Apostle Mignonne Alice Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru w’itorero rya Noble Family yagaragaje imbamutima ze kubera imigendekere myiza y’igiterane cya ThanksGiving 2024 bari batumiyemo umukozi w’Imana Pastor Robert Kayanja wasize abereye umugisha ukomeye abanuarwanda bahembuka muburyo bw’umwuka no mu mubiri.
Umushumba Mukuru w’Itorero Miracle Centre Cathedral Church muri Uganda, Pst Robert Kayanja yari mu Rwanda kuwa gatandatu taliki 29 Ugushyingo 2024 aho mbere ya saa sita yifatanije n’abanyamuryango ba Women Foundation Ministries na Noble Family Church bashima Imana binyuze mubikorwa by’ubugiraneza bitandukanye bakoze maze ku masaha y’umugoroba igiterane gikomereza i Rusororo mu ntare Arena ahabereye ibotangaza bitandukanye bamwe bakira indwara abandi bakira agakiza.
Apostle Mignonne Kabera, aganira na IYOBOKAMANA.RW, ubwo twamubazaga imbamutima ze nyuma y’iki giterane gikomeye yanatumiyemo umukozi w’Imana Pastor Robert Kayanja wabereye umugisha abanyarwanda yavuzeko ikita rusanjye k’ibyiyumvo bye ari ugushima Imana yabashoboje muri byose kandi bikagenda neza kuruta uko babitekerezaga.
Ati:”Igiterane Thanksgiving tugitegura mu ntego yo gushima Imana iba yarabanye n’abantu bayo umwaka ukaba urimo ugana ku musozo nta gikuba cyacitse ari nayo mpamvu amashimwe yacu tunayatambukiriza mu gukora ibikorwa by’ubugiraneza aho twita kumiryango ibabaye tuyigaburira tunayambika ndetse tukanarwanya imirire mibi mu bana tubagaburira .
Uyu mushumba yakomeje avugako uyu mwaka wa 2024 ,igiterane cya Thanksgiving cyari gifite intego 3 harimo iyo gushima Imana hakaba iyo gutaha ubutaka buzubakwamo urusengero no kwakira umukozi w’Imana Pastor Robert Kayanja wari umushyitsi mukuru muri iki giterane.
Ati:Byose uko byari biteguye rwose byagenze neza mubyo gushima Imana mubikorwa twatanze imyambaro n’ibyo kurya ku miryango ,tukaburira abana ,duha akarere ka Gasabo Milioni 20 zo kuzashyira mubikorwa byo kwita kumibereho myiza y’abaturage ndetse tunaha umurenge wa Remera dukoreramo Milioni 5 zo kubaka inzu y’umuturage utishoboye.
Apostle Mignonne Kabera twamubajije igisobanuro cy’amavuta Pastor Robert Kayanja yasutse ahari ikibanza kigiye kubakwamo urusengero ari naho ibi bikorwa bya mugitondo byari byabereye maze adusubiza muri aya magambo.
Ati:” Kiriya gikorwa umukozi w’Imana Pastor Robert Kayanja yakoze kuri kiriya cyibanza ni ukugihesha umugisha no kukirukanaho ibintu byaba bitari byiza byose kuricyo hakaba ahantu hera nk’ahagiye kubakwa inzu y’Imana.
Apostle Mignonne Kabera yavuzeko ,Pastor Robert Kayanja ari umukozi w’Imana w’ukuri kandi w’umugisha muburyo bugaragara kuko ibyaranze igiterane cye birimo kuvuga ubutumwa buhindurira abantu kuri Kirisito no gusengera abari bafite ibibazo bikomeye by’uburwayi n’ibindi byo mu buzima busanzwe ndetse by’umwihariko atanga amafaranga ibihumbi 100 by’amadorali yo gushyigikira iyi nyubako tugiye kubaka mu gihe mu bisanzwe hari abantu batekereza ko abakozi b’Imana ari abo gukura amafaranga mu bantu bo ntibatanjye.
Ku mugoroba wo kuwa gatandatu ,ni igiterane cyitabiriwe n’abantu batari bake cyatumiwemo umuhanzi Dr. Ipyana Kibona ukomoka muri Tanzania wafatanije n’itsinda ryo kuramya no guhimbazaImana muri WomenFoundationMinistries na Noble Family Church banyura bikomeye imitima y’abantu benshi bari bakubise buzuye Intare Arena.
Pastor Robert Kayanja utarahwemye kugaragaza imbamutima zurwo akunda u Rwanda n’ubuyobozi bwiza rufite mbere yo kubwiriza akabanza kuririmbisha indirimbo yubahiriza igihugu ndetse anafata umwanya uhagije wo kurusabira no kuruhanurira.
Pastor Robert Kayanja avuga kuri Katederali igiye kubakwa yasobanuye aho izubakwa, avuga ko Imana yabimweretse: “Hari ingazi iva aha ikagera mu ijuru. Iyi katederali izaba ahantu Imana izahora, iharangwa, kandi Abakristo bazajya bahasanga uburinzi bwayo.”
Yagarutse ku buhanuzi bw’u Rwanda nk’igihugu Imana yitoreye, agira ati: “U Rwanda ni iwabo w’Imana. Imana ntizahava, izahaguma. Iki gihugu ni cyo Imana yahisemo guturamo.”
Yanashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kuba urugero rw’umutekano, iterambere, n’ububyutse mu by’Umwuka, agaragaza ibitangaza n’imirimo y’Imana byabereye muri icyo gihugu, birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Igitaramo cya Thanksgiving cyibukije abari aho akamaro ko gushima, ubuhanuzi, n’ubwizera. Pastor Kayanja yibukije buri wese ko gushimira Imana atari igikorwa kimwe gusa, ahubwo ari umuco agira ati: “Gushimira Imana ni umuco tugomba kwimakaza buri munsi, tugashimira mu buryo bwose bushoboka.”
Igiterane cya Thanksgiving in Action Concert cyo muri uyu mwaka wa 2024 cyabaye urufunguzo rw’ubuhanuzi ku Rwanda no kuri Apôtre Mignonne. Amagambo ya Pastor Kayanja yashimangiye umugambi w’Imana ku Gihugu no ku buyobozi bwiza bwa Apôtre Mignonne.
Apostle Mignonne Kabera yasoje ikiganiro twagiranye ahamaharira abantu kuzitabira kubwinshi ijoro ry’amashimwe rijya ritegurwa na Women Foundation Ministries na Noble Family Church ryinjiza abantu mu mwaka mushya muhire aho yavuzeko ibijyanye naho bizabera bazahatangaza mu minsi ya vuba.