Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Inzozi za Nice Ndatabaye zirasohoye agiye gutaramira muri Amerika mu gitaramo yatumiyemo Adrien Misigaro

Umuramyi mpuzamahanga Nice Ndatabaye utuye muri Canada, ukunzwe cyane mundirimbo zirangajwe imbere na “Umbereye Maso”, agiye gukora igitaramo gikomeye kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Igitaramo cya Nice Ndatabaye kizabera muri Leta ya Indiana mu Mujyi wa Indianapolis ku wa 18 Kanama 2024. Ni igitaramo yise “Intimate Worship Session 2”, akaba azagifatiramo amashusho y’indirimbo ze nshya zitandukanye.

Agiye gutaramira muri Amerika nyuma y’amezi 8 ataramiye mu Rwanda muri Crown Conference Hall i Kigali kuwa 29 Nzeri 2024. Iki gitaramo na cyo yari yagihaye izina rya “Intimate Worship Session 1”, akaba yari yagituyemo abarimo Dr Ipyana wo muri Tanzania.

Nice Ndatabaye yavuze kujya gutaramira muri Amerika ari Imana yabihisemo. Yongeyeho ati “Byanjemo, nahoze mbisengera, nsengera aho twategurira igitaramo ‘Intimate Worship’ ku nshuro ya kabiri, numvira icyo Umwuka ambwiye cyo kugikorera muri Indianapolis.”

Uyu muramyi wataramiye bwa mbere mu Rwanda tariki 08/12/2019, ari mu baramyi baticisha irungu abakunzi babo. Yatangaje ko muri iki gitaramo yatumiyemo Adrien Misigaro, azagifatiramo n’amashusho ya zimwe mu ndirimbo nshya.

Ai: “Iki gitaramo tuba dufite ‘Live Recording’ (gufatiraho amashusho). Tuzahakorera album yacu ya kabiri ikorewe muri iki gitaramo cya Intimate Worship mu buryo bwa live recording. Zizaba zirimo iz’amashusho n’amajwi by’indirimbo nshya, kandi abakozi b’Imana tuzafatanya turimo kubitegura.”

Nubwo iyi album yayise iya kabiri, Nice Ndatabaye azaba ari gukora kuri album ye ya gatatu. Yabisobanuye agira ati: “Iyi album ku bwanjye izaba ari iya gatatu, ariko mu buryo bw’iki giterane ni iya Kabiri, kuko Imana yanshyize ku mutima icyo gitaramo ngarukamwaka.”

Icya asaba abahatuye nta kindi uretse kwitabira bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana. Ati “Ni umunezero wacu, ni benshi batubwira ko badukunda, ko bakunda indirimbo zacu, ibi ni ibihe rero byo kugira ngo babashe kubitugaragariza. Buri wese azaze, bazagure amatike baze mu buryo bwo kudushyigikira mu guhimbaza Imana.”

Iki gitaramo akitezemo umusaruro ukurikira: “Abantu bazaramya Imana, bazahanezererwa, bazahagirira ibihe byiza, bahure n’Imana, bumve ubutumwa binyuze ku bakozi b’Imana bazaba bahari, ndetse habeho no gusangizanya ubuhamya.”

Nice Ndatabaye yabwiye inyaRwanda ko mu gitaramo cye “hari indwara zizahakirira, abenshi bazabohoka imitima babone amahoro, abandi bazahabonera agakiza, mbese umusaruro twiteze uragutse.” Kwinjira mu gitaramo cye amadorali 30 ndetse n’amadorali 50 muri VIP.

Nice Ndatabaye yamamaye mu ndirimbo zirimo iyitwa “Umbereye Maso”, “Imigambi Yawe”, “Ayi Mana y’Ukuri” n’izindi. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 15/07/1989, aza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2009 ni bwo yavuye mu Rwanda ajya muri Kenya ku mpamvu z’akazi, agezeyo aza no kubakomereza amashuri. Muri 2014 yabonye ibyangombwa bimwemerera kujya gutura muri Canada ari na ho atuye kugeza uyu munsi, akaba ari na ho yatangiriye kuririmba ku giti cye. Indirimbo ze zatangiye kujya hanze muri 2018.

Nice Ndatabaye yateguje igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nice Ndatabaye yamamaye mu ndirimbo ziyobowe na “Umbereye Maso”

Adrien Misigaro azaririmba mu gitaramo cya Nice Ndatabaye

Ku nshuro ya kabiri hagiye kuba igitaramo “Intimate Worship” gitegurwa na Nice Ndatabaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress