Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Igiterane cy’Umuryango muri EAR Remera abacyitabiriye bagikuyemo akabando ko kwitwaza (Amafoto)

Itorero Angilikani ry’u Rwanda muri Paruwasi ya Remera ryishimiye uko inyigisho zigamije kubaka umuryango zakiriwe n’abitabiriye igiterane kigamije kubaka ingo zirambye.

Iki giterane cy’umuryango cyatangiwemo inyigisho n’ibiganiro bigamije guha icyerekezo ibibazo biboneka mu ngo zitandukanye. Cyahawe insanganyamatsiko igaruka ku “Kuba impumuro nziza ya Kristo mu miryango” mu itorero no mu gihugu.

Ku Cyumweru, tariki 30 Kamena 2024 muri EAR Paruwasi Remera ni bwo hasojwe igiterane cy’umuryango cyatangiye ku wa 24 Kamena, 2024.

Abacyitabiriye barebeye hamwe icyakorwa cyose ngo umuryango ubeho neza kandi wubakiye ku rufatiro rwa Kristo.

Ku munsi wo gusoza igiterane habayeho umuhango wo kwinjiza abanyamuryango 68 bashya muri Mothers’Union na 44 muri Fathers’ Union.

Mothers’ Union na Fathers’ Union ni imiryango y’abubatse ingo za Gikiristo kandi ikaba urugingo rukomeye muri EAR Diyosezi ya Kigali.

Niyonshuti Emmanuel n’umugore we Teddy Kayitesi, umwe mu miryango mishya yinjiye muri Mothers’ Union na Fathers’ Union bishimira ko inyigisho bahawe mu giterane zizatuma imibanire yabo irushaho kuba myiza.

Bavuze ko impamba bakuyemo izabafasha “Kuba urugero rwiza mu bana, mu muryango, mu baturanyi n’ahandi hose babishobojwemo na Kristo.’’

Niyonshuti Henriette usanzwe ari Umuyobozi w’Urubyiruko wungirije muri EAR Paruwasi ya Remera, witegura kubaka urugo vuba, yavuze ko igiterane yacyungukiyemo byinshi bizamufasha birimo kwiga Ijambo ry’lmana, gusengera hamwe, gukora ubushake bw’lmana no kuyiyoboza inzira, guhagarara neza mu nshingano no kwirinda icyazana impumuro mbi mu muryango mushya.

Umuyobozi wa Mothers’ Union muri EAR Paruwasi ya Remera, Sylvia Mbabazi Ntaganzwa, yavuze ko impamvu yatumye bategurira hamwe na Fathers’ Union iki giterane, ari uko bafite umutwaro w’ingo zirimo gusenyuka, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, inda zitateganyijwe mu bangavu, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi bibazo mu muryango Nyarwanda.

Yagize ati “Twashakaga gucungura umuryango n’ingo ziri gusenyuka. Abantu baritabiriye kandi twarize. Tubona intego twari dufite yaragezweho kandi turabishimira Imana.’’

Umuyobozi wa Fathers’ Union muri EAR Paruwasi ya Remera na Diyosezi ya Kigali, James Kazubwenge, yashimangiye ko imyiteguro y’igiterane no kwinjiza abanyamuryango bashya byagenze neza.

Ati “Turizera ko intego zacu zizagerwaho ubwo abitabiriye igiterane biteguye kujyana ubutumwa bwiza mu miryango yabo, bagahindura byinshi, bagatoza abana babo kubaha Imana, bakirinda amakimbirane n’ihohoterwa, bakaba Abanyarwanda kandi abakristo beza.’’

Umuyobozi wa Mothers’Union muri Diyosezi ya Kigali, Esther M. Rusengo, yashimye abanyamuryango bashya, abibutsa ko bakwiye kuba icyitegererezo ku bandi.

Ati “Nk’abagabo n’abagore turahamagarirwa gukorera Imana twishimye, tuyihesha icyubahiro. Dukorere abandi tunezerewe kuko iyo dukorera abandi tuba dukorera Imana, kandi ibyo bikaba ubuzima bwacu bwa buri munsi.”

Pasiteri Mukuru wa EAR Remera, Rev. Emmanuel Karegyesa, yavuze ko uyu mwaka bahisemo gukorera ku ntego yo kubaka umuryango ufite impumuro ya Kristo kuko isubiza ibibazo Isi irimo.

Yavuze ko imiryango iri guhangana n’ibintu byinshi biyisenya ariko ko hakiri amahirwe ko yakongera ikaba myiza no kurenzaho (Yohana 1:29).

Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Karongi, Bishop Jean Pierre Methode Rukundo, wayoboye umuhango wo kwakira no kwinjiza abanyamuryango 112 ba Mothers’ na Fathers’ Union, yabasabye kugira indangagaciro za Gikristo.

Ati “Ni bwo tuzagira imiryango myiza buri wese yifuza kubamo. Umuryango mwiza, utuje, utunze, kandi utekanye n’inkingi ya mwamba Igihugu ndetse n’Itorero byubakiraho.’’

Umwarimu muri East African Christian College y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Bishop Louis Aimable Muvunyi, wari Intumwa y’Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Kigali (Rt. Rev. Nathan Amooti Rusengo), yashimye uruhare rwa EAR Paruwasi ya Remera mu iterambere rusange n’iry’umuryango.

Ati “Imiryango ya Fathers’ Union na Mothers’ Union bakwiriye gufatanyiriza hamwe nk’umuryango w’abagabo n’abagore bubatse ingo za Gikirisito ndetse bagafatanya n’urubyiruko n’abana mu kwamamaza inkuru nziza y’Agakiza ka Yesu Kristo.”

Yashimangiye ko “bikwiye ko bafatanyiriza hamwe kurwanya akarengane, ubuharike, ubujiji, ihohoterwa n’ibindi bibazo bigaragara mu mibanire mu miryango no mu Isi muri rusange.’’

Igiterane cy’umuryango muri EAR cyabwirijwemo n’abavugabutumwa barimo Rev. Amooti Nathan Rusengo, Pasiteri Christine Gatabazi na Pasiteri Désiré Habyarimana bamenyerewe mu nyigisho zubaka umuryango.

Abagabo n’abagore bo muri EAR Paruwasi Remera biyemeje kuba impumuro nziza ya Kristo mu miryango yabo no mu gihugu muri rusange

Abanyamuryango ba Mothers’ Union na Fathers’ Union mu mutambagiro utangiza iteraniro

Abayobozi b’Itorero EAR na bo bakoze umutambagiro uryoheye ijisho

Iteraniro risoza igiterane cy’umuryango ryitabiriwe n’abagabo, abagore, urubyiruko, n’abanyamuryango basanzwe ba Mothers ‘Union na Fathers ‘Union, abayobozi b’itorero, inshuti n’abashyitsi mu nzego zitandukanye

Rev. Jean Pierre Zirimwabagabo ni we wayoboye iteraniro

Umuryango wa Samuel Nkurunziza usoma ibyanditswe byera mu Iteraniro ry’Icyongereza

Umuryango wa Pascal Karemera, Umukuru w’Abakristo muri EAR Remera ubwo yasomaga ibyanditswe byera mu Iteraniro ry’Ikinyarwanda

Abanyamuryango bashya binjijwe muri Mothers ‘Union muri EAR Paruwasi Remera

Abanyamuryango bashya binjijwe muri Fathers ‘Union muri EAR Paruwasi Remera bahawe umukoro wo kubaka umuryango uhamye

Maharariel Rukundo uhagarariye Ivugabutumwa muri EAR Paruwasi Remera n’abandi bakristo bitabiriye isozwa ry’Igiterane cy’Umuryango

Umuyobozi wa Mothers’Union muri Paruwasi Remera, Sylvia Mbabazi Ntaganzwa n’abadamu b’abepisikopi Esther M. Rusengo, Jeanne D’Arc M. Rukundo, Niyitegeka Christine na Winnie A. Muvunyi barimo kwakira abanyamuryango bashya muri Mothers’Union

Umuyobozi wa Mothers’Union muri Paruwasi Remera, Sylvia Mbabazi, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bategurira hamwe na Fathers’ Union iki giterane ari uko bafite umutwaro munini w’ingo ziri gusenyuka

Umuyobozi wa Fathers’ Union muri EAR Paruwasi ya Remera na Diyosezi ya Kigali, James Kazubwenge, yashimye Imana ko intego z’igiterane cy’Umuryango zagezweho uko bikwiye

Umuryango wa Emmanuel Niyonshuti n’umugore we Teddy Kayitesi bavuga ko inyigisho bahawe mu giterane cy’umuryango zizatuma imibanire yabo irushaho kuba myiza, bakaba urugero rwiza mu bana, mu muryango, mu baturanyi n’ahandi hose.

Umuyobozi w’Urubyiruko wungirije muri EAR Paruwasi ya Remera, Henriette Niyonshuti, avuga ko yungutse byinshi bizamufasha kubaka umuryango ufite impumuro ya Kristo

Alice Fridah Umumararungu wavuze mu izina ry’abanyamuryango bashya binjiye muri Mothers’Union yijeje ko inyigisho bahawe bategurwa zitazaba amasigaracyicaro

Mu izina ry’abagabo binjiye muri Fathers’Union EAR Remera mu Cyiciro cya 14, Dr. Emmanuel Gakwaya, yavuze ko biteguye gufatanya n’abandi basanze kubaka imiryango ihamye

Pasiteri Mukuru wa EAR Remera, Rev. Emmanuel Karegyesa, yavuze ko umuryango ufite impumuro ya Kristo ari ishema ry’abawurimo bose, Itorero n’Igihugu muri rusange

Bishop Jean Pierre Methode Rukundo, Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Karongi wayoboye umuhango wo kwakira no kwinjiza abanyamuryango ba Mothers’ na Fathers’ Union yavuze ko itorero rikwiye gukomeza gufasha abantu gukira ibikomere byo ku mitima batewe n’imiryango yabo cyangwa byaturutse ahandi

Bishop Louis Aimable Muvunyi, Umwarimu muri East African Christian College y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, wari Intumwa y’Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Kigali yashimye EAR Paruwasi Remera ku bwo kugaragaza uruhare rufatika mu iterambere rusange

Abanyamuryango bashya binjijwe n’abasanzwe muri Mothers’ Union na Fathers’ Union n’abayobozi b’Itorero basabanye mu gusoza igiterane cy’umuryango

Umwe mu batanze inyigisho mu giterane, Pasiteri Christine Gatabazi, yavuze ko kugira ngo impumuro nziza mu muryango bisaba kumenya uruhare rw’Imana mu buzima bwawo, kumenya umwanzi wawo no guhagarara neza mu nshingano z’umuryango

Ku munsi wa gatanu w’igiterane, hatanzwe ikiganiro gisubiza ibibazo byose byabajijwe ku nyigisho z’icyumweru cyose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *