El Shaddai Choir ibarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 mu Bibare yateguye igitaramo cyo kwizihiza Yubile y’Imyaka 25 bamaze babonye izuba aho muri iyi myaka Imana yabakoresheje ibikomeye birimo guhindurira benshi ku gukiranuka,kwita kubabaye gukora isanamitima binyuze mu bihangano byabo n’ibindi byinshi.
Iki gitaramo kibura iminsi 2 giteganyijwe ku isabato yo kuwa 29 Kamena 2024 mu rusengero rwa Bilingual church guhera saa Saba n’igice nk’uko El Shaddai yabitangarje iyobokamana.rw
Muri iki gitaramo, iyi korali y’ubukombe ikazafatanya n’izindi korali z’indobanure muri iri torero nka Inkuru Nziza Family choir, Inyenyeri choir na Clarkson Call Choir tutibagiwe n’umuramyi Vumilia Mfitimana uherutse guhesha umugisha imitima y’abagera ku bihumbi bitanu mu gitaramo cyiswe “Nyigisha Live Concert”.
Aganira n’itangazamakuru, Bwana Ndayambaje Eric Umuyobozi wa El Shadai Choir yavuze ko iki gitaramo cyo kwizihiza Yubile y’Imyaka 25 kuri bo kitavuze gukata cake. Yagize ati: “Kuba turi muri El Shaddai choir bivuze ko turi mu murimo w’Imana”.
Yunzemo ati: “Kuba tumaze imyaka 25 bitwibutsa ibihe twanyuzemo, bitwibutsa abantu bagiye bakira indwara biturutse ku ndirimbo zacu.” Aha yatanze urugero rw’igitaramo bigeze kuririmbamo bambaye ibitambaro mu mutwe, ubwo baririmbaga indirimbo “Ubuzima” baje kuyisoza bakura ibitambaro mu mutwe bisobanuye ko bazata uburwayi n’ibindi byago.
Umuntu umwe wari uri muri iryo teraniro wari umaze imyaka myinshi arwaye umutwe udakira, yaje guhaguruka avuga ko iyo ndirimbo imukijije wa mutwe.
El Shaddai ni korali yatangiye mu mwaka wa 1998 itangijwe n’abagabo batatu bari abaherwe. Aba ni bo baje kugura ibyuma bihenze byashyiraga iyi korali ku mwanya wa mbere muri korali zifite ibyuma bihenze.
Aba bagabo bari bakuru mu myaka bakaba baragize uruhare rukomeye mu kubaka iyi korali bazanamo amaraso mashya yiganjemo urubyiruko. Muri icyo gihe abo bagabo ni bo bari bahetse korali bagategera abaririmbyi, bagacumbikira abari muri bo badafite aho kuba ndetse bakajya bashakira amatike abaririmbyi batishoboye mu gihe korali ifite ingendo.
Ibi bikorwa by’ubudashyikirwa byiganjemo urukundo n’ishyaka byatumye iyi korali yamamara cyane irushaho kugira izina ry’igikomerezwa mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ni korali mpuzamahanga dore ko imaze kwitabira ibitaramo mu bihugu butandukanye nko mu Burundi, Congo, Uganda ndetse na Kenya.
Kimwe mu bitaramo by’amateka kuri iyi korali kikaba igitaramo bakoreye i Burundi mu mwaka wa 2008. Iki gitaramo kuri bo ntikizabava mu mutima dore ko cyahagurukije Perezida w’u Burundi nyakwigendera Pierre Nkurunziza waje kuva umushyitsi mu itorero ry’abadivantisiti w’umunsi wa 7.
Ubwo iyi korali yari kuruhimbi, Perezida Nkurunziza yarafashijwe kwiyumanganya biramunanira we n’itsinda rishinzwe kumurindira umutekano bisanga ku ruhimbi bafatanya kuririmba na El Shaddai choir.
Uretse kuririmbana n’iyi korali, Perezida Nkurunziza akaba yarageneye impano y’impuzankano iyi korali yacungiwe umutekano mu buryo bukomeye muri kiriya gitaramo nk’uko byashimangiwe na Uwase Celine umwe mu baririmbyi barambye muri iyi korali.
Ni korali yigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo nka Ntabaza,gumana najye, mwihangane, isabato, azaza baherutse gusohora n’izindi.
El Shaddai ikorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Itorero rya Bibare ku Kimironko. Yavutse mu 1998, ikaba igizwe n’abaririmbyi 38. Igitekerezo cyo gushinga iyi korari cyavuye ku bantu 3 ari bo Rubaka, Merali na Karangwa Elise.
Reba Imwe mu ndirimbo ziyi Korali:
El Shaddai Choir yateguye igitaramo gikomeye cyo kwizihza Yubile y’imyaka 25
Menya byinshi kuri iki gitaramo gikomeye