umutwaro no kwiyemeza kugira bimwe bahindura no gufata ingamba mu gukora cyane no gukunda igihugu kugira ngo bazakomereze aho abahagaritse Jenoside bagejeje igihugu.

Mu gusoza uru rugendo kandi, Pasiteri Jean Baptiste, yasenze isengesho rikomeye, asengera inzego z’igihugu, abayobozi batandukanye, asaba Imana kubaha ubwenge, kubuzuza umwuka wayo, anabaturaho uburinzi bwayo.

Yagize ati “Mana yacu, aha twicaye ni ho hatorerwa amategeko, turagusaba ngo umwuka wawe asenye imbaraga zose aho zaturuka hose, zakorera mu bashinga amategeko bagashyiraho amategeko ataguhesha icyubahiro, atesha agaciro inyokomuntu, agasenya umuryango, … uhe abacamanza guca imanza zitabera no gutanga ubutabera burenganura abarengana bukagorora abagoramye.”

Authentic International Academy ni ishuri ryatangiye gutanga uburezi mu mwaka wa 2010. Ryigamo abana kuva mu mashuri y’incuke, abanza n’icyiciro rusange; riherereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Iri shuri ry’Itorero Zion Temple Celebration Center muri Paruwasi ya Gatenga, ryatangijwe n’Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza ari na we Mushumba Mukuru w’iri torero akanaba Umuyobozi Mukuru wa Authentic World Ministries. Rifite intego yo gutanga uburere bwiza no kurera umwana wuzuye urangwa n’ubwenge buherekejwe n’ubukristo.

Reba uko byari byifashe mu mashusho:

Abanyeshuri biga muri Authentic International Academy Kicukiro abo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, n’abo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nibo bakoze uru rugendoshuri ku nteko no ku ngoro y’Amateka

Ubuyobozi bw’ishuri bwaherekeje Abanyeshuri muri uru rugendo shuri baganirizwa n’abadepite bashinzwe uburezi

Nyuma Abanyeshuri n’ubuyobozi bw’ishuri bagatanye ifoto z’urwibutso n’abadepite bashinzwe uburezi mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *