Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Igitabo”Ubuzima mumboni y’umuremyi” cyashyizwe hanze inkuru y’uwarokoye umubyeyi w’umwanditsi inyura benshi(Amafoto+Video)

Gilbert Gatete wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye bya Gikristo mu Rwanda yamuritse ku mugaragaro igitabo cye cya mbere yise “Ubuzima mu mboni y’Umuremyi”,atungurana yambika umudari umubyeyi we wamureze neza kuko yatumye akura yanga ivangura ry’amoko ndetse uyu mwanditsi anashima bikomeye uwahishe umubyeyi we akabasha kurukoka Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ibiroli byo kumurika ku mugaragaro iki gitabo byabaye mu mpera z’icyumweru twasoje hari kumugoroba wo kuwa 25 Gicuransi 2024 bikaba byarabereye i Kinyinya ahakorera itorero rya New Life in Jesus aho abitabiriye uyu mugoroba bataramiwe n’abaririmbyi barimo New Life In Jesus Worship Team, Umuhanzi L. Dave, Heaven Gilbert n’Intumwa y’Imana Dan Ruhinda wigishije ijambo ry’Imana ryanyuze cyane abari bateraniye muri uru rusengero.

Ubwo yasobanuriraga abantu bimwe mu bikubiye muri iki gitabo Gilbert Gatete yasobanuriye abantu uruhare rw’ababyeyi mu myemerere n’ingaruka bigira ari naho yatangiye urugero rw’uburyo umubyeyi we umubyara yamaze iminsi 20 muri Koma asa n’uwapfuye kubera ko abakoraga Jenocide yakorewe abatutsi bamusize ari intere bagira ngo yapfuye maze kubw’amahirwe y’Imana abona umugabo w’umugiraneza witwa Uwizeye amuba hafi bituma arokora ubuzima bwe.

Gilbert Gatete muri iyi nkuru yavuze uburyo nyuma ya Jenocide yigeze abwira umwana mu genzi we kw’ishuri ibijyanye n’ivanguramoko maze Papa we akamucyaha cyane ,ibintu byatumye akura yanga ivangura iryo ariryo ryose.

Ibi bikorwa n’ingero nziza zaba babyeyi bombi umwanditsi yabishingiyeho bituma abambika imidari y’ishimwe,ibintu byashimwe na bose mu bitabiriye imurikwa ry’iki gitabo ndetse bamwe bamusabako iyi nkuru yazayandikamo igitabo cyayo yo nyine cyangwa akayiteguraho ibiganiro kuko byakubaka urubyiruko cyane ndetse n’ababyeyi bakuze bakahakura impuguro.

Nkuko byasobanuwe n’umwanditsi yavuzeko Inkuru iri muri iki gitabo ihishura intego ya Yesu Kristo ku muntu, ko ari muri we inyokomuntu yose yagombaga guhishurirwa inkomoko nyakuri, ngo bitume abantu babaho bihuye neza n’umugambi Imana yagize mbere y’uko Isi iremwa.

Gilbert gatete avuga ko iki gitabo gisobanuye ibanga nyamukuru ubuzima bushingiyeho nyuma yo guhishurirwa ukuri nk’uko biri muri Yohana 8:32, hagira hati ‘‘namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”

Wifuza iki gitabo wahamagara Umwanditsi wacyo kuri Numero ya Telephone ariyo 0788255212 cyangwa ukamwandikira kuri imail ya gatetedanyg@gmail.com

REA UKO BYARI BYIFASHE MU MASHUSHO:

Gilbert Gatete yafashe umwanya asobanurira abantu bitabiriye imurikwa ry’igitabo “Ubuzima mu mboni y’umuremyi” kibaye icya mbere yanditse

Gilbert Gatete yashimye umubyeyi we umubyara anashima cyane umugabo wahishe umubyeyi we muri Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994

Apostle Dan Ruhinda niwe wigishije ijambo ry’Imana muri ibi biroli byo kumurika igitabo “Ubuzima mu mboni y’umuremyi”

Uyu niwe mushumba w’itorero New Life ryabereyemo iki gikorwa

Abaramyi banyuze cyane abitabiriye uyu mugoroba

Hanafashwe amafoto y’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress