Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Igitaramo cya Papy Clever na Dorcas cyanyuze imitima y’abakitabiriye bataha batabishaka(Amafoto)

Papi Clever n’umugore we Dorcas bamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bakoze igitaramo kidasanzwe batumiyemo abandi bahanzi batandukanye; bizeza gukora ikindi kizabera ahantu hagutse kandi nacyo kwinjira bikazaba ari ubuntu, nk’uko byari bimeze mu gitaramo cyo kuri iki Cyumweru.

Ni igitaramo bise “Made in Heaven” cyabereye kuri ‘Intare Arena’ i Rusororo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024. Bagihuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda no hanze.

Ni icyo bari bageneye abakunzi babo kugira ngo babafashe gusabana n’Imana baririmbana indirimbo zo kuyiramya no kuyihimbaza.

Cyabaye mu gihe Papi Clever we yizihizaga imyaka 10 amaze yinjiye mu muziki yatangiye mu 2014 nyuma y’imyaka ibiri awigira muri Kigali Music School, mbere y’uko atangira kuririmbana n’umugore we Dorcas.

Mu bagaragaye muri iki gitaramo baririmba harimo itsinda rya True Promises rizwi cyane mu kuramya no guhimbaza Imana.

Uretse iri tsinda ryubatse izina mu muziki wo kuramya Imana kandi Chryso Ndasingwa nawe yishimiwe cyane muri iki gitaramo. Uyu musore yaje ku rubyiniro mu masaha ashyira saa moya akorera mu ngata True Promises na Papi Clever na Dorcas bari bamubanjirije.

Yinjiye ku rubyiniro yakirizwa amashyi menshi abakunzi be ubona ko banyotewe no kumva umuziki we. Yahise yanzika n’ibihangano bye birimo indirimbo yise ’Ndakwihaye’, akomereza ku yo yise ’Nzakomeza nkwiringire’, ’Wahinduye Ibihe’, ’Wahozeho’, ’Ngwino Urebe’ na ’Wakinguye Ijuru’ yaririmbye asezera abakunzi be.

Uyu musore ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya Imana unaheruka gukora igitaramo akuzaza BK Arena, kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku yo yasorejeho abantu bari bitabiriye bagendanaga nawe ijambo ku rindi.

Papi Clever n’umugore we Dorcas bagarutse ku rubyiniro ku nshuro ya kabiri nyuma ya Chryso Ndasingwa. Mbere yo kuririmba, Papi yabanje kuganiriza abari bitabiriye iki gitaramo, avuga ko ashima Imana ku bw’umugore yamuhaye.

Ati “Birabujijwe kuvuga ko umugore w’abandi ari mwiza ariko uwanjye ni mwiza. Amaze ukwezi kumwe abyaye. Yabyaye tumaze ukwezi tuzenguruka muri Amerika, indege zarabaye nka taxi. Turashima Imana ko yaduhaye umwana w’umuhungu. Yatugiriye neza. Akunda gukorera Imana kandi akabiharanira, ntabwo yigeze acika intege mu bitaramo byose twakoze akuriwe.”

Yakomeje avuga ko yashimishijwe no gukora igitaramo atari kubara amatike y’abitabiriye, avuga ko mu minsi iri imbere ashaka gukora ikindi kandi ahantu hanini kurusha aho iki yakoze cyabereye, ashimangira ko nacyo kwinjira bizaba ubuntu nk’uko byagenze kuri iki cyabaye ku Cyumweru.

Ati “Nta kintu kiryoha nko gukora igitaramo utabara ngo baje cyangwa ntibaje? Hari abantu benshi basubiyeyo, ubutaha tuzashaka ahantu hanini kandi nabwo duteganya ko iki gitaramo kizaba ari ubuntu.”

Yatanze nimero abantu bashaka kubashyikira babandikiraho. Arangije ati “Kandi muraba munahembye Dorcas.”

We n’umugore n’abaririmbyi babafashaga bahise baririmba indirimbo zitandukanye zirimo iyo bise ’Narakwiboneye,’ bakomereza ku zindi zamenyekanye zo mu gitabo nka ’Amakuru y’Umurwa’ ya 81 mu z’Agakiza. Iyi bayihinduye mu rurimi rw’Igiswayile.

Baririmbye izindi zirimo ’Niwe Mucunguzi’ bahinduye mu Cyongereza, ’Mana Nduburira Amaso Yanjye Ku Musozi’ na ’Njye Mfite Umukiza.’

Aba bahanzi bakurikiwe n’umurundi Pastor Lopez Nininahazwe ugezweho muri iki gihugu no hanze yacyo.

Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo amaze ibyumweru bibiri ashyize hanze yakunzwe cyane yise ’Ijambo Rimwe’ akomereza n’izindi ze zigezweho zirimo iyo yise ’Imana y’Akandi Karyo’ yakunzwe cyane.

Uyu mugabo yanyuzagamo agahumuriza abari bitabiriye iki gitaramo, akababwira ko Imana ari yo bwihisho, kandi ikwiriye kuba amizero yabo y’ibihe byose.

Iki gitaramo cyasojwe n’umwanya wo gusirimba wayobowe na Merci, abari bitabiriye bacinya akadiho babyinira Imana karahava.

Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas bari bategute iki gitaramo basezeranye kubana akaramata ku wa 7 Ukuboza 2019, ubu bamaze kuba itsinda ryigaruriye imitima ya benshi mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Banafitanye abana batatu.

Ni imwe muri ‘couple’ zikora umuziki nk’itsinda mu wo guhimbaza. Iki kintu bagisangiye na bagenzi babo barimo Amanda Fung na Kavutse Olivier babarizwa muri Beauty for Ashes na Prayer House, Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana, Ben na Chance na Manzi Nelson na Irakiza Eunice, Zabron Ndikumukiza na Mugisha Deborah na René Patrick na Tracy Agasaro.

Abantu ntibakanzwe n’imvura yaguye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Anita Pendo ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo ndetse yari yahimbawe

Anita Pendo ni umwe mu bari bitabiriye

Benshi babonye umwanya wo kongera kwegerana n’Imana

Chryso Ndasingwa wari umutumirwa yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’umuziki we

Iki gitaramo cyanyuze benshi ndetse batashye ubona bakinyotewe

Chryso Ndasingwa ubwo yari ari ku rubyiniro

Uretse kuramya no guhimbaza Imana, iki gitaramo cyari umwanya mwiza wo kuyiyegereza

Iki gitaramo Papi Clever yagikoze nyuma y’ibyo yari amaze iminsi akorera muri Amerika

Intare Arena hari hakubise huzuye

Papi Clever yashimiye umugore bakoranye ibitaramo mu mezi abiri yabanjirije uko yabyayemo kandi ntibimuhungabanye

Papi Clever n’umugore we Dorcas bashimiye Imana ku bwo kuba bamaze ukwezi bibarutse umwana wabo wa gatatu w’umuhungu

Papi Clever yavuze ko uretse iki gitaramo yari yateguye ntiyishyuze agiye gutegura n’ikindi

Papi Clever yavuze ko iki gitaramo yagiteguye ashaka gufasha abantu guhimbaza Imana no kuyishima

Pastor Lopez Nininahazwe yishimiwe kubera ibihangano bye bikora ku mitima benshi

Prosper ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo cy’umuhanzi mugenzi

Uyu muhanzi amaze imyaka 10 atangiye urugendo rw’umuziki kandi rwaramuhiriye

Umurundi Pastor Lopez Nininahazwe ugezweho muri iki gihugu no hanze yacyo ni umwe mu bari bagiye gushyigikira Papi Clever usanzwe ari inshuti ye y’akadasohoka

Inkuru ya IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress