Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Imana itanze ihumure: Apôtre Paul Gitwaza yaremye agatima abugarijwe n’ibibazo

Umuyobozi wa Authentic World Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yahumurije abantu bari guca mu bibazo bitandukanye, ababwira ko Imana yumvise gutaka kwabo, ikaba imanuwe no kubatabara.

Apôtre Paul Gitwaza yabigarutseho mu nyigisho yatambukije kuri Shene ye ya YouTube “Dr Paul Gitwaza Official”, aho yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Numvise gutaka kwawe, ndakoherereza umukiza”.

Yatangiye avuga ko muri ibi bihe abantu benshi ubuzima bwabo buri mu kaga, aho hari abarira ntibabone ubahoza, bakaruha ntibabone ubaruhura, bakiruka ntibabone ubahagarika mu gihe abandi bihebye cyane babuze ubahumuriza.

Yakomeje avuga ko igitera ibi byose ari uko usanga uwakakuruhuye na we afite ibibazo bye, uwakakurinze na we acyeneye kwitabwaho.

Apôtre Paul Gitwaza yifashishije amagambo ari mu Gitabo cyo Kuva (3:7-10) yavuze ko nubwo bimeze gutyo Imana yumva ndetse ireba, ikaba ariyo mpamvu imanuwe no gutabara ubwoko bwayo.

Yagize ati “Imana yaremye amatwi na yo Irumva, iyaremye amaso na yo irareba, imanuwe no kurengera abarengana bose”.

Apôtre Gitwaza yakomeje avuga ko abantu bakabaye bagirira neza abandi, ariko ahubwo usanga imibabaro myinshi abantu bacamo bayiterwa n’abandi bantu ibyo bokababaza Imana.

Yatanze ihumure, avuga ko Imana imanuwe no gukiza abantu imibabaro bari gucamo ikabahindurira amateka.

Yagize ati “Witegure Imana igiye kugukoraho, igiye kugukiza ndetse igiye kuguhindurira amateka, kuko yumvise gutaka kwawe.”

Reba Video yose hano:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *