Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Impinduka mu gitaramo cya Israel Mbonyi i Bruxelles

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Mbonyi yabwiye abakunzi be bo mu Bubiligi ko ahagombaga kubera igitaramo cye hahindutse bitewe n’uko hari hato, abasaba kwitegura kuzataramira ahantu hagutse hazabafasha gutarama bisanzuye.

Israel Mbonyi uri mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze, yatumiwe na Sosiyete ya ‘Tema Production’ izwiho kurarika abahanzi batandukanye i Burayi aho giteganyijwe kuba muri Kamena.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Mbonyi yamenyesheje abakunzi be ko bitewe n’uko ahagomba kubera igitaramo cye ari hato, yasabye abamutegurira gushaka ahandi hanini, kugira ngo abantu bazabashe gatarama bisanzuye.

Yagize ati “Kubera urukundo rwinshi mwatweretse, nasabye abantu turi gufatanya gutegura igitaramo cya tariki 8 Kamena kugira ngo dushake ahantu hanini hagutse. Ubushize murabizi ko mwaje muri benshi, ahantu hatubana hato. Kuri iyi nshuro nabasabye ko dushaka ahantu hagutse kugira ngo tuzatarame twisanzuye, barabinyemerera. Uyu munsi rero twahinduye aho tuzakorera muri Docks.”

Mbonyi yabwiye abakunzi b’ibihangano bye ko itariki n’amasaha byo bitahindutse ndetse amatike yo kwinjira cyane cyane ayo mu myanya y’icyubahiro yongerewe bitewe n’uko yari yarashize ku isoko mbere.

Si ubwa mbere Israel Mbonyi agiye gukorera igitaramo ku Mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu Bubiligi, kuko yaherukagayo mu 2022, aho yataramiye abakunzi be bagataha banyuzwe byuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *